Kuki Twagiramungu Fawusitini yasinye ubufatanye na FDLR?
WASHINGTON, DC — Bwana Twagiramungu Fawusitini yasinye ubufatanye bwo gukorana n'umutwe wa FDLR, urugaga ruharanira demokrasi no kubohoza u Rwanda, rukorera muri Kongo.
Bwana Twagiramungu yabaye ministri w'intebe w'u Rwanda muri 1994, umutwe wa FPR ukimara gufata ubutegetsi nyuma ya jenoside. Yahungiye mu Bubiligi kuva avuye kuri uwo mwanya muri 1995.
Ishyaka rya bwana Twagiramungu, RDI Rwanda-Rwiza ryiyemeje kwifatanya n'urugaga ruhuriweho na FDLR na PS Imberakuri, kuva taliki ya 12 y'ukwa mbere umwaka wa 2014. Umutwe mushya uhuje FDLR na PS Imberakuri witwa Ihuriro rigamije kubohoza u Rwanda n'abanyarwanda (Front commun de liberation du Rwanda, FCLR-Ubumwe).
Mw'itangazo RDI-Rwanda Rwiza yashyiranyeho umukono na FCLR-Ubumwe, "byiyemeje gukangurira andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, guhuriza hamwe imbaraga".
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye na bwana Fawusitini Twagiramungu amubaza aho ubufatanye bushya bushingiye.
Tega amatwi Twagiramungu Faustin na FDLR
http://www.radiyoyacuvoa.com/content/twagiramungu-faustini-yasinye-ubufatanye-na-fdlr/1829963.html