Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Rwanda : Inteko y'Ubumwe, Amahoro n'Ubwiyunge irasaba Leta na Guverinoma kwubaha no kwubahiriza Itegeko-Nshinga rya Republika y’u Rwanda mu buringanire hagati y'Abanyarwanda

Banyarwanda Bavandimwe,

 

Nkuko Inteko y’ubwiyunge mbereye umuvugizi yabibagejejeho mw’itangazo yasohoye taliki ya  18/07/2018, twashimye ko u Rwanda rwubahirije isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko ya Nyakwigendera Nelson Mandela wahoze ari prezida wa Afrika y’epfo. Ibyo birori byiswe MANDELA DAY byabereye muri prison ya Kigali byitabiriwe n’abakozi bakuru ba ministeri y’ubucamanza bari bayobowe n’umunyamabanga wa leta Bwana Evode Nizeyimana, hari kandi CICR, PNUD n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda ariko ikorera mu kwaha kw’ingoma ya FPR.

Uyu munsi ngo wari ugamije kwigisha abanyururu ingengagaciro z’ubwiyunge u Rwanda rwigiye ku buzima bwa Nelson Mandela.

 

Kwubahiriza Nelson Mandela bikwiye gushimwa.

 

Nyamara ibirori bya maonesho ntibihagije.

Umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Nelson Mandela wagombye kuba intandaro y'impindura matwara mu buyobozi, hagamijwe gukurikiza no kwubahiriza umurage mwiza Nelson Mandela yasigiye Afrika y’epfo, isi yose, n’Abanyarwanda.

 

Koko rero mu buzima bwe bwose, Nelson Mandela yaharaniye kurengera ubureshye hagati y’ibiremwamuntu, guhashya ivanguramoko rya APARTHEID, ikandamizwa ry'abantu muri rusange, n'abirabura muri Afrika y’epfo by’umwihariko, kwigisha indangagaciro zo kwiyoroshya, kwiyumanganya, gukoresha ibiganiro kugira ngo urangize impaka.  

 

Amaze kugera ku butegetsi, icyemezo gikomeye yafashe ni ukugirira imbabazi abahoze ari abanzi be, arabegera, aganira n’abamutoteje bakamwica urubozo imyaka irenga 27, azira guharanira uburenganzira bwa muntu. Ibyo byose yabikoze yimirije imbere demokarasi, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge bw’abatuye Afrika y’epfo bose.

 

Nubwo Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) ishima igikorwa cy’imihango wa MANDELA DAY yabereye i Kigali kuwa 18/7/2018, ntiyabura kwibutsa ko uwo munsi hamwe na hamwe ku nkiko z’u Rwanda hari hamaze iminsi hatutumba intambara y’amasasu, yahitanye abanyarwanda benshi b’inzirakarengane, ari nakwo inzego z’igisilikare na polisi zirirwaga zifunga, zica zinazimiza abanyarwanda benshi bakekwagaho kuba ibyitso by’abacengezi.

Kugira ngo Demokarasi isesuye izagerweho mu mucyo, hatagombye kumeneka amaraso,

Kugira ngo abanyapolitike bose bifuza kugira uruhare no gutanga umusanzu mu kwubaka igihugu cyabo muri demokrasi, mu mahoro, mu bumwe no kwishyira ukizana mu gihugu cyababyaye badahutajwe,

Mu gihe Prezida Paul Kagame ayobora umuryango w’Ubumwe bw’Afrika (Union Africaine - African Union),  na Ministre we w’ububanyi n’amahanga akaba aharanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifransa (Organisation Internationale de la Francophonie), iyo miryango yombi ikaba ifite inshingano zo kwimika demokrasi no kwubahiriza ikiremwa muntu mu bihugu biyigize,

Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR), isabye ikomeje Prezida wa Republika Paul Kagame kwigaana Intwari Nelson Mandela, ritararenga, akihutira gufata ibyemezo bizana ihumure mu Rwanda, ibyemezo byubaka ubumwe, amahoro n’ubwiyunge budaheza benshi mu Abanyarwanda.

 

Mandela Day ntikabere u Rwanda imfabusa

 

Ni muri urwo rwego Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge (CUPR) Isabye ikomeje Prezida Paul Kagame ko niba koko ashaka kugendera ku mahame ya Nelson Mandela, yakoresha ubushobozi ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Republika y'u Rwanda, agaca iteka ritanga imbabazi rusange, agafungura atazuyaje Imfungwa zose z’abanyapolitike, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abahanzi bambuwe uburenganzira bwo kujya no kuza, baregwa kudakurikiza inzira y’ishyaka riri ku butegetsi.

Demokarasi ntishobora gushinga imizi, n’amahoro asesuye ntashoboka, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bose baborera mu buroko, abandi bakicwa cyangwa bagahunga Urwababyaye.

Gufungura imfungwa twavuze haruguru byafasha u Rwanda kugarura ituze mu rubuga rwa politike.

Muri rusange, Prezida Paul Kagame agomba kwubahiriza Itegeko Nshinga, mu ngingo zayo za 15 na 16 zemeza ko Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko kandi bakaba bafite uburenganzira n’ubwisanzure bingana.

Reka twibukiranye izo ngingo uko ari ebyiri, noneho turebere hamwe niba ubutegetsi bw’u Rwanda bubyubahiriza:

Guhagurukira ikibazo cy’amoko mu Rwanda, maze bakemera ko :

  1. Amoko ariho mu Rwanda : Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. 1994: jenoside y’abatutsi1990-1998: jenoside y’abahutu. Iyo tuvuga jenoside mu Rwanda, tuba tuvuga iyakorewe ubwoko runaka. Donc amoko abaho. Ntiwavuga ngo nta moko yigeze abaho mu Rwanda ngo nibucya uvuge ko Abatutsi bakorewe jenoside, kandi ikorwa n’abahutu b’intagondwa. Kuvuga ibyo ubwabyo birahagije kugira ngo hatagira n’uhakana ko amoko abaho. Ntiwauga ngo nta moko abaho, nurangiza uvuge ngo hari abacikacumu b’abatutsi, abana ba FARG, AERG, Ibuka jenoside y’abatutsi. Umunsi Leta y’u Rwanda yemeje ko nta moko akibaho, yagombaga kuvana amagambo abatutsi, abahutu, abatwa mu magambo akoreshwa mu Rwanda, ikavanaho imiryango yose ituma abakomoka mu bwoko bumwe bahuriramo mu buryo bugaragaza ko ubwo bwoko butoneshwa.
  2. Ayo moko arareshya : Abahutu Abatutsi n'Abatwa, n’abana babyaranye bahuriye ku moko abiri, barareshya imbere y'Imana n’amategeko agenga u Rwanda.
  3. Abahutu Abatutsi n'Abatwa bafite uburenganzira bureshya mu burenganzira ku buzima bwabo : BAV'ASA.
  4. Inzirakarengane zose zirareshya. Kubavangura ni ugutuka Imana
  5. Abatutsi bambuwe ubuzima muri jenoside bazira ubwoko bavutsemo, Abandi bishwe na FPR ku mpamvu zinyranye.
  6. Abahutu bambuwe ubuzima bazira ubwoko bwabo haba mu Rwanda no muri Zaïr/RDC .
  7. Abatwa benshi bishwe n’Interahamwe na FPR-Inkotanyi
  8. Abanyamahanga benshi bishwe n’abanyarwanda mu Rwanda no muri Zaïre/RDC.
  9. Icyo abo bose bahuriyeho kandi basangiye nuko bambuwe ubuzima n'ababisha b’abanyarwanda.
  10. Impunzi nyarwanda zakurikiranywe mu mahanga zahungiyemo ziricwa. Ibyo byaha byakozwe n’ingabo n’intasi za FPR muri RDC, Kenya, Uganda, Cameroun, Afrika y'epfo, Malawi, Mozambique, Zambia n’ahandi.
  11. Intabogama zibafata kimwe kandi zibubahiriza kimwe kuko baremwe kimwe kandi ubuzima bwabo bwakagombye kuba indahangarwa.
  12. Inzirakarengane zigomba icyubahiro kingana. Zigomba kwibukwa no kurengerwa kimwe.
  13. Abahekuye u Rwanda bose ni bamwe, bagomba gufatwa kimwe imbere y'amategeko n'ubutegetsi, bagomba kubihanirwa no kubisabira imbabazi.
  14. Abishe Abatutsi muri jenoside barakuriranywe benshi barabihanirwa nubwo bamwe  barenganyijwe. Abandi ntibarafatwa ngo bahanwe.
  15. FPR-INKOTANYI yishe Abahutu, Abatutsi n'Abatwa. Abicanyi bayo ntibarakurikiranwa kubera ko abategetsi b’u Rwanda rw’ubu ari nabo bishe izo nzirakarengane bakaba bafite inyungu zo kuburizamo ubutabera.
  16. Tuzakomeza kurengera izo nzirakarengane z'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa bishwe na FPR-INKOTANYI, tuzabibuka nkuko twibuka inzirakarengane z'Abatutsi n’Abahutu bishwe n’Interahamwe muri jenoside, Bose tuzabubahiriza kimwe. 
  17. Ndi umunyarwanda ya FPR yubakiye ku kinyoma mu gihe inzirakarengane zidafatwa kimwe n'ubutegetsi mu kuzibuka no kuziha icyubahiro kireshya imbere y'ubutegetsi n'Ubutabera.
  18. Wareshya ute n'umuturanyi wawe mu gihe we afite uburenganzira bwo kugaragaza akababaro ke no kuririra mu ruhame kandi wowe ujya kwihisha mw'ishyamba kugira ngo ubashe kuririra ababyeyi n'abavandimwe bawe bishwe n'abayibozi bakurangariza "Ndi umunyarwanda".
  19. Inzego za Leta n'iz'ubutegetsi (Institutions & organes de l'Etat) ni iz'agatsiko k'indobanure : Imikorere yazo irangwa n'ubwiru (huis clos).

INTEKO Y'UBWIYUNGE IRASABA LETA NA GUVERINOMA

- Kwubaha no kwubahiriza Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ritegeka ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko

- Uburenganzira bwo kubaho nk’umuntu

- Uburenganzira bwo kubahiriza ubuzima no kwubahiriza abpfuye bose nta vangura

- Kwibuka bose nta vangura

- Gufasha abiciwe ababo bose nta vangura rihereye ku bwoko

- Guha bourse y’amashuri abana bose biciwe ababyeyi, nta gutonesha bamwe nta no kuvangura bamwe ukoresheje ubwoko bakomokamo

- Guha abanyarwanda bose ubushobozi bwo kwivuza kimwe nta vanguramoko

- Guha abanyarwanda bose uburenganzira bwo kurengera ababo imbere y’ubutabera, ababo bishwe mu ntambara no muri jenoside, nta jonjora cyangwa ivangura ryibasira bamwe.

CUPR - INTEKO Y'UBUMWE, AMAHORO N'UBWIYUNGE

Jean Marie Ndagijimana

Umuvugizi

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article