Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Buli muntu wese waba yarumvise ikiganiro cya Gen Kayumba Nyamwasa kuli radiyo Itahuka yatanze cyamaze amasaha atatu cyahise tariki ya 24-7-2016 yakuyemo iki? (Khamissi Munyandamutsa Kayumba)Buli muntu wese waba yarumvise ikiganiro cya Gen Kayumba Nyamwasa kuli radiyo Itahuka yatanze cyamaze amasaha atatu cyahise tariki ya 24-7-2016 yakuyemo iki? (Khamissi Munyandamutsa Kayumba)

Buli muntu wese waba yarumviswe ikiganiro cya rg kayumba nyamwasa kuli radiyo itahuka yatanze cyamaze amasaha atatu cyahise 24-7-2016 yakuyemo iki?

Ikibazo

Biracyacyenewe kumusaba kwisobanura kubyo bamwe bo muli fpr bakoze bakaba babishinjwa kugatwe kabo?

Biracyacyenewe kumubaza kukibazo kindege?

Biracyakenewe kumubaza kuruharerwe mukunaniza cg mukwegura kw,abayobozi bagiyeho nyuma yintambara balimo

Bizimungu pasteri
Sebarenzi kabuye
Twagiramungu faustin
Seti sendashonga
Habyalimana BM
Ndengyingoma B

Ese biracyakenewe kumubaza uko yumva igisilikare nicyo cyakora murwego rwokubaka igihugu

Ese yaba akili umusilikare cg yaba yalilikamywe nkuko kagame yabibeshye abaturage?

wowe ubibona ute?

 

 

 

Icyo IBUKABOSE-RENGERABOSE ibitekerezaho :

Ni koko UKURI ni kwo kuzahoza amarira y'abahekuwe bose. Bivuga ko abakoze iyo sakrilego yarimbuye abanyarwanda bafite uruhari runini mu kuvuga uko kuri kuko aribo bakuzi neza. Ikibazo nuko bamwe basa n'abibasira umuntu umwe nka Kayumba Nyamwasa bakabigira inshingano yabo nyamukuru ya buri munsi. Bakiyibagiza ko uko kuri kuzamenyekana neza umunsi ingoma y'abicanyi izaba yataye umurongo ikava ku butegetsi bukomeje gupfukirana ukwo kuri. Mbere y'ivanwaho ry'ingoma y'abicanyi hakorwa iki kugira ngo uko kuri kujye ahagaragara?

Uko twe tubibona muri IBUKABOSE-RENGERABOSE :

1. Kayumba siwe wenyine uzi ukuri kandi akaba atarakuvuze kwose. hari n'abandi batezweho kuvugisha ukuri. 

2. Kuva aho Gn Kayumba Nyamwasa yitandukanyirije n'ingoma ya FPR, ukuri kwateye imbere ku buryo bugaragara. Twibuke ko hari abandi bari barahunze mbere ye ariko baje bagaterera agati mu ryinyo bakicecekera. Nyuma y'ubuhamya bwari bwaratanzwe na Jean-Pierre Mugabe, Abdul Ruzibiza, Deo Mushayidi, Major Furuma na Aloys Ruyenzi n'abandi tutarondoye bose, haje Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya babaye nk'abafungura amayira y'ukuri ku bwicanyi bukomeye bwakozwe na FPR. Ntibavuze byose ariko ibyo bavuze byatumye abanyarwanda n'amahanga basobanukirwa kurushaho n'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda. 

3. Inkundura y'ukuri ntireba Kayumba Nyamwasa wenyine, nta n'ubwo ireba abishe Abahutu gusa. Bibaye ibyo twaba dukora nka Kagame. 

4. Nta vanguramoko rigomba kubaho mu kuvuga ukuri. N'abandi bose, baba Abahutu cyangwa Abatutsi, abantu bose bazi neza iyicwa ry'abanyarwanda, bakwiye gufatanya bagahoza amarira y'abapfakazi n'imfubyi.

5. Niba koko dushaka ko ukuri kumenyekana, twari dukwiye guhera aho turi mu buhungiro kuko mu Rwanda ho bitashoboka.

Bivuze iki ?

Habuze iki kugira ngo habe inama rukokoma ihuje Imiryango nyarwanda iharanira ikiremwamuntu na demokrasi, amashyaka ya politike yose yemera ko UKURI gushobora kwunga abanyarwanda, abantu bose bakoze mu myanya y'ubutegetsi bwo hejuru mu gihe cy'ubwami na Republika, harimo n'ababaye mu butegetsi bwa FPR nka Gen Kayumba Nyamwasa?
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE witeguye kugira uruhari muri uwo mushinga uramutse wemewe n'abakunda ukuri bose.

http://www.france-rwanda.info/2016/06/amb-jmv-ndagijimana-arasobanura-amahame-y-umuryango-ibukabose-rengerabose-n-ibibazo-uhura-nabyo.html

http://www.france-rwanda.info/2016/04/ikiganiro-ambassaderi-jmv-ndagijimana-yagiranye-na-radio-n-g-ku-mahame-n-ibikorwa-by-umuryango-ibukabose-rengerabose.html

http://www.france-rwanda.info/2015/10/fondation-ibukabose-rengerabose-ihagaze-he-ku-kibazo-cy-amoko-na-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda.html

http://www.france-rwanda.info/article-campagne-ibukabose-contre-l-apartheid-au-rwanda-41201475.html

http://www.france-rwanda.info/article-ambassadeur-ndagijimana-arasobanura-impamvu-bateguye-igikorwa-cyo-kwibuka-abiciwe-i-gakurazo-118434741.html

http://www.france-rwanda.info/2016/05/ikiganiro-amb-ndagijimana-jmv-yagiranye-na.html

http://www.france-rwanda.info/2016/06/amb-jmv-ndagijimana-arasobanura-amahame-y-umuryango-ibukabose-rengerabose-n-ibibazo-uhura-nabyo.html

http://www.france-rwanda.info/article-rwanda-icyaha-ni-gatozi-121420420.html

http://www.france-rwanda.info/2015/10/fondation-ibukabose-rengerabose-yamaganye-ibinyoma-bipfundikiye-muli-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda.html

http://www.france-rwanda.info/article-rwanda-apartheid-now-121150778.html

http://www.france-rwanda.info/2015/10/impaka-ku-kibazo-cy-amoko-mu-rwanda-bamwe-bati-nta-amoko-akibaho-abandi-bati-ahubwo-ikibazo-cy-amoko-cyarushijeho-gukomera-nyuma-ya

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article