Radio Inyabutatu : Ikiganiro kuli gahunda ya "Ndi umunyarwanda", ku cyumweru 24/11/2013.
Radio Inyabutatu ikorera kuri internet iramenyesha abanyarwanda bose ko ku cyumweru taliki ya 24/11/2013 izabagezaho ikiganiro gifite INSANGANYAMATSIKO: “GAHUNDA YA “NDI UMUNYARWANDA” IRAGANISHA HE ABANYARWANDA? ESE IZATUMA UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU MU RWANDA BYUBAHIRIZWA?.
Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera (19h00) z’i Kigali mu Rwanda.
Abatumirwa kuri radio inyabutatu ni:
- Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye umuryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika witwa: PEACE FOR THE AFRICAN GREATLAKES REGION (PAX),
- Ambasaderi Jean-Marie Vianney Ndagijimana uhagarariye umuryango witwa: INTEKO Y’ UBWIYUNGE MU RWANDA,
- Bwana Rene C. Mugenzi uhagarariye umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS na
- Bwana Joseph Mutarambirwa uhagarariye IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK.
Iki kiganiro kizahita kiri Live Broadcast /En direct.
Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa kwunganira, bashobora kutwandikira cyangwa guhamagara kuri address zikurikira:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email: editor@radioinyabutatu.com
Skype: radioinyabutatu
Facebook: Radio Inyabutatu
Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16.
Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website : www.radioinyabutatu.com
Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.
Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).
Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Mugire Imana.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa