Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

NDLR : Dukulikije ibili mu nyandiko ikulikira y'IGIHE.COM (ikinyamakuru cya Kagame), umugambi wo guhamya abakomoka mu bwoko bw'abahutu bose icyaha cya jenoside byaba byarahagaritswe nyuma y'aho imiryango irengera ikiremwamuntu mu Rwanda yifatanyije n'amashyaka atavuga rumwe n'ingoma ya Kagama yamaganiye iyo gahunda nshozantambara. Abiyemeje kuvugira abanyarwanda nta vanguramoko bagomba kurushaho gukaza umurego kugira ngo ibikorwa by'ubugome n'ubwicanyi bukorerwa rubanda bitangwatangwe aho biva bikagera. 

*

*   *

Inkuru y'Igihe.com yanditswe kuya 1er-02-2014 - na Uwingabiye Denys Basile

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri yitiriwe Mutagatifu Yozefu hamwe n’abo mu Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Umuryango Mutagatifu i Nyamasheke bari bahurijwe hamwe mu gutangira ibiganiro mu mashuri kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama muri gahunda yo gutegura umunsi mukuru w’Intwali z’Igihugu, Dr Harebamungu yabasobanuriye uko amateka yaranze u Rwanda yari ashingiye ku macakubiri, ari na yo yagejeje Abanyarwanda kuri jenoside.

Gusa ngo Abanyarwanda bafashe umugambi wo kongera kubaka ubumwe bwabo ubwo batangiraga urugamba rwo kwibohoza mu 1990, ndetse bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo, bityo hakaba hibukwa hakanazirikanwa ubutwari bagize.

Dr Harebamungu yasobanuriye aba banyeshuri agira ati : “Intego ya mbere yatumye hashyirwaho gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni ukugira ngo dufatanye kuvuga tuti : ‘Ibyabaye ntibizongere ukundi’, bityo buri Munyarwanda abeshweho n’agaciro yiha ubwe.

Dr Harebamungu yasobanuye ko kuba Umunyarwanda ari ukugira ishema ry’ubunyarwanda. Ngo iki kikaba ari cyo cyitabwaho muri iyi gahunda yo gusobanurira Abanyarwanda inshingano zo gukunda igihugu, kukirinda no kucyubaka.

Ibi bisaba ko Abanyarwanda bashyira hamwe nk’uko Dr Harebamungu yakomeje abivuga, maze bakubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.

Ibitekerezo aba banyeshuri batanze ndetse n’ibibazo babajije byaganishaga ku gushaka kumva neza iyi gahunda no kuyisobanukirwa ngo kuko bumva izabagirira akamaro, bo Rwanda rw’ejo.

Umurerwa Redempta wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishuri ryisumbuye ry’Umuryango Mutagatifu yagize ati : “Kuri twe, turumva iyi gahunda izagere no ku Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda kugira ngo hatazagira Umunyarwanda usigara inyuma.”

Dr. Harebamungu yavuze ko ibi biganiro mu mashuri bizakomeza kuko ngo hari gahunda yo gushinga Itorero ry’igihugu mu mashuri yose kugira ngo bajye bagaruka ku ndangagaciro na kirazira zigamije kubaka umuco w’ubumwe n’ubwiyunge no gukunda igihugu.

Dr. Harebamungu asobanurira abanyeshuri "Ndi Umunyarwanda"
Abanyeshuri, abayobozi n'abarimu bitabiriye ikiganiro

 

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-minisiteri-y-uburezi 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article