Dore igitego mu rwa Gasabo : "Guvernoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro"
Mudatenguha TFR, ndagusuhuza kandi gusaba kungereza ku Basomyi bawe iyi nyandiko nifuzamo ko bafasha gushima "Guvernoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro". Murakoze.
Dore igitego mu rwa Gasabo
Dore igitego mu rwa Gasabo
Izali impehe zibonye impembero
Impinga zose zivugije impundu
Umutabazi Imana yohereje
Atashye u Rwanda rwa Gihanga.
Mwese munywane igihango
Cyo guhangana mutijana
Na rubuza-mahwemo waduhekuye
Atwicira abana abakuru n’ababyeyi.
Nawe gati kateretswe n’Imana
Ngo uzacyure ubuhoro mu bawe
Ntuzagire ubwo ucika intege
Nubwo bizwi ko ibibazo ali insobe.
Tuzagutera inkunga nta gususumira
Intego yacu ni Ruhuruza-mbaga
Buli wese abangukana uwe muganda
Yaba atanu yaba icumi
Icumu ryose lisogota umwanzi
Ntiryabura kumubera ingusho.
Bahungu Basore namwe nkumi
Ngiyi impuruza yo gutaha urugamba
Tugomba kurwana nta gutatana
Kuko Ijuru ryakingutse
Icyezezi cyakwiriye hose
U Rwanda rwabonye Mutumwa-mbere.
Guvernoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
Ni igitego gikwiye abasizi n’abanditsi,
Yabeera! Gasabo ibonye Mpalirwa –kurusha
Ugiye kuyigamburuza mu ruhando rw’intwali
No mu mahanga ikahashinga ibilindiro.
Cyo Rubanda nitambe ineza inezerwe
Ite iheru za Mpemuke-ndamuke
Ice burundu ingoyi y’ubuhake n’ubucakara
U Rwanda rwose rwogagire
Mu bumwe no mu Mahoro.
Dr A. Gasarasi 20170221.