Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

UA : Kagame acyuye igihe.

Byanditswe na Dr Innocent Biruka

Nimuhorane Imana !

Paul Kagame acyuye igihe ku buyobozi bw’Africa yunze ubumwe (AU). Iyi manda yayifashe asimbuye Alpha Condé perezida wa Guinée waje no kuba umwe mu bafana be cyane... ; Kagame yari yabanje kandi gushingwa kuyobora ubushakashatsi ku miterere, imikorere n’impinduka (réformes) byafasha Africa yunze ubumwe. Ibyo yari yabishinzwe mu nama yabereye i Kigali muli Nyakanga 2016 ari nabwo yakoresheje presha n’amanyanga yinjiza umucamanza w’umunyarwandakazi mu Rukiko nyafrika rw’uburenganzira bwa muntu (CADHP) kuko yari ahanganye na Victoire Ingabire uyobora FDU-Inkingi. Atangira rero manda ye umwaka ushize, Kagame yari icyamamare ku banyafrica benshi mu byerekeye igenamigambi, imiyoborere, ishoramari n’icungamutungo, guteganya n’igitsure kitajenjeka mu mihigo. Byabaye mahire kandi yumvikana cyane n’umukuru wa Komisiyo, umunyetchadi Moussa Faki Mahamat, dore ko na Perezida we Idriss Deby ari inshuti ya Kagame... Ubu bucuti rero bwafashije Kagame gukoresha umwanya yicayemo muli Africa yunze ubumwe nk’iturufu imugeza ku nyungu ze bwite :
1. Igiterane cyo gushinga isoko rusange rya Africa yose (21/03/2018) yarakinyereje kibera i Kigali kandi cyaragombaga kubera i Niamey ; 2. Kagame yakubakubye Africa yose ihitamo Louise Mushikiwabo nk’umukuru wa OIF ;
3. Yakoresheje uriya mwanya ahagarikisha dosiye y’iyicwa rya Habyarimana ;
4. Kubera umwanya yicayemo abandi ba Perezida batinye kumubaza amabi akorera abanyarwanda n’ibihugu duturanye : gushotora Uburundi n’Ubugande, gutera muli Congo no kwica impunzi etc. ;
5. Inama nyinshi za UA zabereye i Kigali ifaranga ry’umuryango rijya mu masanduku ye ;
6. Kagame yitwaje umwanya we yivanga mu matora yo muli Congo ku nyungu ze bwite.

Akoresheje uriya mwanya, Kagame yapfukiranye amabi ye menshi : umunsi yavuyeho henshi muli Africa impundu zizavuga.

Innocent Biruka, 10/02/2019

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article