Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

20 novembre 2013

Politiki

1377133_1452225431669495_1903400681_nMuri iyi minsi abayobozi batandukanye b’abahutu bafashe iya mbere mu gusaba imbabazi mu cyiswe Ndumunyarwanda, leta ikomeje gukangurira buri muhutu gusaba imbabazi mw’izina ry’ubwoko bwe kuko bimaze kugaragara ko nta muhutu utarakoze genoside nkuko abaturage bakomeje kubikangurirwa. 
Banyarwanda, banyarwandakazi; 
Uko iminsi ishira indi ikaza buri munyarwanda yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi agenda amenya ukuri ku ngoma y’agatsiko kayobowe na Kagame, benshi twibwira ko gusaba imbabazi kw’abahutu biri mu nyungu z’abatutsi, ibyo ntaho bihuriye kuko nk’uko buri munyarwanda wese ubona akomeje kubibona nta bwoko na bumwe Kagame akunda, ibyo akora byose abikora mu nyungu ze bwite.
Kubera amahano yakoreye abatutsi agamije gufata ubutegetsi, amaze kubufata yashatse ibishoboka byose kugirango abigarurire, ariko byaranze none nibwo atangiye kugirwa inama n’abahutu b’inkomamashyi barangajwe imbere na Rucagu Boniface ndetse na BAMPORIKI Edouard ngo abahutu bose bagomba gusaba imbabazi yewe n’abatarigeze bakora icyaha, utibagiwe n’abavutse nyuma ya genoside.
Ibi byose abidishyi b’agatsiko bakangurira abaturage ko bizabazanira ubumwe n’ubwiyunge, nubwo nta muturage wabasha kuvuga icyo atekereza, ndetse nuvuze akabizira, kuri izi gahunda agatsiko k’abatutsi n’inkomamashyi z’abahutu, ariko buri wese azi neza ko ibyo bakora biri mu nyungu zabo kurenza iz’abaturage. 
Ikibabaje kurusha ibindi n’uburyo abayobozi batita ku bifitiye abaturage akamaro bakirirwa boreka amafaranga y’igihugu ngo bari muri izo gahunda za ndi umunyarwanda kandi tuzi neza ko n’ubundi turi abanyarwanda, ingero ni nyinshi, bareka ibibazo by’abanyeshuri biga za kaminuza bahabwaga bourse bakabatererana kugeza naho bamwe bibaviriyemo kuva mu ishuri, abanyarwanda birirwa birukanwa n’ibihugu duturanye ibyo ntacyo agatsiko kabikoraho, abanyarwanda hirya no hino bakomeje gusenyerwa, imisanzu itagira ingano, igitsinagabo gikomeje kuburirwa irengero kijyanwa mu gisirikare; ibi byose ntacyo aba bayobozi babikoraho.
Ese gahunda ya Ndi umunyarwanda bayijyanye kuyibwira abana bakomeje kwangarira mu mashyamba yo mu gihugu cya Kongo ko kugeza iki gihe aribo bakagombye kwigishwa, ahubwo aho kubigisha baririrwa babahiga umunsi ku munsi yewe na FDLR yakabarengeye bayihozaho indishyi badasiba no kuyiharabika ko yasize ihekuye u Rwanda. 
Iki kinyoma buri munyarwanda wese agomba kumenya ukuri, FDLR itariho abahutu bose bari muri Kongo nta numwe wasigara atishwe kandi ikindi nuko kugeza ubu abayigize biganjemo urubyiruko, ese banyarwanda, ko aribyo tuvuga, nigute ushinja umuntu icyaha cyakozwe atarabaho, aha ndavuga ibishinjwa FDLR ko byabayeho (genoside) FDLR itarabaho.
Abanyarwanda, by’umwihariko Indatsimburwa, twiyemeje kurenga ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda kigamije guteranya abanyarwanda mu nyungu z’agatsiko. Kugira ngo agatsiko gakomeze karambe ku butegetsi, ubu nk’uko twabivuze karimo gushimuta abagabo bose bajyanwa mu gisirikare ubutitsa, reba abanyagisenyi na Ruhengeli batagira umubare bakomeje kuburirwa irengero nk’uko byagenze muri 1996 kugeza muri 2000, ukurikizeho ko ku wa 29/11/2013, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bose bazatangira gahunda y’ingando, aho binateganyijwe ko bazahatirwa kwinjizwa mu gisirikare dore ko byanatangiye mu mirenge bakomokamo, utaretse amatangazo ya nyirarureshwa agaragara ku rubuga rwa polisi yo gukangurira urubyiruko kujya mu gipolisi. 
Aha ho turagira ngo tubabwire ko ibi bikorwa ari ukugira ngo abashimutwa batagira ubusobanuro batanga, ngo hato nihagira nubaza bazavuge ko bizanye nta kibazo, ibi kandi biranakorwa no mu gisirikare, ibi byose rero bikaba biri gushimangira ubwoba agatsiko gafite ko isaha iyo ariyo yose gashobora gutakaza abaturage, na cyane ko ntacyo kamariye abanyarwanda, usibye kubateranya no kubarisha inzara itarigeze ibaho mu Rwanda tutibagiwe n’ubukene. 
Banyarwanda, banyarwandakazi, 
Gahunda ya ndi umunyarwanda ntizazanira abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge, bakagombye kureba ibiri kuba mu burezi, aho ingoma ngome ifata abana ikabavangura, aho noneho n’abitwa ko bahawe bourse batakiyibona bakaba bageze naho bicwa n’inzara mu gihe abatutsi bakomeje guhabwa urufaya rw’amafaranga. Si ibyo gusa kuko umuhutu ufite diplome ifite amanota make atemerewe kwiga kaminuza mu gihe ibyo bitareba abatutsi.
Banyarwanda, banyarwandakazi; 
Kagame n’agatsiko ke ntibazarekeraho kwica abanyarwanda, igihe kirageze ngo dutsinde ubwoba twifatanye n’Indatsimburwa maze tubohore abanyarwanda mu maguru mashya kuko nidukomeza kurindira twese tuzashira. Indatsimburwa dukomeje kandi dushishikajwe no kubona abanyarwanda twese abatwa, abahutu n’abatutsi dushyize hamwe tugasezerera agatsiko kafasheho ingwate abanyarwanda. 
 
Bikorewe I Musanze kuwa 20/11/2013
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article