BBC IMVO N'IMVANO Ibice 1 & 2 : JD BIZIMANA CNLG NGO MANIFESTE Y'ABAHUTU (1957) NIYO YATEJE JENOSIDE Y'ABATUTSI YA 1994
Ikinyoma cyahawe intebe mu rwa Kagame. Mu kiganiro bagiranye na BBC GAHUZA_ IMVO N'IMVANO, PM Faustin Twagiramungu na Ambasaderi JMV Ndagijimana bagaragaje ibinyoma byihishe inyuma y'umuyobozi wa CNLG JD BIZIMANA ushyigikiwe na Boniface Benzinge na Antoni Mugesera wahoze ari senateri wa FPR-Inkotanyi. Bigaragara ko ubwiyunge bukiri kure mu gihe umuntu ahaguruka akavuga ko abanditse Manifeste y'Abahutu yo muri 1957 bari injiji, ko babyandikiwe n'abazungu kandi ko batari bafite uburenganzira bwo kuvugira Abahutu barenganaga icyo gihe. Amb Ndagijimana ati "igihe abanyarwanda bataragera aho umuntu yavugira abahutu kandi ari umutusi, n'umuhutu ntavugire abatutsi barengana nubwo we atari we, icyo gihe ubwiyunge buracyari kure nk'ukwezi.
JMVN