Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

I Kigali "KAGAME MAFIA" iragondoza abacuruzi bikabije

Inkuru tugejejweho na Balinda Theo, umusomyi wa TFR i Kigali

Umujyi wa Kigali wateye utwatsi ibyo kongerera igihe cyo kwimuka abacururiza muri Matheus. 

Mu gihe Perezida w'u Rwanda n'abamukikije mbarwa bazamura imiturirwa, iyo miturirwa ikomeje kubura abayikoreramo.

Meya w'umugi wa Kigali nyuma yo gushyira igitugu ku bacururiza mugace kazwi ku izina rya Mattheus ngo bazabe bimukiye muri iyo miturirwa bitarenze kuwa 5 ukuboza 2015, ubu noneho hatewe abagiraga ibyo bikorera mu mazu asanzwe yubatse mu mugi wa Kigali  babiherewe uruhusa na Leta ngo nibagane amazu y'ubucuruzi ariyo miturirwa ya Paul KAGAME n'abamukikije mbarwa. 

Ese Paul KAGAME azabagabaniriza igiciro ku mazu ye? Reka da. Ahubwo abantu byabayobeye. Ibi bizagira ingaruka ku bantu benshi ku buryo ya nzara yari mu byaro no mu bice bikennye by'umugi igiye kuba gikwira no mu bari basigaye bakanyakanya.

Imiturirwa ya Paul KAGAME siyo yari ikwiye kumira amazu y'abanyarwanda ejo Banki zizateza ibyabo kimwe n'abayakoreragamo we yigaramiye nabo bafatanya gusahura igihugu n'akarere kuva mu 1990. Imyaka 25 irashize. Aka wa mugani umugabo ni urya utwe akarya n'utwa abandi !!! Meya wa Kigali ntareba inyungu za rubanda ahubwo ni Umukomisiyoneri w'amazu ya Paul KAGAME n'abamukikije.
Mwisomere hasi inkuru ihari mwongere munasome uko ikinyamakuru imirasire.com kibitangaza.

Balinda Theo,

Umusomyi wa Tribune Franco-Rwandaisei Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article