Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ITANGAZO RYO KWAMAGANA AMASEZERANO YASINYWE HAGATI YA LETA Y’U RWANDA N’UBWONGEREZA YO GUHEREREKANYA IMPUNZI NK’IBICURUZWA, ZIVANWA MU BWONGEREZA ZIKAJYANWA MU RWANDA

rbbnew2021@gmail.com

Itariki ya 18 Mata 2022

Urwego Nyunguranabitekerezo rwibumbiyemo imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, ruzwi mw’izina rya Rwanda Bridge Builders, RBB - «Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda», ruramagananira kure amasezerano agayitse Leta y’u Rwanda yagiranye na Leta y’ubwongereza ku Itariki ya 14/4/2022, agamije guhererekanya no kugurishanya impunzi (asylum seekers), zimwe ubuhungiro muri icyo gihugu cy’Ubwongereza, zikoherezwa mu gihugu cy’u Rwanda nyuma y’uko ruhabwa akayabo k’ama dollars menshi asaga million 158 z’amanyamerika.

Iki ni ikibazo gikomeye kuri aba bantu b’inzirakarengane bari kugurishwa nk’ibicuruzwa, kikaba kandi ikibazo ku banyarwanda bari kwicwa bagasimbuzwa  izo mpunzi, hamwe no guteza umutekano muke ku mugabane wa Africa, kuko  izo mpunzi iyo zigeze mu Rwanda, zihita zihabwa imyitozo ya gisirikari, zigatoranywamo abacanshuro (mercenaries)  u Rwanda rujyana guteza intambara mu bihugu bitandukanye muri Africa, nkuko byagaragaye ku mpunzi zagurishijwe mu Rwanda ziturutse muri Libia, ubu zikaba zimwe muri zo zarajyanywe kurwana muri Mozambique.

Mw’ijambo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bwana Boris Johnson yasobanuye ko « ayo masezerano amaze gusinywa yuzuye kandi u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi by’izo mpunzi mu myaka iri imbere, kandi Leta y’ubwongereza mu gihe cy’ibanze cy’aya masezerano, ikazishyura u Rwanda amafaranga angana na million 120  za pounds (ahwanye na 158 dollars y’amanyamerica). »

Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Bridge Builders, RBB - « Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda », imaze gusuzuma neza ibikubiye muri aya masezerano hagati ya Leta y’Ubwongereza na Leta y’u Rwanda, yasanze uyu ari umugambi mubi ukubuyemo ububisha, ubugome n’ubugambamyi bwo guhererekanya abantu nk’aho ari ibicuruzwa, ishingiye ku nyungu z’agatsiko k’abantu bake bayobowe na Prezida Paul Kagame.

Ibigomba kwitabwaho :

  1. Ariya masezerano anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
  2. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo kw’isi gifite abenegihugu benshi bagihunze kandi cyananiwe gucyura.
  3. U Rwanda ni kimwe mu bihugu 2 bya nyuma kw’isi bifite abaturage batishimye.
  4. Raporo zose z’uburenganzira bwa muntu zerekana ubugome n’ihohoterwa bikorerwa abaturarwanda.
  5. U Rwanda rwagiranye amasezerano nk’ariya na Israel mu bihe byashize, kandi ntacyo yagezeho kuko abazanywe mu Rwanda bisanze mu bukene n’ibibazo biruta ibyo bahunze. Benshi muri bo bahisemo kuva mu Rwanda bahungira mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.
  6. U Rwanda ni igihugu gito, kitari gikwiye kwirundaho impunzi z’abanyamahanga mu gihe Leta ya FPR-Inkotanyi yirirwa isaba ibindi bihugu by’Afurika nka Congo Brazzaville na RDC kurutiza ubutaka bwo gutuzamo abanyarwanda.

Kubera impamvu zivuzwe haruguru, amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza uhishe byinshi (hidden agenda) birimo : kugarura icuruzwa ry’abantu nkuko byakorwaga ku gihe cy’aba koloni ku mugabane wa Africa; guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, no gukomeza kwica abanyarwanda batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ikabasimbuza izo mpunzi, hamwe no gutera intambara n’mutekano muke mu bihugu byinshi, cyane cyane byo muri Africa nkuko babikoze muri Central Africa, DRC, Mozambique n’ahandi hakoreshejwe izo mpunzi nk’abacanshuro.

Ntawe utazi ko izo mpunzi iyo zimaze kugera mu Rwanda, zihita zijyanwa mu bigo bya gisirikari gutorezwamo iby’intambara, nkuko byagenze ku mpunzi zavanwe muri Libiya, ubu zikaba zarajyanwe gutuzwa i Gashora, aho zihabwa imyitozo ya gisilikare kandi zigatoranyirizwamo izijyanwa kurwana mu bindi bihugu.

Umuryango w’abibumbye wa LONI, Kiliziya y’Abanglikani yo mu Bwongereza, n’indi miryango inyuranye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yamaganye rugikubita aya masezerano n’imigambi mibisha ya Leta ya Kigali.

Rwanda Bridge Builders, RBB - « Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda », yamaganye yihanukiriye aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na UK.

Ni muri urwo rwego RBB yongeye gusaba abanyarwanda n’ibihugu by’amahanga kwamaganira kure aya masezerano.

Birababaje kubona Leta y’ubwongereza yitwa ko yubakiye ku mahame ya demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu igwa mu mutego w’ingoma mpotozi ya prezida Paul Kagame. Leta y’u Rwanda ubwayo idashoboye no gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ibihumbi magana n’amagana yahejeje hanze ndetse no kuzisanga yo ikazicira aho zahungiye, yashobora ite kwakira impunzi zivuye mu bihugu byishoboye nk’Ubwongereza?

Rwanda Bridge Builders, RBB - « Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda», Urwego Nyunguranabitekerezo rwibumbiyemo imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi irasaba imiryango yose ishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ifatanyije na LONI, Ubumwe bw’Afurika, gukora iperereza ryihutirwa ryo kumenya icuruzwa ry’impunzi hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu by’ibihangange nk’Ubwongereza.

Tuboneyeho umwanya wo gusaba Leta y’u Bwongereza gushyira mu gaciro igasinyura ayo masezerano;

Leta y’u Rwanda isabwe gukemura ibibazo by’abanyarwanda biyireba, aho kujya kwivanga mw’icuruzwa ry’ibiremwamuntu.

Leta y’u Rwanda irasabwa kurekura ubutegetsi kuko bigaragara ko inaniwe, igafungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, abanyarwanda b’impunzi bagatahuka mu bwisanzure kandi buri munyarwanda aho ari hose agahabwa uburenganira bumukwiye bwo kubaka igihugu cye cy’u Rwanda.

Bitangajwe kw’italiki ya 18 Mata 2022

Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Bridge Builders-RBB - « Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda ».

rbbnew2021@gmail.com

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article