GEN CHARLES KAYONGA NGO YABA AFUNGIWE AHANTU HATAZWI, KUGIRA NGO ADAHUNGA
20 novembre 2013
Umuzimu wa M23 ukomeze kwiziringa mu karere k’ibiyaga bigari. Nyuma y’uko uwo muzimu uteye impunzi za M23 muri Uganda, ugasiga ubashegeshe, ubu bakaba bamaze gucikamo ibice bitabaze, wahise wambuka no mu Rwanda, naho ubu uri kurikoroza!
Mu nkuru twabagejejeho mu gihe cyashize, twari twababwiye ko Gen Charles Kayonga yirukanwe ku mirimo ye, kubera ko Paul Kagame n’ibindi bisumizi byo muri FPR, byamushinjaga ko atayobora neza ibikorwa bya M23 muri Congo. Nyamara bajya kwirukana Gen Kayonga bamushinje ko yasuzuguye abamutegeka, ngo kubera ko yaje mu nama y’umwiherero w’iminsi 3 wa RDF, watangiye tariki ya 22 kamena 2013, akererewe, agasanga perezida yahamutanze kandi ari we wagombaga kumwakira, nk’umugaba w’ingabo.
http://ikazeiwacu.unblog.fr/ 2013/08/20/la-lettre-du-nord-les-secrets-de-letat/
Kayonga rero ntiyari no kubura ikimurakaza. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu ba ofisiye bo hejuru muri RDF, tutari buvuge amazina kubera umutekano wabo, aravuga ko Gen Kayonga, yahoraga abwira Kagame, ndetse n’ibindi bikomererezwa ko batazigera batsinda urugamba muri Congo, nibadahindura imibereho y’abasirikari boherezwa kururwana.
Aha Gen Kayonga yavugaga cyane cyane, ingabo za forces spéciales, kubera ko ari zo zakoraga ako kazi k’umwanda ko guhora bica abantu, basahura, bafata abagore ku ngufu, bagacunga kandi bakayobora imitwe ya Mai Mai, yakoreraga u Rwanda. Charles Kayonga rero yufuzaga ko izo ngabo zahembwa umushahara wisumbuye, mbese udasanzwe, kuko bakoraga n’akazi kadasnzwe. Paul Kagame we si uko yabibonaga, ahubwo we yahisemo kongeza umushahara abasirikari bamurinda, baba mu mutwe bita « Republican Guard ».
Kayonga yababajwe n’icyo cyemezo, nawe abona ko bamusuzuguye nk’umuntu uyobora ingabo z’igihugu, kandi bari kumusaba umusaruro wa huti huti. Iyi niyo mpamvu yatumye yivumbura mu mwiherero wa RDF, maze Paul Kagame na James Kabarebe, bakabifata nk’agasuzuguro. Muribuka ko uwo mwiherero urangiye, ari bwo hatangajwe ko asimbuwe ku mwanya w’ubugaba bukuru bw’ingabo, agasimburwa na Gen Patrick Nyamvumba.
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda cyitwa Imirasire, aravuga ko muri uwo mwiherero wa RDF, Gen Kayonga yateranye amagambo na James Kabarebe, biturutse nyine kuri cya kibazo cy’imishahara y’abasirikari ba forces spéciales twababwiye haruguru. Nkuko Imirasire kibivuga ngo, ubwo inama yarangiraga Gen. Charles Kayonga yasohotse yivovota, maze Gen. Kabarebe ngo yahise amubaza ngo « uvuze ngo iki » ?
Gen Kayonga nawe, ntiyacecetse, ahubwo yakomeje kwivovota, agira ati: « nkuriya aba ambaza iki »? Ashaka kuvuga Gen. Kabarebe. Gen James Kabarebe rero nawe yumvise ko asuzuguwe, maze ngo ahita abwira Paul Kagame ko Kayonga agomba guhanwa, maze baba bamuhanantuye batyo.
Kuva rero Gen Charles Kayonga yavanwa ku mwanya we, DMI ntiyigeze imuvanaho ijisho. Bamufungishije ijisho, ku buryo atavaga mu nzu iwe, aho atuye ku Kimihurura; ngo yasohokaga gusa agiye kureba inka ze yororera i Masaka. Uko iminsi yagiye ishira, niko Gen Kayonga yagiye yigira izindi nama, bigera naho abona ko nta kindi yakora, uretse guhunga igihugu. Uwo mugambi we, rero ntiwamuhiriye, kubera ko umunsi yabigerageje, DMI yahise ibitahura, baramufata, none ubu ngo afungiye ahantu haramenyekana neza.
Ntabwo kandi ari Kayonga wenyine ngo ushaka guhunga, kubera ko na Gen Charles Muhire uherutse kwirukanwa mu ngabo nawe ngo yabuze aho yapfumurira ngo yigendere. Undi nawe unugwanugwa ni Gen Johnson Hodari, wayoboraga Republican Guard, ubu akaba yarashyizwe ku gatebe, azira kuba inshuti magara ya Gen Charles Kayonga.
Murumva rero ko bitoroshye, kubona M23 yarapfuye ikanga kuvamo umwuka burundu, none ubu ikaba ari umuzimu wigendera, kandi ukomeje kujya kubaza ba nyiri M23, icyo yazize. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, avuye i Kigali aravuga ko, mbere y’uko Paul Kagame ajya muri Sri Lanka mu nama ya Common Wealth, yasize atanze amategeko ko nta mu general numwe ugomba kuva mu birindiro bye, kugeza agarutse. Ishyamba si ryeru i Kigali, M23 amaherezo irabirenza, na Museveni wa Uganda kandi ntagire ngo, azasigara amahoro. Turacyakurikirana iyi bombori bombori yo muri RDF, turabona bitoroshye na gato!!
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
Mu nkuru twabagejejeho mu gihe cyashize, twari twababwiye ko Gen Charles Kayonga yirukanwe ku mirimo ye, kubera ko Paul Kagame n’ibindi bisumizi byo muri FPR, byamushinjaga ko atayobora neza ibikorwa bya M23 muri Congo. Nyamara bajya kwirukana Gen Kayonga bamushinje ko yasuzuguye abamutegeka, ngo kubera ko yaje mu nama y’umwiherero w’iminsi 3 wa RDF, watangiye tariki ya 22 kamena 2013, akererewe, agasanga perezida yahamutanze kandi ari we wagombaga kumwakira, nk’umugaba w’ingabo.
http://ikazeiwacu.unblog.fr/
Kayonga rero ntiyari no kubura ikimurakaza. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu ba ofisiye bo hejuru muri RDF, tutari buvuge amazina kubera umutekano wabo, aravuga ko Gen Kayonga, yahoraga abwira Kagame, ndetse n’ibindi bikomererezwa ko batazigera batsinda urugamba muri Congo, nibadahindura imibereho y’abasirikari boherezwa kururwana.
Aha Gen Kayonga yavugaga cyane cyane, ingabo za forces spéciales, kubera ko ari zo zakoraga ako kazi k’umwanda ko guhora bica abantu, basahura, bafata abagore ku ngufu, bagacunga kandi bakayobora imitwe ya Mai Mai, yakoreraga u Rwanda. Charles Kayonga rero yufuzaga ko izo ngabo zahembwa umushahara wisumbuye, mbese udasanzwe, kuko bakoraga n’akazi kadasnzwe. Paul Kagame we si uko yabibonaga, ahubwo we yahisemo kongeza umushahara abasirikari bamurinda, baba mu mutwe bita « Republican Guard ».
Kayonga yababajwe n’icyo cyemezo, nawe abona ko bamusuzuguye nk’umuntu uyobora ingabo z’igihugu, kandi bari kumusaba umusaruro wa huti huti. Iyi niyo mpamvu yatumye yivumbura mu mwiherero wa RDF, maze Paul Kagame na James Kabarebe, bakabifata nk’agasuzuguro. Muribuka ko uwo mwiherero urangiye, ari bwo hatangajwe ko asimbuwe ku mwanya w’ubugaba bukuru bw’ingabo, agasimburwa na Gen Patrick Nyamvumba.
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda cyitwa Imirasire, aravuga ko muri uwo mwiherero wa RDF, Gen Kayonga yateranye amagambo na James Kabarebe, biturutse nyine kuri cya kibazo cy’imishahara y’abasirikari ba forces spéciales twababwiye haruguru. Nkuko Imirasire kibivuga ngo, ubwo inama yarangiraga Gen. Charles Kayonga yasohotse yivovota, maze Gen. Kabarebe ngo yahise amubaza ngo « uvuze ngo iki » ?
Mu mwiherero wa RDF muri kamena uyu mwaka, nibwo Gen Charles Kayonga yavuze ijambo rye rya nyuma nk’umugaba mukuru wa RDF