MUTUMIWE MURI BENSHI I REIMS MU BUFRANSA TALIKI YA 09/06/2018 MU MISA YO KWIBUKA NO GUSABIRA ABIHAYIMANA N'UMWANA RICHARD SHEJA BICIWE I GAKURAZO. UKURI KUZATSINDA
05/06/1994 – 05/06/2018
Imyaka ibaye 24 Abihayimana biciwe
I Gakurazo, Paroisse Kabgayi
Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema maman wa Richard Sheja, ibatumiye mu Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere, umwana Richard Sheja, n’abandi bantu biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994.
Misa izabera mu mujyi wa REIMS mu Bufransa, ku wa gatandatu taliki ya 09/06/2018 guhera saa tanu (11h00).
Nkuko bisanzwe tuzaboneraho kwibuka abihayimana, abakristu, n’abanyarwanda bo mu madini yose, bo mu moko yose, abihayimana b’abanyamahanga biciwe mu Rwanda no mu bihugu duhuje imbibi, bazize itsembabwoko, itsembabantu n’intambara.
Nyuma ya Misa, abashyitsi bazahurira mu cyumba mberabyombi cyabiteganyirijwe, bakomeze imihango n’ibiganiro ntangabuhamya byo kwibukiranya ubuzima bw’izo nzirakaregane z’Imana.
Tuzaze tuli benshi kwifatanya na Kiliziya gatolika, imiryango y’izo nzirakarengane, n’umuryango w’abakristu uduhuje.
Bikorewe i Bruseli kw’italiki ya 23/4/2018
Komite ishinzwe gutegura imihango
Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994
- Vincent NSENGIYUMVA, archevêque de Kigali
- Joseph RUZINDANA, évêque de Byumba
- Thaddée NSENGIYUMVA, évêque de Kabgayi et président de la conférence épiscopale
- Supérieur Général des Frères Joséphites, Jean Baptiste NSINGA
- l'Abbé Denis MUTABAZI
- Monseigneur Jean Marie Vianney RWABILINDA, vicaire général
- Monseigneur Innocent GASABWOYA, ancien vicaire général
- Emmanuel UWIMANA, recteur du petit séminaire
- Sylvestre NDABERETSE, économe général
- Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l'enseignement catholique
- François Xavier MULIGO, curé de la Cathédrale
- Abbé Alfred KAYIBANDA
- Abbé Fidèle GAHONZIRE
- Richard Sheja, enfant de 8 ans
Contacts : +32 476701569 / +33 651 15 85 04/ +31.623178768
Comment Paul Kagame a décapité l'Eglise catholique rwandaise - LA TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE
Extrait du livre "PAUL KAGAME A SACRIFIE LES TUTSI", JMV Ndagijimana, Editions la Pagaie, 2005. L'Église catholique décapitée Fuyant les combats consécutifs à l'assassinat du président Habyar...