Fondation Ibukabose-Rengerabose yifatanyije n'umuryango nyarwanda muri ibi bihe bikomeye by'ICYUNAMO 2020 || Emery Nshimiyimana SG Ibukabose-Rengerabose. .
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Mur'iki gihe cyo mu kwezi kwa Mata twibukamo amahano ndengakamere yagwiririye igihugu cyacu cy'u Rwanda, Fondation Ibukabose-Rengerabose yifuje kongera kwifatanya n'umuryango nyarwanda muri ibi bihe bikomeye. Twifatanije na buri munyarwanda aho ari hose mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kur'iyi nshuro ya 26 twibuka, mu izina ryanjye bwite ndetse nirya Fondation Ibukabose-Rengerabose, twunamiye imiryango yose yabuze ababo muri biriya bihe bikomeye buri munyarwanda wese yanyuzemo,ibihe by'umwijima wicuraburindi.
Mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 1994,ubwo uwari umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Yuvenali Habyarimana ari hamwe na mugenzi w'u Burundi Cyprien Ntaryamira, bakubutse mu biganiro by'amahoro yo mu karere i Dar-es-Salaam,indege yari ibatwaye yarahanuwe, ihanurwa irashwe ibisasu bya misili , bivugwa ko yahanuwe n'abahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi, hatikiriramo abo bakuru bibihugu bombi nabari babaherekeje,hamwe n'abafaransa bari bayitwaye,tubibutse ko harimo n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Général Major Nsabimana Déogratias, bityo u Rwanda n'abanyarwanda baba batangiye inzira y'umusaraba kuva icyo gihe kugeza magingo aya.
Fondation Ibukabose-Rengerabose ifashe mu mugongo imiryango yabo bose batikiriye mur'iyo ndege n'abandi bose bishwe kuva mur'iryo joro bishwe n'interahamwe ndetse n'ingabo za FPR inkotanyi. Turasaba ngo aho muri hose mufate umwanya mu miryango yanyu no mu mitima yanyu twibuke abo bavandimwe batuvuyemo haba icyo gihe kugeza na nubu bagipfa.
Turazirikana uburyo bitaborohereye, kwibuka abawe utabasha kujya kubasabira misa ndetse no kujya gushyira indabyo ku mva zabo cyangwa ku nzibutso nkuko byari bisanzwe kuri bamwe.
Ibihe turimo ntibyoroheye isi yose kubera icyorezo cya coronavirus, iyi virus yatumye twese ducishwa bugufi, aho twese yadukubiye mu mazu itarobanuye, yewe n'ibihangange byo ku isi ubu biradagadwa. Byumwihariko iwacu i Rwanda byahubiranye no kwibuka ku nshuro ya 26, aho imihango isanzwe yahindutse , ubu buri wese akaba abikorera mu rugo rwe hamwe nabe.Imana yerekanye ko byose bishoboka, ko kwibuka ari ngombwa kuri buri wese nta vangura nkuko byari bisanzwe.
Natwe turagira tuti : '' Ubwo iki gihe cyo kwibuka kigeze nimutureke, nimutureke rwose twese twibuke, mwoye kugira ipfunwe ryuko twese twibuka, nimuceceke twunamire abacu twabuze, burya ngo twese Tuv'asa, nimusigeho rero gukomeza kudutera intimba no kutubibamo inzangano zitatujyana ku mahoro. Ubumwe n'urukundo nibyo bizatugeza ku bwiyunge nyakuri. Ibi bihe by'iki cyorezo bitubere isomo rikomeye ryo kwicisha bugufi no kubaha Imana bityo bitume buri wese yumva ububabare bwa mugenzi ntagupfukirana ukuri nkaho turwanira urupfu, abo barurwanira nuko bataruzi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nta munyarwanda utaratakaje uwe muri biriya bihe bikomeye na nubu abanyarwanda bo mu moko yose bagitakaza ababo bazira ubumwe n'ubwiyunge bw'umuryango nyarwanda, nimuze kur'iyi nshuro ya 26 twibuka twese kimwe turi mu mago no mu miryango yacu, bitubere intandaro yo gutahiriza umugozi umwe dufatanye mu mugongo twibuka ibyatubayeho. Twibuke impfu zose zaba izo mu gihugu ndetse no hanze yacyo, izo mu mashyamba ya Congo , abicwa ubu bazira imitekerereze yabo mu bihugu bitandukanye.
Kur'iyi nshuro ya 26 yo kwibuka, kubera ingaruka za jenoside n'ubundi bw'icanyi ndengakamere bugikomeje,Umuryango nyarwanda uraboroga, ndetse n'abarokotse baracyatakamba, abagerageje kuvuga iby'ubwiyunge nyakuri ubu nabo bahindutse abapfobya jenoside yabakorewe.
Fondation Ibukabose-Rengerabose ntiyahwemywe kugaragaza iheza n'irondakoko ryakomeje kuranga kwibuka byagiye bikorwa na Leta iriho mu Rwanda ndetse n'imiryango iyishamikiyeho nka Ibuka, CNLG, n'indi bikomeje kubiba inzangano mu bana baba nyarwanda.
Kuva Fondation Ibukabose-Rengerabose yajyaho yaharaniye ko hakwibukwa buri wese nta vangura ndetse buri wese agahabwa ubutabera nyabwo , maze ibigira intambara yayo, tubona ko ariyo nkingi ya mwamba n'umusingi bihamye bizatugeza ku bwiyunge nyakuri bwo byiringiro byiza by'ejo hazaza by'u Rwanda buri wese azibonamo ntacyo yikanga, akagira ishema ryo kwitwa umunyarwanda aho ari hose.
Fondation Ibukabose-Rengerabose iramagana ibi bikurikira :
– Ababiba inzangano bose mu muryango nyarwanda biyibagije ko ndi Umunyarwanda ibanzirizwa na ndi Umuntu
– Abakangurira urubyiruko nyarwanda ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje disikuru vanguramoko zuzuye ubugome, amacakubiri n'ibindi byose birutandukanya barutoza guhemuka no kugira nabi
– Abahezanguni baba Abatutsi cyangwa Abahutu, bose aho bava bakagera batifuriza u Rwanda icyiza cyarugeza ku bwiyunge nyabwo
– Abakomeje kuvutsa ubuzima abana b'abanyarwanda babaziza ibikorwa byabo ndashyikirwa bijyana ku bumwe n'ubwiyunge bw'Inyabutatu nyarwanda
– Abakomeje gukoresha Jenoside yakorewe abatutsi iturufu yo kwigwizaho imitungo,kugundira ubutegetsi no guhitana abarokotse iyo jenoside nundi wese uharanira ko hakwibukwa buri wese wiciwe nta vangura
– Apartheid yimitswe mu bice byose by'ubuzima bw'igihugu
– Abapfobya ubumwe n'ubwiyunge nyakuri bw'Abanyarwanda
Fondation Ibukabose-Rengerabose irasaba :
*Abihayimana bo mu matorero yose ko bagira ubutwari bakavugira abarengana,abicwa,bakab
ivuga bashize amanga
*Abanyamashyaka,Abagize sosiyete sivili n'Abanyarwanda muri rusange ko barenga ibibatandukanya bagashyira hamwe mu nyungu za rubanda bahashya ikibi gikomeje kwimika intebe mu Rwanda
Fondation Ibukabose-Rengerabose irizera ko intambaro yayo y'Ubumwe n'ubwiyunge nyakuri iharanira buri munsi mu ntego zayo aribyo bizatugeza twese dufatanye urunana ku mahoro arambye
Izo ntego za Ibukabose-Rengerabose ni izi zikurukira :
• Ibirango by'ibanze : Uburinganire,ukuri,ubwiyunge,ubwubahane mu kwuzuzanya
• Guharanira ubureshye bwa buri munyarwanda imbere y'amategeko
• Kurwanya ingengabitekerezo isumbanya abanyarwanda ishingiye mu guhezwa ku byiza by'igihugu cyane ihezwa mu kwibuka no mu butabera ryo shingiro ry'ubumwe bw'igihugu
• kurwanya ingengabitekerezo y'ubusumbane bw'amoko
• Guharanira ko habaho ubutabera bureshya kuwo ari wese ku byaha bya genoside, iby'intambara n'ibyibasiye inyoko muntu byakorewe abanyarwanda haba mu rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
• Guharanira ubwiyunge n'ubumwe nyakuri mu gihugu hose twimakaza kwibuka bitavangura ku banyarwanda bose
Banyarwanda,Banyarwandakazi, mu izina ryanjye bwite nirya Fondation Ibukabose-Rengerabose nagira ngo ndangize mbifuriza amahoro y'Uwiteka Imana Rurema.
Turasaba Imana kugirango itabare u Rwanda iruvane mu icuraburindi rurimo kuva ku mahano yarugwiririye kugeza ubu
Gihanga yahanze u Rwanda ifashe buri munyarwanda aho ari hose kwicisha bugufi muri ibi bihe bitoroheye buri wese , ducanire hamwe igishyito cy'Urumuri rwo kumurikira igihugu cyose ndetse n'akarere kacu kayogojwe n'imidugararo n'ubwicanyi bwa hato na hato
Inshuro ya 27 yo kwibuka ikazaba nta munyarwanda ugihezwa, u Rwanda n'abanyarwanda bafite ihumure,umutuzo, urukundo, ubumwe n'ubwiyunge bizira ikizinga cy'urwango, tukazongera gusomera hamwe kuri ya ntango izira icyasha irangwa n'ubupfura nyarwanda.
Mbifurije ishya n'ihirwe mwibuka abanyu mu miryango yanyu.
Mugire Ubumwe, Amahoro n'Urukundo.
Umva ijwi hano : https://soundcloud.com/user-240499801/icyunamo-2020-emery
Emery Nshimiyimana
Umunyamabanga Mukuru wa Fondation Ibukabose-Rengerabose
Orléans, ku ya 12 Mata 2020