Paul Kagame yambuye umuturage amafranga miliyoni 500
Inyandiko ya Johnson, Europe, twagejejweho na Antoine Kanobana (Urubuga DHR), ayikuye mu kinyamakuru http://www.umuvugizi.com/?p=1310
Umuherwe Perezida Kagame Paul, yahuguje umuturage akayabo gasaga miliyoni 500 ahwanye n’agaciro k’icyibanza cyubatsemo inzu !!!
Ikinyamakuru Umuvugizi, cyimaze amezi arenga atandatu, gikora icukumbura ryimbitse k’ubwambuzi n’ubuhemu bikabije, umuherwe Perezida w’u Rwanda Kagame Paul , yakoresheje mu gukomeza gushakisha no kwigwizaho ifaranga. Nk’uko iryo cukumbura cyakoze ryabigaragaje , muri iki gihe hari umuturage wishyuza Perezida Kagame, akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 500 yamuhuguje.
Ayo mafaranga , ahwanye n’agaciro k’icyibanza cyubatsemo inzu ,ahahoze gari ya ruguru mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yashimuse kiboko, yubakamo inzu y’umuturirwa iruta izindi zose mu Mujyi wa Kigali,yitwa « Kigali City Tower » ibarirwa agaciro karenga miliyoni 25 z’amadolari y’abanyamerika. Nyir’icyo cyibanza, yiyemeje guhangana n’uyu muherwe Kagame, kugeza mpaka amusubije utwe yamuhuguje cyangwa se bitaba ibyo akazamushumbusha amafaranga .
N’ubwo bitoroheye ikinyamakuru Umuvugizi muri iryo cukukumbura, ariko cyarashyize cyibona amakuru k’ubuhuguzi buvanze n’ubugome Perezida Kagame yakoreye uwo muturage. Abanyarwanda baciye umugani ko umuntu amanika agati yicaye yajya kukamanura agahaguruka. Mu makuru ikinyamakuru Umuvugizi cyabonye , ni uko cyiriya cyibanza cyubatsemo umuturirwa w’umuherwe Kagame, nyiraho yitwa Shyaka. Uyu mugabo ariko akaba yaritabye Imana. Ibintu bye bikaba bifite undi ubikurikirana. Mu mwaka wa 2006, nibwo abahakoreraga bafungishijwe igitaraganya, nta nteguza, nta na expropriation bakorewe. Bari bizeye ko bazishyurwa, nyuma batungurwa no kubona abashinwa abatangiye kuhasiza.
Ayo makuru agaragaza ko bagitangira kuhasiza, umwe mu bahagarariye Shyaka aribwo yatangiye kwishyuza. Akurikije uko bintu byari byifashe n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ryari rifite icyo gihe, yishyuzaga miliyoni 38 z’amanyarwanda. Ayo makuru avuga ko yaje kugira icyibazo cy’uwo yishyuza. Mu gihe bamwe bamubwiraga ko iyo nzu ari Gen Kabarebe, abandi bakamubwira ko ari icy’icyama, FPR, abandi bakaba baramubwiraga ko ari iya Doyelcy Group, ari nayo yari yanditse k’uburenganzira bwo kubaka. Iyi Doyelcy yihishwe inyuma na Hatari, usanzwe ari agakingirizo k’umuherwe Kagame mu bikorwa by’ubucuruzi akora. Uwabikurikiranaga ageze kuri Dolecy group yahuye n’urukuta rwa beto, abura aho amenera n’uwo yishyuza, uwo yageragaho wese yamwimaga amatwi, akamwereka ko ari umusazi atazi ibyo akina nabyo. Cyakora burya abantu bose si babi, hari uwamwongoreye amwibira ibanga ko iyo nzu yubatse mu cyibanza cyabo bahugujwe, ari ya Perezida Paul Kagame , agomba gushikama agahangana nawe.
Nk’uko iryo tohoza ribigaragaza, uwo wabikurikiranga, kumva ko Perezida Kagame ariwe muherwe wubakisha uwo muturirwa, ntibyamuciye intege. Uko imyaka yagendaga ihita, umuturirwa wa Kigali City Tower bawuzamura, niko uwo wiyemeje guhangana na Kagame,yahongereraga agaciro. Byageze ubwo mu mwaka wa 2009 ,abona ko icyo cyibanza cyabo bahugujwe n’umuherwe Kagame, kigomba kwishyurwa noneho miliyoni 350 z’Amanyarwanda. Ayo makuru yemeza ko icyo gihe inkuru yari yaratashye k’umuherwe Kagame, ko mu byo akora byose agomba kurya ari menge, Kigali City Tower , itazagira amahoro atabanje kugira icyo agenera ba nyiraho.
N’iterabwoba ryinshi, Perezida Kagame yatumyeho za nsoresore ze , uwo ukurikirana iby’icyo cyibanza, bamushyiraho iterabwoba n’agasuzuguro ko agomba kwemera miliyoni 150 z’amanyarwanda ko kwishyuza 380 ari ukurengera, yaba atayemeye akabura byose. Uwo uhakurikirana ibyo ntiyabikojejwe, yasabye izo nsoresore za Kagame , kumwishyura miliyoni 380 z’amanyarwanda nta n’urupfusha ruburamo. Mu icukumbura twakoze twamenye ko uwo muntu uhanganye na Kagame yanongeyeho ko nibatayamwishyura we na Kagame bazakiranurwa n’inkiko. Aha ariko nawe yigizaga nkana, mu gihe azi neza ko ari Kagame ukoresha inkiko zo mu Rwanda. Nta n’uwahamya ko yari kubora urukiko rwari kwakira icyo cyirego gishyira ku karubanda Perezida Kagame.
Burya koko ku ifaranga ntawe upfa kurekura. Umuherwe Kagame yakomeje kuvunira ibiti mu matwi, yumva ko uwo yahuguje azagera aho agacika intege ntakomeze guhatiriza amwishyuza. Siko byagenze rero . Mu ntangirizo z’uyu mwaka wa 2011, uwo wishyuza Kagame, dore ko na Kigali City tower igiye kuzura, nawe ari kumusaba kumuha utwe mbere y’uko iyo nzu yatangira gukorerwamo ku mugaragaro. Uwo umwishyuza akurikije inzu yahavuye ubwiza ifite, noneho arishyuza umuherwe Kagame, akayabo ka miliyoni ziri hagati ya 500 na 700 z’amanyarwanda.
Mu gihe ikinyamakuru Umuvugizi cyatohozaga iby’ubu bwambuzi bw’umuherwe Kagame, cyamenye ko yari yatangiye koherereza uwo umwishyuza bamwe mu bo bafatanya ubucuruzi, bashakisha uburyo bamwishyura ibintu bitaragera iwandabaga, batari banamutamaza.. Dore ko abo yahuguje nabo biyemeje gukomeza kumwotsa igitutu kugeza avuye ku izima. Parikingi y’imodoka igezweho yubaka mu cyibanza cyabo, n’amazu y’ubucuruzi byose bigezweho yubatsemo, bikazatangira ari uko uwo mwambuzi yabishyuye. Umuherwe n’umwambuzi Kagame natabikora vuba, azaba yikururira ibibazo birenze cyane, uwo mwenda yishyuzwa, ashobora kuzashiguka ugeze kuri miliyari y’Amanyarwanda !!!.
Johnson ,Europe.