Itangazo ryo guhumuriza Abanyarwanda n’abanyamuryango ba RBB - Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza imiryango itegamiye kuri leta n’amashyaka ya politiki nyarwanda.
Mu minsi ishize, bamwe mu bari mu nzego z’ubuyobozi bwa RBB barasezeye kandi batangaza inyandiko zivuga ku bibazo byaba biri muri RBB. Kubera ko byatangaje ndetse bikababaza benshi, RBB yifuje kubagezaho ibikurikira :
Ibyanditswe mu matangazo y’abasezeye si ukuri, kubera impamvu zikurikira :
- Mu nama za RBB, nta ngingo ibujijwe kuganirwaho. Nta ngingo ya kirazira.
- Guharanira ko abiciwe ababo babona ubutabera si ubutagondwa.
- Ihame rikuru rya RBB, ni ukwimakaza ibiganiro mu kubonera ibibazo umuti. Bityo rero, muri RBB, ibibazo bikemurirwa mu biganiro, ibyemezo bigafatirwa mu bwumvikane.
- Nta munyamuryango ufite uburenganzira bwo guhatira abandi kwemera cyangwa guhakana igitekerezo iki n’iki. Utemeye icyemezo gifatiwe ku bwinshi afite uburenganzira bwo kutabisinyira cyangwa kuvuga ko yifashe (réserve).
- Icyo bamwe bita ubuhezanguni cyangwa ubutagondwa ntakirangwa muri RBB. Nta muryango n’umwe mu bagize RBB uhakana jenoside yakorwa Abatutsi nkuko bamwe babyanditse kubera inyungu zitumvikana.
Duhereye kuri raporo nyinshi z’ubushakashatsi bwakozwe na Loni, raporo z’ubushakashatsi bwa TPIR, iz’amashyirahamwe nyarwanda cyangwa iz’imiryango mpuza-mahanga (ONG-NGOs) yigenga irengera ikiremwamuntu, ubuhamya bw’abanyarwanda biciwe ababo kandi babonye ubwo bwicanyi, RBB n’abanyamuryango bayo bahamya ko :
- Muri 1994 Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari mu Rwanda bakorewe ubwicanyi bw’itsembabwoko, aribwo jenoside.
- Mbere ya 1994, muri 1994 na nyuma yaho, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakorewe ubwicanyi bw’intambara, ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu, n’ubwicanyi bw’itsembabwoko aribwo jenoside, mu Rwanda no muri Zaïre/RDC. Abavuga ko ubwo bwicanyi FPR-INKOTANYI yakoreye Abahutu ari jenoside, babifitiye uburenganzira, kandi ntibagomba kubisabira uruhushya.
- Kuvuga ko Abahutu bakorewe jenoside ntaho bihuriye no guhakana cyangwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi nkuko ingoma ya FPR ibivuga.
- Mu ntambara ya 1990 kugera muri 1994 na nyuma yaho, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatwa bakorewe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ku bwinshi, mu mpande zinyuranye z’u Rwanda.
RBB igamije kwimakaza umuco wo kwumva akababaro k'abanyarwanda bose no kwemera ko buri wese avuga ibyo atekereza, mu bwubahane no mu bworoherane.
Impaka zigibwa muri RBB, ntizishingira ku moko kuko nta na rimwe abakomoka mu moko anyuranye babanza kwumvikana ku bitekerezo bitwaje ubwoko.
Abanyamuryango bagize RBB bazi kandi bumva amateka yaranze u Rwanda kandi bazi gutandukanya icyatsi n'ururo ku buryo ntawababeshya ngo bitiranye FPR-Inkotanyi n'Abatutsi cyangwa Interahamwe n'Abahutu.
RBB yamagana ibikorwa by’ubugome n’ubwicanyi bunyuranye twavuze haruguru bwakorewe Abanyarwanda kandi ishyigikiye ko inzirakarengane zo mu moko yose zihabwa agaciro kareshya.
Aya mahame ahuje imiryango myinshi igize RBB niyo mabuye yo mu mfuruka ebyiri azadufasha kubaka ikiraro gikomeye kizahuza Abanyarwanda, mu bwinshi bwabo no mu budasa bwabo ;
RBB igamije kandi yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo amahano yagwiriye Abanyarwanda atazasubira kubaho.
Gusezera kwa bagenzi bacu birababaje ariko ntibibuza RBB gukomeza inshingano zayo, kuko Abanyamuryango ba RBB bakomeye k’urugendo batangije rugamije impinduka mu mahoro, muri demokarasi, mu bwubahane no mu bwuzuzanye.
Dushimiye bagenzi bacu basezeye ubwitange bagaragaje mu mirimo bari bashinzwe kandi RBB yiteguye gukomeza kugirana nabo umubano mwiza.
Murakoze, murakarama.
Rwanda Bridge Builders,
Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza imiryango itegamiye kuri leta n’amashyaka ya politiki nyarwanda
Contact : rbbnew2021@gmail.com Téléphone : +33 651158504