"TUZACECEKA KUGEZA RYARI ? GUKORA IBYAHA SI IKIBAZO, IKIBAZO NI UBIVUZE" (Diane Rwigara)
“ Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze! Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk’umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n’ubukene, abantu baririrwa bicwa n’inzara, akarengane ni kose mu gihugu kandi nta mutekano”.
Diane Rwigara avuga ko bimwe mu bikururira abanyarwanda ubukene bubazanira inzara harimo kuba leta ibuza abantu imikorere maze igaharira bamwe na bamwe amasoko ndetse n’amafaranga y’igihugu agashorwa mu bintu biba bitihutirwa nko kwiyubakira amahoteri, amagorofa n’imihanda kandi hirya no hino mu gihugu abaturage bicwa n’inzara. Aha yatanze urugero rw’inyubako ya Kigali Convention yatwaye akayabo.
Ku bibazo by’akarengane, Diane Rwigara yavuze ko abanyarwanda bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu zitwa iz’inyungu rusange nyamara bigatera igihombo abaturage kuko bahabwa amafaranga make ugereranyije n’aba yabariwe imitungo yabo, ndetse bamwe na bamwe ntibanayabone.
Ku kijyanye n’umutekano, avuga ko abantu baburirwa irengero, abandi bakicwa, kandi ko nta n’umwe ufatwa mu babigizemo uruhare ngo ahanwe, umutekano ushimwa n’abanyamahanga ariko abenegihugu utabageraho.
Rwigara Diane yakomeje agira ati:
“ leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara ititaye ku buryo abantu babayeho, ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ese izo nyungu rusange ziri he mu baturage? nta mazi ! nta mashanyarazi ! ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi abanyarwanda bicwa n’inzara. Birababaje kubona dusurwa n’umwami wa Maroc akakirwa neza ariko umwami wacu yatanga abayobozi bakuru bacu ntibagire icyo babivugaho n’abagize icyo bakoze bakabibazwa”.
Diane avuga ko nubwo hari ibyiza byakozwe, hari n’ibitagenda neza bikwiye kuvugwa bigakosorwa. Abantu bagahabwa urubuga ariko rudahakana cyangwa ngo rupfobye jenoside, hakaba hakenewe ubwisanzure mu kuvuga ibitagenda mu gihugu ntibibe icyaha kuko Abanyarwanda bafite ubwoba kandi mu nzego hafi ya zose bikaba bituma abagakemuye ibibazo birinda kugira icyo babikoraho kubera ubwoba ko bakoze cyangwa bakavuga ibyo reta idashaka byabashyira mu mazi abira.
Mu magambo make asoza ikiganiro n’abanyamakuru, Diane Rwigara yavuze ko Abitangiye igihugu bose bitangiye gushaka amahoro n’ubumwe kandi ntibarabigeraho. Bityo nubwo abantu bacecetse si ibicucu, bararakaye kandi barananiwe!
Diane Shima Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.
Taliki 4 Gashyantare 2015 humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Assinapol Rwigara rwabereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo, ubwo igikamyo cyavaga mu kindi cyerekezo cyagonganaga n’imodoka yari atwaye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz agahita yitaba Imana ako kanya.
Diane Shima Rwigara umukobwa wa nyakwigendera Rwigara AssinapolTuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze!"Diane Rwigara"
Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze!"Diane Rwigara" | Perezida Kagame yasoje amahugurwa y'abasirikare bagizwe ofisiye, abasaba kurinda ubusugire bw'igihugu | UNICEF