Nta joro ridacya : Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire ruzaba kuwa 14 Gicurasi 2018.
Iyi nkuru yanditswe n'ikinyamakuru IGIHE cya FPR.
Yanditswe na
Kuya 18 Mata 2018
Umuhanzi Kizito Mihigo agiye kuburana urubanza rw’ubujurire muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’imyaka ine amaze muri gereza.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangarije IGIHE ko urubanza ruteganyijwe tariki 14 Gicurasi 2018, aho ruzaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.
Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.
Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.
Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe.
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
Umuhanzi Kizito Mihigo agiye kuburana urubanza rw'ubujurire muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y'imyaka ine amaze muri gereza.
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-kizito-mihigo-mu-bujurire-rwahawe-itariki