Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

AHO KILIZIYA GATOLIKA NTIYAYOBOTSE UBUTEGETSI BWA KAGAME ?

Byanditswe na Innocent Biruka

Nimuhorane Imana !

Taliki ya 27 Mutarama 2019, Musenyeri Antoni Kambanda ari we Arikiyepiskopi mushya wa Kigali yambitswe ikamba mu birori byahuruje imbaga. Perezida Kagame n’agatsiko ke nabo bari babukereye. Ntibisanzwe kuko ubutegetsi bwa Kagame butahwemye gutoteza Kiliziya Gatolika nyuma y’uko iciwe umutwe mu ihotorwa ry’Abasenyeri barimo na Arikiyepiskopi Visenti Nsengiyumva kuli 05/06/1994 i Gakurazo. Siniriwe nibutsa ubwicanyi bwakorewe abihaye Imana muli rusange n’abapadiri by’umwihariko. Iyi mihango rero y’iyimikwa rya Arikiyepiskopi Antoni Kambanda ni nk’ubukwe hagati ya Kagame na Gatolika, dore ko hanavuzwe amagambo aryohereye, nk’aho Musenyeri yagize ati « Kagame uri impano Imana yahaye u Rwanda n’Africa...», naho Kagame akavuga ati « tuzabafasha kwubaka Katedrali nziza kandi vuba ». Iyi misango isusurutse nakomeje kuyibazaho cyane cyane kuko ije ikulikira uruzinduko rwa Kagame i Vatikani muli Mutarama 2017. Iby’iyo misango byaranyobeye mbaza inkoramutima yabikurikiriye hafi ari we Gatimatare-akatsi-karura-ka-Mararo. Niko kumbwira ati : « ibi byo kwigorora na Gatolika ni itekinika, ni kimwe na kuriya aherutse kurunda abacikacumu muli Leta nyuma y’ifungurwa rya ba Rwigara na Ingabire ; aribyo umukino n’umwe na kuriya kwirebera mu mazi ngo ariyunga n’Abafaransa. » Ni uko Gatimatare asoza ambwira ngo : « Kagame amaze gusaza asigaye agirwa inama, aliko iri shyashyana siryo rizasibanganya ibibi yakoreye Imana n’abantu, ahubwo ejo kare kare uribonera uburyo Abakundarwanda tuza kumukinira. » 

Innocent Bituka, 09/02/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article