ITANGAZO RISOZA INAMA RUSANGE Y’URWEGO RBB YATERANYE KU MATARIKI YA 6, 7, 20 NA 21 UGUSHYINGO 2021.
Inteko Rusange Isanzwe y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta akorera hirya no hino ku isi (Rwanda Bridge Builders - Urwego RBB) yateranye ku matariki ya 6, 7, 20 na 21 Ugushyingo 2021 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Inteko Rusange yasuzumye ingingo zikurikira:
- Kwemeza abanyamuryango bashya,
- Kwemeza Amabwiriza Ngengamikorere y’Urwego RBB,
- Kuvuga ku bwicanyi bwakorewe Abahutu,
- Gutora Komite Mpuzabikorwa nshya,
- Ibindi
- Ku ngingo ya mbere, Inteko Rusange :
I.1. Yakiriye mu banyamuryango b’Urwego RBB ishyirahamwe rishya ryitwa "Uburenganzira n'Ubutabera ku banyarwanda bose" (Rights and Justice for All – RJA mu magambo ahinnye y’ icyongereza).
I.2. Yemeje ko mu gihe kitarambiranye Komite Mpuzabikorwa yafata umwanzuro ku busabe bw’andi mashyirahamwe.
- Ku ngingo ya kabili, Inteko Rusange yemeje Amabwiriza Ngengamikorere y’Urwego RBB yatangiye kujya mu bikorwa kuva ku itariki ya 21 Ugushyingo 2021
- Ku ngingo ya gatatu, imaze kwiga no gusesengura ibirebana n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Zaïre/Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) guhera muw’i 1990, Inteko Rusange:
III.1. Yemeje ku buryo budakuka ko ubwo bwicanyi ari Itsembabwoko ryakorewe abahutu, bivuze Génocide contre les Hutu mu gifaransa, genocide against Hutu mu cyongereza;
III.2. Yakiriye ubusabe kandi yubahirije uburenganzira bw’abanyamuryango 2 b’Urwego RBB bifashe ku cyemezo cy’inyito yemejwe.
III.3. Yashimangiye inshingano z’Urwego RBB zo guharanira ubutabera ku banyarwanda bose, kurwanya akarengane n’umuco wo kudahana, inasaba Urwego RBB kongera umurego mu gukorera ubuvugizi inzirakarengane n’ababuze ababo muri iryo Tsembabwoko.
- Ku ngingo ya kane, Inteko Rusange yatoye Komite Mpuzabikorwa nshya igizwe n’abantu balindwi barimo bane bakomoka mu mashyirahamwe ategamiye kuri Leta, na batatu bakomoka mu mashyaka ya politiki.
Bikozwe ku wa 22 Ugushyingo 2021
Komite Mpuzabikorwa ya RBB
Contact : rbbnew2021@gmail.com