Itangazo rya Rwanda Bridge Builders (RBB) ku mateka y'ubwicanyi bwose bwagiye buba mu Rwanda mu gihe cy'ihinduka ry'ubutegetsi bw'igihugu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda,
Muli ibi bihe hari inyandiko nyinshi n'impaka bihita mw'itangazamakuru ku miyoboro itandukanye zivuga ku bwicanyi n'ibindi bibi byagiye bikorerwa bamwe mu banyarwanda mu gihe cy'ihinduka ry'ubutegetsi.
Kubera ko abantu batabyunva kimwe cyangwa ngo babihe agaciro kamwe, ibyo bikaba byatuma havuka impaka z'urudaca ndetse bikaba byakongera ubushyamirane hagati yacu abanyarwanda aho kuduhuza ngo dushakire hamwe umuti w'ibibazo rusange duhuriyeho muli iki gihe kandi dufate ingamba zo gutuma umwiryane ushira burundu,
Rwanda Bridge Builders (RBB) yiyemeje guhuza abanyarwanda no gusenya inkuta zibatanya, irasanga kugirango ubwicanyi n'ubundi bugome bukabije hagati y'abanyarwanda buranduke burundu hagomba ibi bikurikira :
1. Kwimakaza umuco w'ubutabera ku banyarwanda bose ndetse no kwamagana umuco wo kudahana. Niyo mpanvu umuntu wese wiciwe uwe cyangwa se uwishe akeneye mbere na mbere guhabwa ubutabera hatitawe kucyo aricyo cyangwa se aho akomoka. Ibi bikaba bireba abiciwe ababo bose, haba mu gihe cy'isimburana ku butegetsi hagati y'amoko cyangwa y'ihirikwa ry'ubutegetsi ku ngufu za gisirikari.
2. Kugendera kw'ihame ko umwicanyi nta bwoko cyangwa akarere byihariye agira. Iyo ajya gukora ibibi abikora ku giti cye. Nta bwoko cyangwa akarere biba byamutumye, bityo abo bahuje ubwoko, akarere ndetse n'abo mu muryango we bakaba batagomba kuryozwa ibyo batakoze ku giti cyabo ari nayo mpanvu amategeko mpanabyaha ateganya ko "ICYAHA ARI GATOZI".
3. Kwimakaza ukuri, tukirinda kugoreka amateka y’igihugu : Ibyabaye, byaba byiza, byaba bibi, byose bigomba kuvugwa uko byagenze, abanyarwanda baba batabyunvikanaho bakabijyaho impaka mu bworoherane, hagamijwe kugaragaza ukuri no kugira ngo hafatwe ingamba zunvikanyweho zo kubikumira kugirango bitazasubira. RBB isanga tudakwiye gushyamirana cyangwa kwikoma uvuze amateka uko ayazi cyangwa yayabwiwe, ahubwo buri wese uyazi ku bundi buryo nawe yatanga umuganda we maze hakabaho isesengura ryatuma ukuri kumenyekana.
Mu guharanira impinduka mu gihugu, RBB ntizahwema guharanira ukuri n'ubutabera kandi ishimangira ko icyaha ari gatozi. Niyo mpanvu twamaganye twivuye inyuma umuntu cyangwa abantu bose bashaka gusiga icyaha runaka cyakozwe n'agatsiko runaka, ubwoko cyangwa akarere ako gatsiko gakomokamo. Iyi mvugo yo gukomatanya (globalisation) nta cyiza yazanira abanyarwanda uretse kubacamo ibice ndetse no kubazanamo urwikekwe n'umwiryane nk'uko ingoma ya FPR-INKOTANYI ibishaka.
Rwanda Bridge Builders (RBB) yizeje abanyarwanda ko izakomeza guharanira ko amahano yose yabaye ahabwa ubutabera kandi ko atazongera kuba mu Rwanda twifuza kandi duharanira. Harakabaho ubutabera bwigenga kandi kuri bose. Harakabaho u Rwanda rw'amahoro, ubwunvikane n'amajyambere ku bana barwo bose.
07 Gashyantare 2022
KOMITE MPUZABIKORWA YA RWANDA BRIDGE BUILDERS – RBB
#Droits de l'homme, #Attentat du 6 avril 1994, #Génocide, #IBUKABOSE, #Justice, #Mémoire, #Politique, #Rwanda