GÉRARD KARANGWA SEMUSHI WA PDP YIHAKANYE DEO MUSHAYIDI
Iyi nyandiko tuyivanye kuli website y'ijwi-ryihuriro-nyarwanda
Ibi bintu biteye kwibaza byinshi cyane , ndabaza niba bwana Deo Pdp-imanzi Parti de Mushayidi na Gerald Karangwa Semushi bari bafite amashyaka 2 atandukanye? maze kunva BBC Gahuza aho Gerard Karangwa Semushi yagize ati: Ishyaka ryanjye ritandukanye ni rya Deo Mushayidi, ati ishyaka rya Mushayidi ni "Igihango giharanira kurengera abanyarwanda naho irya Karangwa Semushi ni Igihango cy' abaturage baharanira democratie" None sibwo Gerald Karangwa Semushi yihakanye Deo Mushayidi, kandi muri audio nyishi bwana Karangwa avuga inshuro nyishi cyane ko president wabo afungiye mu Rwanda. Kuki Gerald Karangwa yihakanye Deo Mushyayidi? Kuba baba bafite amashyaka 2 atandukanye ariko Karangwa agakomeza kuvuga ko Presient wabo afunzwe na Leta ya kagame hari icyo bivuze? ese koko baba bafite amashyaka atandukanye? abavuga ko Karangwa atavugisha ukuri baba bafite ishingiro?
Kanda HANO wumve iyo nkuru.