Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Tribune Franco-Rwandaise

ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA Y’UBUMWE, AMAHORO N’UBWIYUNGE MU RWANDA

Inama ya mbere y'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge

Paris, 29 Kamena 2013

Kw'itariki ya 29 Kamena 2013, i Paris mu Bufaransa, hateraniye inama y'Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge, yali yatumiwe kandi yateguwe na Komite mpuzabikorwa yayo. Hali mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro no gushyira mu bikorwa inshingano zayo, nk’uko zikubiye mw'itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 23 Gashyantare 2013.

Iyo nama yari yatumiwemo abahagarariye amashyirahamwe nyarwanda atandukanye akorera mu mahanga, amashyaka ya politiki, ndetse n’abandi banyarwanda batumiwe kubera ubumenyi bazwiho ku kibazo cyasuzumwe.

Umuhuza (Médiateur), Nyiricyubahiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabwiye ijambo abali mu nama abifuliza imilimo myiza kandi abasaba gushishikalira gukwirakwiza umushinga wo guhuza no kwunga Abanyarwanda.

Yongeye kubashimira no kubemerera ko ku giti cye atazahwema gufasha Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge kugera ku nshingano zayo.

Kugira ngo ibyo bishoboke, Umuhuza yasabye Abanyarwanda kugana inzira y'ubwiyunge,  kugira ngo babwizanye ukuri, basase inzobe, bababarirane, maze bubake U Rwanda rushya rugendera ku nzego z'ubuyobozi buhumuriza kandi burengera buri munyarwanda, muli demokarasi, mu mahoro, mu bumwe no mu majyambere.

Abagize Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge bashimiye Umuhuza, bamwemerera ko bagiye gukora ibishoboka byose, bakitangira kuzageza ku banyarwanda ibitekerezo byabafasha kugera vuba ku ntegano y'ubwiyunge.

Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge yitabiliye gushyigikira ibindi bikorwa byose bigamije guhuza no kwunga Abanyarwanda, biciye mu nzira yo kubwizanya ukuri kuko aribwo buryo bwonyine bwo kwubaka ubumwe n'amahoro hagati y'abavukarwanda.

Amahame remezo y'ubumwe n'amahoro

Kubera ko amateka y'u Rwanda yakunze kurangwa n'urugomo, inzangano, ivanguramoko, itsembabwoko n’ubwikanyize burenze kamere, Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge yiyemeje kuzashyikiriza Abanyarwanda, amashyaka ya politike, amashyirahamwe ndetse n’indi miryango nyarwanda yigenga, inyandiko ikubiyemo amahame remezo yimakaza ubumwe, ubworoherane, agashyira imbere ibiganiro byubaka, amahame agena imibanire myiza hagati y'Abanyarwanda, agaca burundu umuco mubi w'ubushyamirane n'ubwicanyi mu Rwanda.

Ibiganiro by'amahoro

Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge, imaze kumenya neza ibyatangajwe na Prezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete wasabye Leta y'u Rwanda kugirana ibiganiro n'abatavuga rumwe nayo kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu cyacu, icyo gitekerezo kikaba cyarashyigikiwe n'inama y'ibihugu bigize umuryango wa SADCC (Southern African Development Coordination Conference), n'ibindi bihugu byo mu karere cyangwa byo mu mahanga ya kure,

1. Irashimira byimazeyo Nyakubahwa Prezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya n’abayobozi b'ibihugu bya SADCC muli rusange, uburyo bitabiriye gahunda yo kugarura amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari, hakoreshejwe ibiganiro by'amahoro.
2. Irasaba Abanyarwanda n'abayobozi b'u Rwanda gushyigikira no gushyira mu bikorwa icyifuzo cyiza cyatanzwe n'ibihugu bya SADCC.
3. Isanga amashyirahamwe nyarwanda n'amashyaka aharanira demokarasi akwiye guhura bidatinze kugira ngo higwe ingamba zafatwa ku gitekerezo cyatanzwe na Prezida wa Tanzaniya. Ubwo bufatanye burakenewe cyane kandi bushyigikiwe n'Abanyarwanda bose bakunda amahoro n'ubumwe mu gihugu cyacu.

Ku birebana n'ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda, Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge,

1. Ihangayikishijwe n’imyitwarire ya Leta y'u Rwanda ikomeje kwirengagiza amategeko arengera impunzi, ahubwo igashishikazwe no kuzicyura ku ngufu (cessation clause), aho gukemura burundu icyo kibazo.
2. Yakiliye neza kandi ishyigikiye ibitekerezo n'ibyemezo byafashwe n'inama mpuzamahanga ku kibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda, yabereye i Brusseli kuwa 19-20 Mata 2013.
3. Isabye Leta y’u Rwanda, ibihugu byakiriye impunzi, na HCR guhumuriza impunzi, zikagira uruhare rugaragara mu mikemurire y’ibibazo bizireba nk'ibiremwamuntu, ibibazo bireba umutekano wazo, umutungo wazo, n’indishyi z’ibyazo byangijwe kubera urugomo zikomeje kugirirwa. Icyemezo cyiswe cessation clause cyo kwambura Abanyarwanda ubuhungiro ku ngufu kigomba gusubirwamo kugira ngo guhohotera impunzi bihagarare.
4. Isabye ikomeje ko haba inama ya "Table-ronde" yahuliramo abahagaraliye impunzi z'abanyarwanda aho zili hose kw'isi, Leta y'u Rwanda, ibihugu bicumbikiye impunzi, amashyirahamwe nyarwanda, amashyaka ya politike, n'imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi no ku kiremwamuntu muli rusange. Inama ya Table-ronde yashakira umuti  udakuka ikibazo cy'impunzi, hubahirijwe ubusugire bwabo, uburenganzira bwa muntu n'amategeko mpuzamahanga, impunzi zigatahuka burundu ku bushake bwazo, mu cyubahiro no mu mahoro. Iyo nama yaba intambwe ikomeye mu nzira y'ubwiyunge.

Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge yarangije imilimo yayo isaba Abanyarwanda bose kwitabira no gutera inkunga umugambi w'ubwiyunge, bityo u Rwanda rukazarangwa n'ubuyobozi buhumuriza buli muntu, butavangura amoko cyangwa uturere, kandi buzira amacakubiri yose akomeje kumunga igihugu cyacu.

Bikorewe i Paris, kuwa 29 Kamena 2013

Komite mpuzabikorwa y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge

Jean-Marie Vianney NDAGIJIMANA

Umuvugizi

(sé)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Umwami (Yo Karama) Ni Nyagasani si Nyakubahwa.

Naho ubundi Gitera na Kayibanda barihuse pe!

Mwagize neza guhamagara Nyagasani ngo abafashe muri icyo gitekerezo gikomeye cyane nkuko mbyunva:  Mwaba mugiye kwiga ukuntu abanyarwanda twataha vuba iwacu kandi tukagira  nu
burengazira busesuye bwo gukomeza kwibera impunzi  tukazigwira mumahanga ntawe uduhohotera.

Nimugira icyo mugeraho muzambwire rwose nshake ukuntu nzicamo kabiri,

Mbaye mbashimiye.

Mbaye Mbashimiye.