ITANGAZO RY'INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI (CNCD/NCDC)
CNCD/NCDC
INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI
NATIONAL COUNCIL FOR DEMOCRATIC CHANGE
CONSEIL NATIONAL POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Ku wa gatandatu taliki ya 14 Ukuboza 2013, amashyaka agize Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya Demokarasi yateraniye i Buruseli mu Bubiligi asuzuma uko ibintu byifashe mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga bigari ; ayo mashyaka yanasuzumye ibikorwa Inama y’Igihugu (CNCD) imaze kugeraho, yemeza gahunda y’ibikorwa y’umwaka uje, anafata ingamba z’ibihe biri imbere :
1° - Inama y’Igihugu (CNCD) yababajwe no kubona Rubanda igiye kumara imyaka 20 yibasiwe n’akarengane, kubuzwa uburyo, agasuguro, ubukene bukabije, gupfukiranwa, kuvutswa uburenganzira bw’ibanze.
Ni muri urwo rwego Inama y’Igihugu (CNCD) yamaganye yivuye inyuma gahunda yiswe « Ndi Umunyarwanda » kuko bimaze kugaragara ko ari gahunda yashyiriweho gutera ipfunwe umuhutu wese aho ava akagera, hagamijwe guheza ubuziraherezo k’ubutegetsi no ku mutungo w’igihugu ubwoko bw’Abahutu hitwajwe ko jenoside yabaye mu Rwanda yakozwe n’Abahutu mw’izina ry’abo basangiye ubwoko !
Inama y’Igihugu (CNCD) irahamagarira Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, kuburizamo iyo gahunda gashozantambara mu bana b’u Rwanda agatsiko k’intagondwa z’Abatutsi kifashishije Abahutu bake batitaye ku nyungu za rubanda kigaruriye ubutegetsi gashaka kugira intwaro yo kwizirika k’ubutegetsi no gukomeza guhonyora no gukandamiza Abanyarwanda.
2°- Inama y’igihugu (CNCD) yakiranye intimba nyinshi igihano cy’imyaka 15 y’igifungo Urukiko rw’ikirenga rwakatiye Umuyobozi Mukuru wa FDU-INKINGI, Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA. Ni ikimenyetso ndakuka cyerekana ko ubutegetsi bw’igitugu buriho butiteguye guha urubuga abatavuga rumwe na bwo .
Inama y’Igihugu (CNCD) iributsa ko hari n’abandi banyapolitiki bakomeje kuborera mu buroko bazira gusa guharanira ko igihugu cyacu cyayoborwa mu buryo bwa demokarasi no kwishyira ukizana. Abo ni ba Bwana Déo MUSHAYIDI, Umuyobozi Mukuru wa PDP-IMANZI, Bernard NTAGANDA, Umuyobozi wa PS-IMBERAKURI, Théoneste NIYITEGEKA wiyamamarije kuyobora igihugu muri 2003, n’abandi.
3°- Inama y’Igihugu (CNCD) yongeye kwishimira itsindwa ry’umutwe w’inyeshyamba za M23 Kagame na FPR bari baragize agakingirizo muri gahunda ndende yo guhungabanya igihugu cy’abavandimwe cya Kongo bagamije gusahura umutungo w’icyo gihugu.
4°- Muri iki gihe havugwa ikibazo cy’indi mitwe ya gisilikare ibarizwa mu ntara y’iburasirazuba bwa Kongo, cyane cyane umutwe wa FDLR, Inama y’Igihugu (CNCD) isanga uburyo bwiza bwo kurangiza ikibazo atari ukwica Gitera ahubwo ari ukwica ikibimutera. Tuributsa ko Abanyarwanda babarizwa mu mashyamba ya Kongo ari imponoke z’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe impunzi z’Abahutu muri Kongo ubwo ingabo za FPR zaziraragamo zikazimishamo urusasu, Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurengera impunzi (HCR), kimwe na Loni ubwayo barebera. Ubushakashatsi bwakozwe kuri ubwo bwicanyi bwerekanye ko ari jenoside. Abakoze iyo jenoside barazwi ariko kugeza na n’ubu nta n’umwe urahanwa.
Kurangiza ikibazo cya FDLR rero bijyana no gufata ingamba zihamye zo guhana abagize uruhare muri jenoside yakorewe impunzi z’Abahutu muri Kongo.
5°- Inama y’Igihugu (CNCD) yishimiye ibikorwa yagezeho muri uyu mwaka ugiye kurangira, inafata ingamba zikomeye zijyanye n’ibihe bije.
6°- Inkomarume zibumbiye muri CNCD zongeye gushimangira kandi ko Inama y‘Igihugu (CNCD) ari urwego ruhuza Abanyarwanda bose rutitaye ku nkomoko (ubwoko, akarere, igitsina, idini,…) mu nkubiri y’impinduka yo gusezerera igitugu, ikinyoma, iterabwoba, ivangura hakimikwa ukuri, ubutabera, ubworoherane, ukwishyira ukizana, demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nta Munyarwanda rero n’umwe uhejwe muri iyo nkundura yo kwigobotora Sekibi.
Bikorewe i Buruseli ku wa 15 Ukuboza 2013
Jenerali Emmanuel HABYARIMANA
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu
Contacts
Gén. Habyarimana Emmanuel
Président
Mobile : +41 78 652 21 83
E-Mail : em.hame@laposte.net
Eugène Ndahayo
Secrétaire Général et Porte-parole
Mobile : +33 676 758 434
E-Mail : ndahayo_eugene@yahoo.fr