Loni yahindutse igikoresho cy'ingoma ya Kagame
Iyi nyandiko tuyisomye mu kinyamakuru igihe.com gikorera mu kwaha kw'ubutegetsi bw'igitugu bw'u Rwanda. Umugabo witwa Lamine Momodou Manneh aratinyuka akihanukira akemeza ko u Rwanda rwateye imbere muli Demokrasi kandi azi neza ko impirimbanyi za Demokrasi zose ziboshye : Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda, na bagenzi babo. TFR
Mu gihe kuri uyu wa 15 Nzeri 2013, isi yizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe Demokarasi, Umuhuzabikorwa wa gahunda za One UN akaba n’uhagarariye gahunda za Loni zigamije iterambere mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh, aratangaza ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guharanira Demokarasi ariko kandi nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa ku miyoborere bubigaragaza hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo umuturage agire uruhare mu miyobore.
Insanganyamatsiko yahariwe uyu munsi ni “Guhuza ijwi duharanira Demokarasi“.
Lamin Momodou Manneh asanga u Rwanda rwarakoze ibishoboka ngo rugere kuri Demokarasi.
Yagize ati “U Rwanda rwakoze ibishoboka mu gushyiraho gahunda zubahirije amategeko zigamije gufasha umuturage kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu. Uburenganzira bw’Umunyarwanda mu kugira uruhare mu miyoborere bukubiye mu ngingo ya 45 y’itegeko nshinga ryatowe mu 2003 ; harimo uburenganzira bw’itangazamakuru, uburenganzira bwo kuvuga n’uburenganzira bwo kubona amakuru.”
Avuga ko usibye ibyo bivuzwe haruguru hari n’izindi gahunda zashyizweho zunganirana harimo Imihigo ndetse n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF). Si ibyo gusa kandi kuko hanashyizweho gahunda zo kurwanya ruswa, imiyoborere myiza, kurinda umutekano, kubahiriza uburenganzira bwa muntu ; ibi byose bikaba hari icyo byongereye demokarasi yo mu Rwanda no ku iterambere rirambye ry’igihugu.
Haracyari ibyo gukorwa
Nubwo hari ikigenda gihinduka, ibyavuye mu bushakashatsi bwa 2012 ku miyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard 2012) bwagaragaje ko hari ibyo gukorwa mu kongerera imbaraga sosiyete sivile kugirango igire uruhare mu miyoborere.
Lamin avuga ko itangwa ry’amakuru agenewe abaturage, uruhare rwa sosiyete sivili mu bikorwa byo gushyiraho za politiki n’uruhare rw’inzego zitari iza Leta mu gushyiraho politiki, ni bimwe mu bigomba kongerwamo imbaraga. Sosiyete sivile kandi igomba guhabwa ijambo mu kugenzura imikorere y’abayobozi.
Ku rwego rw’umuturage, Lamin avuga ko agomba guhabwa ijambo mu itekerezwa n’itegurwa ry’ibikorwa bigamije iterambere nk’uko byagarajwe mu bushakashatsi bwa 2012.
Umunsi wahariwe Demokarasi n’amatora mu Rwanda
Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Demokarasi, ubaye mu gihe u Rwanda rwitegura igikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe kuwa 16 Nzeri uyu mwaka.
Avuga ko Ishami rya UNDP mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) na Komisiyo y’Igihugu y’amatora bateguye urugendo rwa Demokarasi rukazazenguruka hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bashishikariza abaturage kuzitabira igikorwa cy’amatora ateganijwe.
Yagize ati ”Kwitabira amatora si inshingano z’umuturage gusa, ahubwo ni n’umwanya n’amahirwe umuturage aba abonye ngo yitorere abayobozi bamubereye bazakora bakagera ku cyo abakeneyeho”
Lamin yizeza Guverinoma y’u Rwanda ko Loni na UNDP n’abandi bafatanyabikorwa ko bazubakira ku musingi wubatswe bashyigikira imiyoborere ishingiye kuri demokarasi no guha ijambo abaturage, ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije iterambere rirambye hagabanywa n’ubukene.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe demokarasi wizihizwa ku isi hose buri mwaka ; ukaba waratangiye kwizihizwa guhera mu mwaka wa 2007 ; icyo gihe Inama ya Loni yatoye umwanzuro A/62/7 (2007) ushyiraho tariki ya 15 Nzeri buri mwaka nk’umunsi wahariwe Demokarasi.