Isohoka ry'igitabo "KINYAGA / CYANGUGU : TWANZE GUTOBERWA AMATEKA"
Incamake y'igitabo
- Muri 2019, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye inyandiko yise Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Iryo zina ryashituye benshi mu bakomoka i Cyangugu bari mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi. Bari bishimiye kumva ko hasohotse icyegeranyo ku mahano yahitanye abavandimwe babo. Bibwiraga kandi ko icyo cyegeranyo kivuga n’abagize uruhare muri ayo mahano, ndetse kikanagaragaza abagize ubutwari bitangira gukoma imbere ubwicanyi no kurokora abahigwaga.
- Nyamara bamwe mu basonye iyo nyandiko batangajwe kandi bababazwa no kubona ibyinshi mu biyivugwamo bihabanye n’ukuri bazi kandi babayemo. Umuryango RIPRODHOR washyize ahagaragara itangazo ku wa 18 Mata 2020 wemeza ko iyo raporo ya CNLG ifite « inenge nyinshi zirimo kugoreka nkana amateka no kwamamaza ibinyoma bya politiki ihembera umwiryane mu Banyarwanda ».
- Abakomoka i Cyangugu n’abandi bahazi neza, bakomeje guterwa ishozi n’iryo gorekwa ry’amateka. Bituma bamwe muri bo bishyira hamwe, bashinga itsinda ryo gusesengura neza iyo raporo ya CNLG, n’izindi nyandiko zivugwamo Cyangugu. Basanze kandi ari ngombwa kujya batanga umusanzu wo kumenyekasha amateka nyakuri y’ibyabaye, bagakosora abibeshya ndetse bakamagana abakwiza ibinyoma n’impuha babigambiriye. Iryo tsinda baryise « Groupe d’Initiatives Cyangugu ». Umuganda wa mbere w’iryo tsinda ni ibaruwa ryandikiye Perezida w’U Bufaransa ku wa 10 Gicurasi 2021. Iyo baruwa isobanura uko abaturage b’i Cyangugu barimo n’ibihumbi by’abarokokeye i Nyarushishi, bishimiye uko ingabo z’u Bufaransa zabahumurije mu gihe cy’amashiraniro. Ibyo bikavuguruza ibinyoma byavuzwe kuri izo ngabo n’abava ahandi cyangwa abatangabuhamya babeshya.
- Nyuma yo gusesengura neza inyandiko ya CNLG, Groupe d’Initiatives Cyangugu yasanze iyo nyandiko ifitanye isano n’izindi nyinshi. Zose hamwe zihurira ku mugambi wo kugoreka nkana amateka y’ibyabaye ; zishyira imbere impuha, ibinyoma n’iterabwoba bigamije gusiga icyasha inzirakarengane no gucecekesha abazi ukuri kw’ibyabaye n’ibikomeza kubera mu Rwanda. Ikindi kibabaje izo nyandiko zihuriraho, ni ugushyira mu gatebo kamwe Abanyacyangugu b’Abahutu, zikabasiga icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi.
- Impuguke zo muri iryo tsinda zasanze iyo mikorere yo kugoreka amateka ifite imizi miremire mu butegetsi bw’U Rwanda kuva ku ngoma ya cyami na gikoloni ukanyura kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ugakomereza ku butegetsi bw’iki gihe.
- Tumaze kubona ko iyo mikorere igenda irushaho gufata intera mu buzima bwa buri munsi mu gihugu, dusanze ari ngombwa gutera hejuru tuti « Twanze gutoberwa amateka ». Nibyo koko ! Abagize iri tsinda, bahisemo gufata iya mbere, bakavuga ibyo bazi kandi babonye ; bakavuguruza ibitari ukuri, bagakubitira ikinyoma ahakubuye, bakajya impaka zitari iza ngoturwane, bakuzuzanya ku bitazwi neza, bakandika amateka basangiye, ameza n’amabi, bagashyira imbere ibyiza bibahuza, bakitarura ibibatanya.
- Iyo ntero dutereye i Cyangugu turifuza ko n’ahandi hose mu gihugu bazayikiriza bakayigira iyabo. Tubaye rero dushimiye abazasoma iyi nyandiko yacu bakatubwira icyo bayitekerezaho, aho bashima bakabitubwira, icyo banenga bakakivuga nta mususu, bakadukebura ahakwiye kugororwa ndetse bakatwungura inama zadufasha kurushaho kuva i muzingo amateka y’ibyabaye n’ibikomeza kubera hirya no hino ku misozi tuvukaho, cyangwa ahari gakondo y’abakurambere bacu.
- Dushimiye abantu banyuranye bitanze batizigamye ngo iyi nyandiko isohoke. Dushimiye kandi tubikuye ku mutima abaduhaye amakuru, ubuhamya, ibimenyetso n’ubugororangingo byatumye dutunganya uyu murimo.
- Intego nyamukuru y’iyi nyandiko ni ukwimakaza ukuri n’ubumuntu, byo musingi w’ubumwe, amahoro n’ubusabane mu bantu. Tuboneyeho rero kwisegura ku makosa, ukwibeshya cyangwa se aho twaba twarakoresheje amagambo n’imvugo yagira uwo ikomeretsa. Reka tuvuge hakiri kare ko aho dukoresha ijambo jenoside, umusomyi wese yumve jenoside yakorewe Abatutsi bari basanzwe mu Rwanda, mbere y’umwaka w’i 1994.
- Harakabaho Kinyaga n’Abanyacyangugu !
- Harakabaho U Rwanda rwatubyaye !
______________________________________________________________
Ishakiro n'ibikubiye mu gitabo
IRIBURIRO FATIZO
IKIVI CYA MBERE: Amateka ya Kinyaga/Cyangugu: Igicumbi cy’Ubumwe Ndengamipaka mu Muryango Nyarwanda
1. Iriburiro
2. Amavu n'amavuko
3. Umwihariko wa Kinyaga mu mateka y'ubutegetsi
4. Revolisiyo ya 1959, Ihirima ry'ingoma ya Cyami n'Ishingwa rya Repubulika
5. Umwanzuro
IKIVI CYA KABIRI : Ukuri ku Mateka ya Jenoside i Cyangugu
1. Iriburiro
2. Kuki byoroheye abicanyi bake kumara abantu benshi mu gihe gito?
3. Ikibazo cy'itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi
4. Kwenyegeza umuriro wa jenoside: Ibyiciro bitandatu
5. Jenoside yarangiye ryari i Cyangugu?
6. Umwanzuro
IKIVI CYA GATATU: Guhosha Jenoside no kubungabunga Umutekano Uruhare rwa Komite y’Amahoro n’Umutekano n’Ingabo z’u Bufaransa
1. Iriburiro
2. Uruhare rwa Komite y'Umutekano
3 Uruhare rw'ingabo z'u Bufaransa
4. Umwanzuro
IKIVI CYA KANE: Leta ya FPR-Inkotanyi i Cyangugu
1. Iriburiro
2. Leta ya FPR i Cyangugu: Ibihe by'ingenzi
3. Icyerekezo rusange cy'ubutegetsi bwa FPR
4. Ingaruka zihariye i Cyangugu
5. Umwanzuro
IKIVI CYA GATANU: Ubutabera mu Rwanda na mpuzamahanga mu manza za Jenoside
1. Iriburiro
2.Imanza za Jenoside mu Rwanda
3. Ubutabera mpuzamahanga mu rukiko rwa Arusha (TPIR)
4. Umwanzuro
IKIVI CYA GATANDATU: Ubusumbane n’ivangura: Inzitizi z’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge mu Banyarwanda
1. Iriburiro
2. Ibihe by'ingenzi byaraze irondakoko mu Rwanda
3. Ingaruka z'ivanguramoko mu Rwanda
4. Ibikwiye gukorwa ngo turandure ivanguramoko mu Rwanda
5. Umwanzuro
- - Ibaruwa ya Minisitiri Seth Sendashinga ishimira Komite y’Umutekano ya Cyangugu
- - Itangazo rya Riprodhor kuri raporo ya CNLG
- - Ibaruwa Groupe d’Initiatives Cyangugu yandikiye Perezida Macron w’u Bufaransa
- - Ubuhamya bw’umuturage w’i Mushaka
Ishakiro, impine, amuga n’ibimenyetso