Ishimutwa rya Bwana MITSINDO Viateur ufite imyaka 39 akagira abana 4.
COMMUNIQUE n° 148/2020
Ubunyamwuga bwo Gushimuta no Gusenya umuryango nyarwanda
Bwana MITSINDO Viateur afite abana bane (4 petits enfant) bakiri bato cyane (agakobwa gakuru gafite imyaka 9, uduhungu dutatu tw’indahekana dufite imyaka 8, 6, 5.
Kuwa Kane tariki 19/11/2020, Umufasha wa Mitsindo, Madamu Veneranda NIYODUSENGA yazindukiye ku Kacyiru, ku cyicaro cya RIB (Rwanda Investigation Bureau) Urwego rw’Igihugu rugenza ibyaha, agiye kubaririza niba umugabo we ariho afungiye n’impamvu zimufunze. Nta gisubizo gishimishije yahakuye kuko bamubwiye ko umugabo we batazi aho aherereye. Kubera iyo mpamvu rero, Madame Veneranda yahise asaba imiryango irengera ikiremwamuntu ngo imufashe gushakisha IRENGERO ry’umugabo we MITSINDO Viateur washimuswe na RIB mu mayeri no mu buryo bukurikira :
- Kuwa kabiri tariki ya 17/11/2020 ahagana mu masaha ya saa cyenda (15h), Bwana MITSINDO Viateur yahamagawe na Gitifu w’Umurenge wa NYARUGUNGA, Madame Genoveva UWAMAHORO, amusaba ko amugeraho bidatinze kandi nta bisobanuro by’impamvu amuhamagaje igitaraganya yigeze amuha. Ariko Gitifu ntiyamubwiye ko ategerejwe n’abakozi ba RIB bashinjwa kenshi kunyereza abaturage mu Rwanda. Ako kanya Mitsindo yahise yitaba Gitifu agenda asize umugore we mu rugo. Bwarinze bwira umugabo Mitsindo ataragaruka mu rugo rwe. Umugore wa Mitsindo yategereje ijoro ryose ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu araheba.
- Umunsi ukurikiye wo kuwa Gatatu tariki ya 18/11/2020, Madamu Mitsindo nta gakuru na gato ko kumenya uko byamugendekeye umugabo we. Bimaze kumutera ubwoba, umugore wa Mitsindo, Veneranda NIYODUSENGA yagiye kubaza amakuru y’umugabo we kwa Gitifu w’Umurenge, Madamu Genoveva UWAMAHORO. Uyu Gitifu yamubwiye ko Mitsindo yatwawe n’abakozi ba RIB igihe amwitaba kuwa Kabiri.
- Kuwa Kane mu gitondo tariki ya 19/11/2020, Umufasha wa Mitsindo yazindukiye ku Biro bya RIB ku Kacyiru abaza aho umugabo we afungiwe n’icyo azira, kuva yatwarwa na RIB imukuye kwa Gitifu Genoveva Uwamahoro. Nkuko bisanzwe, RIB nta gisobanuro gishimishije yamuhaye nta nubwo yamurangiye aho umugabo we MITSINDO aherereye n’icyo yazize. Nyamara, RIB ifite abakozi n’ubushobozi bihagije ndetse n’amazu menshi ikoreramo mu mugi wa Kigali no Mu gihugu cyose. Ntacyo RIB yamumariye. Bimaze kugera kw’isaha ya saa Munani (vers 14h00), ishimutwa rya MITSINDO ryahise ryigaragaza kuko nta makuru na make umufasha wa Mitsindo yahawe. Guhera iyo saha (14h) rero Madame MITSINDO yitabaje imiryango irengera ikiremwamuntu ngo imufashe gushakisha umugabo we mu maguru mashya. Kuko iyo hari umuntu ushimuswe, buri munota ubuzima bw’uwashimuswe buba buri mu kaga.
Ikigo CLIIR kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda ntigihwema kwamagana ishimutwa ry’abanyarwanda bajya gufungirwa mu mazu y’ibanga « safe house » aho bakorerwa IYICARUBOZO rya kinyamaswa. Kandi iyo ngeso y’ubugome bwa RIB yabwadukanye kuva yashingwa n’Itegeko n°12/2017 ryo kuwa 07/04/2017.
Imikorere ya kinyamaswa ya RIB ntaho itandukaniye n’imikorere y’amahano yaranze INGOMA mbi z’inkoramaraso za Bwana Mao Tsé Toung wayoboye Ubushinwa, ingoma y’abanazi bari bayobowe na Adolf Hitler. Ndetse iyo mikorere ya kinyamaswa ya RIB ntaho itaniye n’amarorerwa yakozwe n’Ingoma ya gikomunisiti ye Joseph Staline.
Nibyo koko, ingoma zose z’igitugu ntizishyira mu gaciro kandi nta gaciro ziha ikiremwamuntu. Izo ngoma kandi nta na rimwe zisuzuma ngo zikosore politiki y’ubugome bwazo. Izo ngoma z’igitugu nta gaciro ziha ubwisanzure bw’intiti n’injijuke, ntabwo zimakaza iterambere ry’ubumenyi. Nta nubwo zishobora gutanga UBUTABERA mu bantu.
Ikigo CLIIR kirasaba umuyobozi wa RIB, Koloneli Jeannot RUHUNGA guca iyo shimutwa ry’abanyarwanda n’iyo mikorere ya kinyamaswa iranga urwego rwa RIB ayobora.
BIKOREWE I Bruxelles, tariki ya 19/11/2020
Umuhuzabikorwa wa CLIIR, MATATA Yozefu (GSM: 0032/476701569)
_________________________________________________
CLIIR* : Ikigo Kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda n’umuryango urengera ikiremwamuntu wavutse tariki ya 18/08/1995 muri Belgique. Bamwe mu bagize icyo Kigo bahoze baharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda kandi babimazemo imyaka myinshi. Bamwe bagize uruhare mw’iperereza ryakozwe kuri Jenoside yo muri 1994 n’Impuzamiryango CLADHO/Kanyarwanda. Igihe bari batangiye gukurikirana ubwicanyi n’ibyaha byakorwaga n’ubutegetsi bushya bwa FPR-Inkotanyi, byabaviriyemo gutotezwa no guhungira mu mahanga aho bakomeje kurengera Ikiremwamuntu.