P. Kagame atanya abanyarwanda abenyegezamo amacakubiri (Inyandiko ya Gérard Karangwa na Déo Mushayidi)
Disikuru y'i Murambi iratanya abanyarwanda ibenyegezamo amacakubiri
19/04/2007 Inyandiko ya Gérard Karangwa na Déo Mushayidi
Ijambo Perezida Pawulo Kagame yavugiye i Murambi tariki ya 07 mata 2007 mu mihango yo kwibuka genocide yo muri 1994 ku nshuro ya 13 ryakuruye impaka ndende mu banyarwanda nk'uko byagaragariye kuri izi mbuga za internet abatari bake bakunze kunguraniraho ibitekerezo.
Hari abataritinzeho cyane kubera kumenyera imvugo Perezida Kagame asanganywe irangwa n'umwaga mwinshi uvanze n'umujinya. Hakaba n'abaryumvisemo ubukana budasanzwe n'ubushake bwo kwenyegeza amacakubiri asanzwe agaragara hagati y'abanyarwanda ndetse bamwe bagize n'icyo barivugaho.
Twe turi muri abo ba kabiri nk'uko tutazuyaje kubigaragariza mu itangazo rya Partenariat-Intwari ryasohotse tariki ya 08 mata 2007.
Muri iryo tangazo twaratuye tuvuga ko discours ya Perezida Kagame yibutsa iya Mugesera Léon igihe yahamagariraga abahutu kunyuza abatutsi mu nzira y'ubusamo ngo babasubize muri Abisiniya iyo bavuye!
Hari abanenze itangazo ryacu bavuga ko twabeshyeye Perezida Kagame kuko ngo ntaho yigeze ahamagarira abatutsi kwica abahutu.
Nyamara disikuru ya Perezida Kagame irasobanutse bihagije. Ntaho yahishe abanyarwanda ndetse n'amahanga ejo ntazabeshye ngo ntiyayaburiye.
Nk'uko twabivuze rero kandi n'ubu turabisubiramo ndetse tubitsindagire, ijambo rya Perezida Kagame ryari ryuzuye umujinya, inzika n'iterabwoba.
Umujinya n'inzika byo nyirubwite yarabyigaragarije aho agira ati : ''... Ikijya kimbabaza ni kimwe. Icyo 'ndegreta' ni kimwe. Ibihe byahindutse vuba abicaga umuntu atabahashyije bihagije. Icyo ni cyo cyaha numva mfite. Ntitwashoboye gukora ibihagije kugira ngo abicaga, kuko n'aba bicaga bari aha muri Turquoise bagiye tutabonanye, tudahuye na bo. Umuntu yajyaga kubamariramo rwose umujinya bakagira icyo bajyana bavanye mu Rwanda''.
Ku waba agishidikanya ku bo Perezida Kagame yashakaga kuvuga, amagambo akurikira yagombye kumumara amatsiko. Aragira ati : ''Na bariya bandi baducitse bakambuka ubu bakaba bagaruka tukabakira neza..., ikijya kimbabaza nta bwo twabonye umwanya wo kugira ngo bamwe be kugera aho bajyaga. Icyo rwose ndakivuga ku mugaragaro ni
cyo kimbabaza. ... Miliyoni zikarinda zambuka zimaze kwica? ...''.
Kuri Perezida Kagame, ''miliyoni'' z'abanyarwanda bahunze muri 1994 bose ni abicanyi bagombaga kubuzwa kugera iyo bahungiraga iyo biza kumushobokera. Iyo amagambo akarishye nk'aya ajya gusohoka mu kanwa k'umutegetsi cyane cyane nk'Umukuru w'igihugu, ibintu biba bigeze iwa Ndabaga. Igitangaje ahubwo ni ukubona abenshi mu bavuga ko bakora politiki bumva amagambo nk'aya bakaruca bakarumira. Iyaba mu Rwanda hahumekwaga ituze n'ubwisanzure, amagambo ya Perezida Kagame yakabaye yaramaganiwe mu gihugu imbere. Ariko tuzi neza ko mu Rwanda rwa FPR bitoroshye n'ubwo bishobora kutazatinda gushoboka. Nta mu minisitiri n'umwe, nta mudepite cyangwa undi muyobozi watinyutse kugaragaza mu buryo ubwo ari bwo bwose ko adashyigikiye imvugo rutwitsi yakoreshejwe na Perezida Kagame.
Nyamara abanyarwanda basanzwe baratabaje biratinda. Batabaje bisunze uburyo bunyuranye bw'itumanaho nka telefone mobile na internet. Hafi ya bose icyo bahurizagaho ni uko basangaga amagambo ya Perezida wa Republika akungurira igihugu n'abagituye. Icyo hafi ya bose basabaga ni uko ababishoboye bose bakwamagana ayo magambo
kandi bakagerageza guhumuriza abanyarwanda kuko basanga Umukuru w'igihugu wakagombye kubikora dore ko ari na yo nshingano ye nkuru, yitwara nk'uwayiteye umugongo.
Imvugo ya Perezida Kagame ni gateranyamiryango kandi inyuranye bikomeye na politiki y'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda atahwemye gushyira imbere mu magambo, ayamamariza muri Komisiyo yabyitiriwe no mu zindi nzego zinyuranye z'ubutegetsi bwe. Amagambo nk'ayavugiwe i Murambi yabangikana ate n'inama za buri mwaka zisingiza ubumwe n'ubwiyunge kimwe n'imihango irata ubusabane? Disikuru y'i Murambi yumvikana ite nyuma y'amezi make cyane i Kigali hateraniye inama yiswe iy'umushyikirano?
Perezida Kagame yarongeye ati : ''... Ariko nk'uko abanyarwanda twanze gupfira gushira, nk'uko na genocide itaje ngo irangize abanyarwanda, ni na ko hari abo banyarwanda bagifite imico mibi na politike mbi ijyanye na genocide, ni ko nabwira n'abo banyamahanga birirwa bakina imikino iraho bakinisha abanyarwanda badusubiza inyuma, ko rwose gahunda yo gushaka kubaka u Rwanda rushya, yo kuruteza imbere, yo gushaka ko abanyarwanda bariho batapfuye bakomeza bakabaho, iyo ngiyo yo nta bwo isubira inyuma kandi twiteguye no kurwana urwo rugamba nk'uko twarwanye n'urwa genocide''.
''Urugamba'' Perezida Kagame yiteze ni uruhe? Ni uruhe ''rugamba'' rumuhangayikishije ku buryo agera n'aho atsindagira imvugo ye agira ati : ''Urwa genocide rwo n'ubwo tutakoze ibihagije kuko tutari tubishoboye, ubu bwo tuzakora ibihagije. Kandi twiteguye kurwana urwo rugamba n'ushaka kurushoza uwo ari we wese mu buryo dufite ubwo ari bwo bwose''.
Ubusanzwe ko iyo abarokotse batakambiraga Leta bayisaba umutekano, ubutegetsi bwabasubizaga ko ntawabona abasirikare bo kurinda buri rugo, ubu noneho barabonetse? Twongeye gusaba abanyarwanda aho bari hose ngo bahumuke maze bime amatwi ababashuka bose kandi bitandukanye n'igikorwa icyo ari cyo cyose gishobora kuba urwitwazo rwo gusubiza u Rwanda n'abanyarwanda mu ntambara cyangwa andi marorerwa.
Urwo ''rugamba'' Perezida Kagame yiteguye kurwana akaba arushishikariza abanyarwanda ni uruhe koko? Mu by'ukuri, n'ubwo mu gutangira ijambo rye Perezida Kagame yemezaga ko atari buce ibibazo hejuru, aha asa n'uwirinze gutobora ngo abwire abanyarwanda kimwe mu bibazo by'ingutu bibugarije. Perezida Kagame yirinze kwerurira abanyarwanda ko nyuma y'imyaka 13 FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu, ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda kikiri cyose. Yirinze kubabwiza ukuri ku mpungenge atewe n'ikibazo cy'abarwanyi ba FDLR bakiri mu gihugu cya Kongo n'abandi babarizwa mu bindi bihugu nka Uganda.
Yirinze kubabwira ibibazo aterwa n'abanyapolitiki batavuga rumwe na we bakomeje kumwotsa igitutu aho bakorera mu bihugu by'amahanga.
Kubera akamenyero ko gushakira ibisubizo by'ibibazo byose ahura na byo mu nzira z'intambara, Perezida Kagame yirinze kwemerera abanyarwanda ku mugaragaro ko nta ntambara ijya irangiza ibibazo bya politiki. Perezida Kagame amaze kubona neza ko ibyo bibazo byamurenze kandi nta yindi turufu afite usibye iy'intambara. None rero aragerageza kuyihembera akoresheje disikuru zibyutsa amarangamutima y'abashenguwe n'agahinda kubera amahano yashenye u Rwanda maze aho kubahoza no kubahumuriza akabasezeranya kubasubiza mu ntambara! Kagame asanze disikuru ye y'i Murambi isa nk'aho itakiriwe uko yari abyiteze none ati reka nyikomereze mu nzego z'ubutegetsi mpereye mu ntara. Ubu nta kindi yamamaza kitari intambara ngo yugarije u Rwanda. Harya ubundi u Rwanda rugirá uwuhe ''mwanzi'' utari abanyarwanda?
Ibi Kagame na FPR bakomeje gukora byitwa kuba abategetsi gito. Baritwara nk'abagambirye guhirimana n'igihugu cyose. Nk'ubu koko, za nkirirahato z'abacitse ku icumu zizabangikanya zite disikuru y'i Murambi n'imwe yabategekaga ''gufungira sentimenti zabo mu kabati''?
Iyi murabe maso biracitse iturutse i bukuru nta kindi ihatse usibye guteranya abanyarwanda. N'ubundi ngo ibijya gucika bica amarenga. Perezida Kagame yarondoye abatsinzwe n'icyaha cya genocide maze avuga abanyarwanda muri rusange, abanyarwanda nka Leta, abanyamadini ataretse n'abanyamahanga. Nyamara n'ubwo akomeje kwishyira heza, mu batsinzwe arimo kuko na n'ubu agishakira umuti mu ntambara, mu ''gukora ibihagije'', mu kwirinda ko ''miliyoni zaducika'' no mu bindi biganisha ku bwicanyi bwa genocide bwasize u Rwanda n'abanyarwanda iheruheru.
Perezida Kagame na FPR bazasaba abanyarwanda imbabazi ryari?
Muri disikuru ye, hari aho Perezida Kagame yagize ati: ''Aha i Murambi hagaragarira gutsindwa n'icyaha cya genocide n'amahanga. Amahanga yaratsinzwe. Amahanga yagize uruhare muri genocide y'u Rwanda. Amahanga ntabwo yagize gusa uruhare mu mateka yatumye genocide iba, amahanga muri yo hari abakoze genocide rwose barayikora nk'abanyarwanda uko twayikoze. Usibye kubitera, baranabikoze. Abo na bo inama nabagira ni nk'iyo nagiraga abanyarwanda. Kwemera icyaha noneho tugatera intambwe tugahindura ntitube twasubira mu byo twakoze, ari mu Rwanda, abo banyamahanga batazanabikora n'ahandi. ... ayo mahanga akwiye kwemera icyaha akakicuza, akagisabira abanyarwanda imbabazi...''.
Perezida Kagame iyo avuga genocide yo muri 1994, yibagirwa ko iyo genocide yabimburiwe n'intambara yiswe iy'ukwakira. Yakwibagiza ate ko iyo ntambara yari ihanganishije Leta ya MRND n'ingabo za FPR-Inkotanyi yari arangaje imbere? Kuki iteka yirengagiza uruhare rwe bwite n'ingabo yari ayoboye muri iyo ntambara yaje gusozwa na genocide n'ihunga rya Leta bari bahanganye?
Nyamara ibimenyetso simusiga bimushinja ubwe na bamwe mu bafasha be bimaze kuba byinshi cyane ku buryo bizabagora gukomeza kwigira miseke igoroye. Kuba amahanga akwiye gusaba abanyarwanda imbabazi ni byo koko kandi birakwiye. Ariko ni ngombwa kumenya neza ayo mahanga avugwa ayo ari yo. Ni ngombwa no kumenya abanyarwanda bavugwa abo ari bo. Kuko nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Ububiligi n'Umuryango w'abibumbye basabye imbabazi. Ubu se izo mbabazi zaba zaremewe?
Uwazemeye se ko ari Leta ya FPR, ubu twakwihandagaza tukemeza bidasubirwaho ko zemewe n'abanyarwanda mu gihe ubwabo batari bashobora gusasa inzobe ngo bumvikane ku ruhare rwa buri wese?
Perezida Kagame na FPR bashobora bate kwemera imbabazi mu izina ry'abanyarwanda mu gihe ubwabo batari bagira ubutwari bwo kwemera icyabo cyaha ngo bakicuze kandi bagisabire abanyarwanda imbabazi nk'uko Perezida Kagame abitongera abandi?
Ngo ntibishoboka gucira FPR urubanza!
Muri disikuru y'i Murambi, Perezida Kagame yiyamye akomeje abanyamahanga bashaka kuba ''abagenzacyaha'', bakongera kandi bakaba ''abashinjacyaha'', bakagaruka bakaba ''abacamanza''.
Ati : ''Bazica nibarangiza bacire urubanza 'victims', abo bamaze kwica? Abo banyamahanga bumva ko bafite ubwo burenganzira.''
Nk'uko bigaragara, ibi byose byaturutse ku iperereza ryakozwe na Juji Jean-Louis Bruguiere ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana Yuvenali na mugenzi we w'Uburundi Ntaryamira Cyprien n'abandi bari kumwe na bo barimo n'abafaransa. Igitangaje cya Perezida Kagame ni ukuntu agerageza gupfobya ihanurwa ry'iyo ndege bose bafata nk'imbarutso ya genocide nk'uko bikubiye mu mwanzuro w'Umuryango w'abibumbye wemeza ko mu Rwanda habaye genocide muri 1994. Ko FPR na Perezida wayo kugeza ubu bahakana uruhare urwo ari rwo rwose mu ihanurwa ry'iyo ndege, bashingira he bahakana isano iryo hanurwa ryaba rifitanye na genocide? Ese ubundi ko badahwema guhamya ko ari abere, FPR na Perezida wayo babuzwa n'iki kwemera kuburana ngo ibintu bijye mu buryo burundu? FPR n'umukuru wayo bashobora bate kuba ''victims'' kandi bakaba ''abacunguzi'' mu ntambara na genocide byayogoje u Rwanda n'akarere ka Afrika y'ibiyaga bigari?
Dosiye y'indege iranze irabahagamye
Perezida Kagame yarihandagaje kandi ati : ''Ariko abo ngabo mujya mwumva, numvaga bavuga Bruguiere niba ari Bruguiere, nta kirimo nta na busa. Nta kintu kimurimo. N'abo akorera, n'iki... bafite icyo cyaha. Icyaha bafite cya genocide hano mu Rwanda ahubwo
ni cyo kizabagirira nabi, kizabagaruka....''.
Ibi ni akumiro iyo umuntu azirikanye ko abanyarwanda kimwe n'amahanga biyumviye Perezida Kagame inshuro zitabarika ku maradiyo anyuranye, avuga uwo mujuji w'umufaransa hanyuma i Murambi akitwara nk'utigeze amumenya. Ibinyamakuru byo mu Rwanda n'ibyo mu mahanga byuzuye ibiganiro bya Perezida Kagame na bimwe mu byegera bye bigaragaza ko bazi neza uwo mujuji. Biratangaje cyane kumva Perezida avuga ko yumvise bavuga Bruguiere none ntibiteye kabiri bamwe mu basirikare be bakuru baregeye u Bubiligi binubira mandats z'uwo mujuji zibashakisha.
Perezida Kagame arongera akihanukira ati : ''... Muri iyo ndege abafaransa bari babitsemo iki kigomba kwica miliyoni y'abanyarwanda? Abafaransa bagira bate uburenganzira bwo kuvuga ngo baracira abanyarwanda urubanza? Indege bakagenda bakayishyira kuri genocide.
Mu gihe Perezida Kagame yavugaga ko ''mu ndege nta kirimo'', nta byumweru bibiri byari bishize Leta ayoboye ifashe icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo y'impuguke ishinzwe guperereza ku ihanurwa ry'iyo ndege. Aha tukaba tutabura kwibaza ''umukino'' Kagame na Leta ye barimo. Ese mama iyo Komisiyo hari icyo yageraho kandi ba nyiri ukuyishyiraho bakomeza gupfobya impamvu yashyiriweho? Ibi se bitaniye he na Komisiyo Mucyo yashyizweho maze mu gihe itaratanga imyanzuro yayo bati ducanye umubano n'Ubufaransa? Nyamara kandi birirwa basaba iyo Leta bacanye umubano ngo ibafashe, iborohereze mu kazi k'iyo Komisiyo. Aka si akumiro? Ibi si bimwe byo gusaba uwo wimye?
None nk'aho ibyo bitari bihagije, bongeyeho akarusho ko kurega Ubufaransa nka leta mu rukiko mpuzamahanga rufite icyicaro cyarwo i La Haye mu Buholandi, ngo iyo Leta y'Ubufaransa ni yo yakoresheje wa mujuji batazi witwa Bruguière.
Icyakora aho bukera, kwivuguruza Kagame na leta ye bahoramo birabyarira u Rwanda n'abanyarwanda amazi nk'ibisusa.
Nyamara iki kibazo cy'indege kibangamiye Perezida Kagame bikomeye. Ni na cyo gishobora kuba cyaramuteye kuvuga amangambure mu rwego rwo gushimisha abantu be bashakishwa, no kumvisha abanyarwanda ko nta cyo atinya igihe yagiraga ati : ''RPF ahubwo yari ikwiriye
kubacira urubanza n'abishe abantu n'ababashyigikiye. Ni yo ikwiriye kuba ihagarara ahantu igacira abantu urubanza. Ntabwo yo kuyicira urubanza bishoboka. Ntabwo bishoboka. Nta n'ubwo bifite n'aho bishingiye....''.
Si bwo FPR isimbuye ya mahanga Perezida Kagame yaneguraga mu kwikanyiza yigira ''umugenzacyaha, umushinjacyaha n'umucamanza''!!!
FPR yanenga iki ayo mahanga mu gihe umukuru wayo yifata ku gahanga maze agatangariza ku mugaragaro ko ntawufite uburenganzira n'ububasha bwo kuyicira urubanza? Ese ubundi hari inenge n'imwe FPR ijya yemera ko ifite? Cyangwa ahubwo aho kwemera inenge iyo ari yo yose, FPR n'umuyobozi wayo bahisemo gushora abanyarwanda mu ntambara?
Kagame yisamye yasandaye kandi dore ikibimutera
Nyuma yo kugera ku butegetsi abikesheje ''inyota y'ubutegetsi'' ndengakamere ikomeje kumuranga, hanyuma agashobora gushimangira ubwo butegetsi abinyujije mu matora y'amahugu, Kagame yakomeje kwizera ko ikinyoma n'uburiganya yakoresheje mu kwigarurira abanyarwanda n'amahanga bizahoraho ubuziraherezo.
Muri uko kwiyizera gukabije, yarikanyije birenza urugero kugeza ubwo yibagirwa abamugejeje ku ntebe y'ubutegetsi. Bamwe yarabivuganye, abandi arabafunga, ab'amahirwe baheze ishyanga inyuma y'u Rwanda.
Ubu rero abonye ibihe bitangiye kumuhinduka:
1. Mu ishyaka rye FPR yitangarije ko ryacitsemo ibipande;
2. Iyo FPR kandi yari yaritiranije n'abatutsi amaze gusobanukirwa ko ari ibintu bibiri bitandukanye;
3. Cya kinyoma n'uburiganya yari yarubitse cyane cyane ku mahanga byamushibukanye;
4. Ya miryango yajyaga yikingura akinjira yisanga hirya no hino mu mahanga baragenda bayidadira;
5. Ya mashyaka ahanganye n'ubutegetsi bwe yakomeje gusuzugura ayima amatwi aribonera ubwe ukuntu amaze guhinyuza imitegekere ye akaba amwotsa igitutu uko bukeye uko bwije agamije kugamburuza FPR ikava ku izima;
6. Yewe na bwa butabera yakomeje kwibwira ko bureba abandi gusa bwatangiye kumusatira.
Ibi byose dusanga ari byo bimutera imyifatire irangwa n'ubuhubutsi, umwaga, umujinya n'agasuzuguro kuri buri wese uhereye no ku banyarwanda yagombye kubahiriza. Aha tukaba twibaza niba abavuze ko amateka nta cyo yigisha abanyarwanda badafite ukuri.
Kimwe n'abemeza ko ingoma zisa nta cyo zipfana.
Nk'abakuru baturebeye izuba, bahanura bate ukuntu buri gihe ubutegetsi bw'u Rwanda iyo bugeze mu marembera bwerekana ibimenyetso bisa:
1. Mu gihe cya MDR-Parmehutu, Kayibanda Gerigori muri disikuru ye ya nyuma ati : ''... Abo bashaka gukora coup d'Etat nibagire bwangu bayikore turebe!''. Ibyakurikiyeho murabizi ;
2. Kuri MRND-Muvoma, Habyarimana Yuvenali ati : ''Nzambika interahamwe zanjye ziberwe maze tumanuke!'', arongera ati : ''... Ndi ikinani cyananiye abagome n'abagambanyi!...''. Bwarakeye ibara riragwa ;
3. None FPR na Kagame bati : ''... Ntabwo twakoze ibihagije kuko ntitwari dufite ibihagije bituma tubikora. Ariko ubu noneho uwabisubira bwo byagorana rwose.... Icyo gihe bwo icyo tutakoze kiriya gihe bwo kizakorwa...''.
Banyarwanda, abakuru n'abato, ko abwirwa benshi akumva bene yo, ibi bihatse iki? Ubu ejo ejobundi twongeye tukagusha amahano, tuzavuga ko tutategujwe koko? Twaretse ubunebwe bwo gutekereza no gushishoza maze tugahagurukira rimwe tukamagana ibi bintu amazi atari yarenga inkombe? Ubu se ko agakomye kose haregwa abafaransa ngo baba barateguye bakanafasha abanyarwanda kumara bene wabo, abigerera i kambere mwatubwira abanyamahanga baba bari inyuma y'uyu mugambi wa Kagame na FPR ye?
Icyo dusaba
Hari byinshi byavugwa kuri disikuru y'i Murambi. Ariko reka dusoze twongera guhamagarira abanyarwanda kurushaho gushishoza kugira ngo batagwa mu mutego w'abagamije kubashora mu ntambara zidashobora kugira inyungu n'imwe zibazanira usibye kubasubiza mu marorerwa mu gihe batari bakira n'ingaruka z'aya mbere.
Turahamagarira Perezida Kagame na FPR kureka kwitiranya inyungu zabo bwite n'inyungu z'u Rwanda. Nta gitangaza kirimo kuba umukuru w'igihugu cyangwa se undi mutegetsi wo mu rwego rwo hejuru bakurikiranwa n'ubutabera kubera ibyaha bakekwaho. Gukurikirana
Kagame na bamwe mu bafasha be kandi ntibyakagomye gufatwa nk'ubushake bwo gusagarira u Rwanda nk'igihugu. Ni yo mpamvu twagira inama FPR na Perezida wayo ngo bashyire mu gaciro bareke ukuri kose ku mahano yo mu Rwanda no mu karere ka Afrika y'ibiyaga bigari gushyirwe ahagaragara.
Turasaba FPR n'Umuyobozi wayo gucika burundu ku ngeso zabo zo guteranya abanyarwanda no kubenyegezamo amacakubiri n'inzangano bibasanzwemo. Tubasabye dukomeje kwirinda agashinyaguro gahoza abacitse ku icumu ku nkeke babatoneka uko bukeye uko bwije kandi nta bushake n'imigambi ihamye FPR yigeze igaragaza mu kubacyemurira ibibazo. Uretse gushinyagura, wasobanura ute ukuntu wicuza ''miliyoni zagucitse'' mu gihe abiyemerera ibyaha bakoze ubarekura ubutitsa, naho abere ukabaheza mu munyururu?
Ku rundi ruhande, wahamagarira ute abanyarwanda kuyoboka ubutegetsi bwawe mu gihe n'abari babuhunze hanyuma bagataha ubahoza ku nkeke ubacyurira ari na ko ubacunaguza ngo: ''... Na bariya bandi baducitse bakambuka ubu bakaba bagaruka tukabakira neza
kongera kuba mu banyarwanda...'' nk'aho badataha mu gihugu cyabo cyangwa ngo babe ari abanyarwanda. Kuba umunyacyaha icyo ari cyo cyose n'uburemere gifite ubwo ari bwo bwose, ntibivutsa nyiri icyaha ubwenegihugu bwe igihe cyose ataracirwa urubanza ngo icyaha kimuhame.
Turasaba Leta ya FPR kwihutira gufungura urubuga rwa demokarasi mu Rwanda kugira ngo abanyarwanda baganire kuko ari yo nzira yonyine kandi iboneye yo kubahumuriza no kurandura burundu imizi ya kimwe mu bibazo by'insobe nk'ubuhunzi bwokamye abanyarwanda. Ni na bwo buryo bwiza kandi budahenze bwo kubungabunga umutekano n'amahoro mu banyarwanda no kubabibamo ubumwe n'ubwiyunge, byo soko y'ubusabane
nyakuri. Byongeye kandi, ni yo nzira yonyine yo kwiyunga hagati y'u Rwanda n'ibihugu by'abaturanyi, ubwo bwiyunge bukaba isoko ikomeye y'ubutwererane buhamye muri Afrika y'ibiyaga bigari ndetse no mu rwego rw'Afrika yose.
Dusabye abakora politiki bose guhagurukana umurava bakamaganira kure disikuru zose zitanya abanyarwanda maze bagashyira imbere urukundo rw'igihugu cyabo kandi bakihatira kumurikira abanyarwanda bababera urugero rw'ubwitange mu myifatire no mu mikorere yabo ya buri munsi.
Nk'uko twabivuze na mbere dutangira iri sesengura rya disikuru ya Kagame, turasaba abanyarwanda, cyane cyane ababa imbere mu gihugu, gushirika ubwoba bakanga kwiheba maze buri wese mu buryo ashoboye agatanga uwe muganda mu gushakisha inzira n'uburyo bwose bushoboka bwo kurinda u Rwanda n'abanyarwanda gusubira kugwa mu kaga.
Gérard Karangwa Semushi & Déogratias Mushayidi
C/O Partenariat-Intwari
19/04/2007
Amagambo prezida Kagame yavugiye i Murambi taliki 7 Mata, 2007. - TFR-INFO
"UMUNTU YAJYAGA KUBAMARIRAMO RWOSE UMUJINYA BAKAGIRA ICYO BAJYANA BAVANYE MU RWANDA" Ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye i Murambi taliki 7 Mata, 2007. Banyacyubahiro mwese muri hano, harimo ...