Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo ry'umuryango wa IBUKABOSE-RENGERABOSE

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wishimiye ko abayobozi b'amashyaka ya politike bumvise bihagije icyihishe inyuma y'ivanguramoko remezo mu mihango yo KWIBUKA abazize ubwicanyi bwa jenoside yo muri 1994.

Iryo vanguramoko rigaragaza umurongo wa politike ingoma ya FPR-Inkotanyi yubakiyeho ikoresheje bamwe mu bayobozi b'amashyirahamwe ashinzwe imihango yo kwibuka. 

Imihango ya buri mwaka y'icyunamo si imihango gusa ahubwo ni uburyo FPR-Inkotanyi yakoresheje kandi igikoresha kugira ngo icengeze mu gice kimwe cy'abanyarwanda ko bo atari abantu nk'abandi, ko icyo basabwe ari uguhora basaba imbabazi, naho ibyo guharanira uburenganzira bwabo no kurota demokrasi bakabyibagirwa. Muri make ko ubunyarwanda bwabo ari igice. Ngiyo gahunda ya politike yihishe inyuma y'iyo APARTHEID-REMEZO y'ingoma ya FPR.

Aho IBUKABOSE-RENGERABOSE ihagaze ku bireba icyunamo cya buri mwaka

1. Ku ruhande rumwe Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wumva impamvu kandi ushyigikiye imihango ya buri mwaka yo kwibuka inzirakarengane z'Abatutsi bishwe bunyamaswa bazira ubwoko bwabo. 

2. Ku rundi ruhande, Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wemeza kandi uharanira ko inzirakarengane zo mu moko y'Abahutu n'Abatwa ndetse n'iz'abanyamahanga, zishwe zizira ubwoko cyangwa intambara muri 1994, mbere cyangwa nyuma yaho, nazo zigomba kwibukwa mu cyubahiro. 

Umuntu ni nk'undi

Nkuko tutasibye kubyibutsa no kubisobanura mu mahame yacu, "Umuntu ni nk'undi". Bivuze ko nta muntu, nta munyarwanda uruta undi. Kandi ubwumvikane n'ubwiyunge hagati y'abanyarwanda ntibizashoboka mu gihe Leta ishinzwe imibereho myiza y'abanyarwanda ikoresha ivanguramoko mu gucamo abanyarwanda ibice, kwenyegeza urwango aho kuruca, no kuboza imitima y'abiciwe ababo.

Kumenya no gusoobanukirwa neza amahame remezo y'Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE, kanda ku mapfundo akurikira arakugeza ku nyandiko twagiye tubyandikaho :

http://www.france-rwanda.info/2016/06/amb-jmv-ndagijimana-arasobanura-amahame-y-umuryango-ibukabose-rengerabose-n-ibibazo-uhura-nabyo.html

http://www.france-rwanda.info/2016/04/ikiganiro-ambassaderi-jmv-ndagijimana-yagiranye-na-radio-n-g-ku-mahame-n-ibikorwa-by-umuryango-ibukabose-rengerabose.html

http://www.france-rwanda.info/2015/10/fondation-ibukabose-rengerabose-ihagaze-he-ku-kibazo-cy-amoko-na-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda.html

http://www.france-rwanda.info/article-campagne-ibukabose-contre-l-apartheid-au-rwanda-41201475.html

http://www.france-rwanda.info/article-ambassadeur-ndagijimana-arasobanura-impamvu-bateguye-igikorwa-cyo-kwibuka-abiciwe-i-gakurazo-118434741.html

http://www.france-rwanda.info/2016/05/ikiganiro-amb-ndagijimana-jmv-yagiranye-na.html

http://www.france-rwanda.info/2016/06/amb-jmv-ndagijimana-arasobanura-amahame-y-umuryango-ibukabose-rengerabose-n-ibibazo-uhura-nabyo.html

http://www.france-rwanda.info/article-rwanda-icyaha-ni-gatozi-121420420.html

http://www.france-rwanda.info/2015/10/fondation-ibukabose-rengerabose-yamaganye-ibinyoma-bipfundikiye-muli-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda.html

http://www.france-rwanda.info/article-rwanda-apartheid-now-121150778.html

http://www.france-rwanda.info/2015/10/impaka-ku-kibazo-cy-amoko-mu-rwanda-bamwe-bati-nta-amoko-akibaho-abandi-bati-ahubwo-ikibazo-cy-amoko-cyarushijeho-gukomera-nyuma-ya

Kwibuka bose, ni wo musingi w’ubwumvikane – Twagiramungu Faustin
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article