Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ITANGAZO RYA M.R.C.D KW'IKINAMICO RIBERA MU RWANDA

*MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D)*

*ITANGAZO  RYA MRCD n° 2018/10/01:*

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Nshuti z'u Rwanda,

Nimugire amahoro!


Muri ibi bihe u Rwanda rurangwa na politike y'ikinamico n'ibyemezo bya politike bishingiye ku bwikanyize no ku binyoma bigamije gusinziriza abanyarwanda n'amahanga;

Ubuyobozi bukuru bwa MRCD, umuryango nyarwanda uharanira impinduka muli Demokarasi, buramenyesha Abanyarwanda bose ibi bikulikira

1. Turishimira ifungurwa rya bamwe mu bafungiwe ibikorwa cyangwa ibitekerezo bya politike, n'abandi bose bafunguwe muli iyi minsi ishize;

2. Turasaba ko Perezida Kagame na Leta ye batera indi ntambwe bagafungura n'izindi nzirakarengane zose ziboheye mu magereza atandukanye cyane cyane abahimbiwe ibyaha, aliko mu by'ukuli bazizwa ibitekerezo n'umurongo wa politike bafashe mu rwego rwo kurengera inyungu za rubanda;

3. Turakangurira abanyarwanda kumenya ko:

a) Perezida Kagame wiyimitse nka Ntibashishwa, Simbikangwa na Ntampuhwe atahindutse na gato. Ibi byemezo bya nyirarureshwa ngo aha arafungura imfungwa za politike, akabeshya ko yafunguye urubuga rwa politike ashyira mu Nteko ishinga amategeko abadepite 2 b'udukingirizo, bikaba bitanadutangaza  agize abo yashyira mu myanya y'ubutegetsi, byose ni ikinamico rigamije kubungabunga ubutegetsi bwe busa n'ubugeze aharindimuka.

b) Impinduka mu mibereho y'abanyarwanda ntabwo izazanwa no kubeshyabeshya abatavuga rumwe na Leta cyangwa kubatamika imitsima ngo bakunde baceceke. Impinduka mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda ntabwo izashoboka n'iri jagata ry'ingabo n'intwaro zakwirakwijwe hose ku mirenge y'u Rwanda. Impinduka isesuye mu mibereho y'abanyarwanda ntabwo kandi izashoboka mu gihe Perezida Kagame na FPR, hejuru yo kwikubira umutungo w'igihugu, bakomeje gahunda bimitse zo kunyaga abanyarwanda zibacuza uducye babonye biyushye akuya, mu misoro y'urudaca no muli cyamunara z'imitungo y'abo agatsiko FPR kikomye.

c) Turamaganira kure umugambi wo gukoresha bamwe mu bitwa ko ba    tavuga rumwe n'ubutegestsi ngo baburizemo kandi bapfobye urugamba twatangije, twebwe MRCD n'umutwe w'ingabo zacu FLN.

Ngiyo impamvu tumenyesha abanyarwanda n'abanyamahanga batuye cyangwa bashora imari mu Rwanda ko:

a) Amalira ya rubanda rurengana azamarwa n'ikibatsi cy'abanyarwanda twibumbiye muli MRCD n'umutwe w'ingabo zacu FLN. Imihigo yacu tuzayesa bitarambiranye  

Perezida Kagame agomba guhagarika imvugo ye yuzuyemo ubwishongozi n'iterabwoba agakoresha imvugo iha agaciro urwego rw'Umukuru w'igihugu kandi ikubiyemo ibyemezo bigamije gukemura  burundu ibibazo by'abanyarwanda.

b) Batagomba kurangazwa n'ikinamico rya Perezida Kagame n'abambari be, ahubwo bagatera ingabo mu bitugu umutwe wa FLN ufite inshingano zo gukoresha ingufu mu gihe izindi nzira zose zizaba zananiranye ngo amahoro arambye agerweho mu Rwanda.

c) Opozisiyo yo guherekeza ingoma mpotozi ya Kagame na FPR itagomba kugira uwo irangaza, kandi izafatwa nka FPR ubwayo mu bikorwa bibisha ikomeje kugirira rubanda.

Imana ikomeze ihumurize abanyarwanda bose n'abarutuye bari ku ngoyi y'agatsiko FPR twiyemeje guca bidasubirwaho.

Muhorane amahoro y'Imana

*Pahulo RUSESABAGINA*

*Perezida wa MRCD*

*http://www.mrcd-ubumwe.org*
*Twitter: @MUbumwe* 
*Email: contact@mrcd-ubumwe.org*

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article