Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Umuntu nyamuntu akunda amahoro.
Umuntu nyamuntu akunda amahoro.
Inyandiko ya Michel Niyibizi
 
Intwari Victoire INGABIRE UMUHOZA ati kubaha ubuzima bw'umuntu no gukurikiza amategeko uko yanditse kuri buri wese nibyo biranga igihugu gikunda kandi kirengera abaturage bacyo. Akomeza agira ati nta muntu ugomba kuba hejuru y'amategeko, nta muntu ugomba kuburirwa irengero cyangwa ngo yicwe ku manywa y'ihangu, nyuma habure uwakoze ayo marorerwa! Anketi zo kwiyerurutsa cyangwa zitagira iherezo zagombye guhagarara!
Ibi arabihera ku imfu zidasobanutse zivuganye Abanyarwanda benshi b'inzirakarengane barimo abarwanashyaka ba FDU Inkingi abereye umuyobozi kimwe n'ibura ry'abantu ridasobanutse. Aha twavuga HABARUGIRA Jean Damascène wishwe akajugunywa kuri kilometero amagana, abe bakamusanga mu buruhukiro; IRAGENA Illuminée waburiwe irengero ku nzira y'akazi ke; Visi Perezida wa FDU Inkingi TWAGILIMANA Bonifasi washimutswe akaburirwa irengero, hakabeshywa ko yatorotse kandi yari arinzwe bikomeye muri gereza y'i Nyanza yari amazemo iminsi itarenze icyumweru; Umunyabanga wihariye wa Perezidante Victoire INGABIRE UMUHOZA wafashwe n'abapolisi ku manywa y'ihangu, nyuma bakamwivugana bakamujugunya mu ishyamba! Kugeza magingo aya nta perereza rirakorwa ngo abakoze ayo marorerwa bahanwe n'amategeko ahari, ariko adakurikizwa!
Aha rero umuntu akaba yakwibaza niba abategetsi b'u Rwanda bakunda amahoro bahora baririmba kubera amarorerwa akorerwa mu Rwanda ajyanye n'ibura ry'abantu bashimuswe, ihotorwa n'iraswa ry'abantu, harimo n'abambaye amapingu, maze RIB ikaruca ikarumira cyangwa igahimba ibinyoma nka byabindi bya Semuhanuka!
Reka ndangize nibutsa amagambo y'ukuri yavuzwe na Evode UWIZEYIMANA, ubu wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, wagize ati Urwanda ruyobowe n'agatsiko k'amabandi yitwaje imbunda!
Ngaho rero abantu nyabantu bakunda amahoro niduhaguruke dutere ingabo mu bitugu abiyemeje kurwanya no gukuraho ingoma ya FPR yamaze abaturage yagombye kurinda!
 
Twese hamwe tuzatsinda!
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article