Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Byenda gusetsa : LONI ngo amahanga akwiye kwigira ubwiyunge ku byagezweho mu Rwanda.

Iyi nkuru irasekeje kandi iranababaje!

Izi nkonkobotsi zakereye urugendo rw'amasaha angahe i Kigali zakoresheje umunzani ki wo gupima ubwiyunge uretse ibyo babapakiyemo bakabinywa bunguri? Ubwiyunge bwanditse mu mitwe no mu mitima y'abavangurwa buri munsi, ababuzwa kwibuka ababo, abavutswa amahirwe yo kwiga no kubona akazi kabakwiye, abigizwayo kugira ngo batinjira mu nzego nkuru za gisilikare n'igipolisi cy'indobanure , abahabwa imyanya y'ubutegetsi ariko bakorerwamo n'abanyagatsiko, abacuruzi n'abanyemari bamburwa umutungo bakwanga bagahotorwa, abaturage basenyerwa amazu nta ngurano nta n'agahoza-marira, abamaze imyaka 20 bafunze baregwa itsembabwoko kandi nta dosiye bagira, abavandimwe n'ababyeyi b'inzirakarengane zizimizwa cyangwa zigashimutwa n'ingabo za Kagame, imiryango ya Sendashonga, Lizinde, Karegeya, Bugirimfura, Gasakure, Rwigara, n'abandi benshi tutarondora ngo tubone aho tubyandika, abarokotse itsembampunzi z'abahutu muli 1996-1997 nubu rigikomeza, itsembabahutu ry'i Byumba, Gisenyi, Ruhengeri, Kibeho, Rwasave, n'ahandi henshi, itsembabagogwe ryo muli 1992-1993, ...........

Imiryango y'abo bose tuvuze ishengurwa no kubona uwabahekuye yidegembya atanga amasomo y'ubumuntu no kubabarirana, ashyingura mu cyubahiro Abe kandi Ababo barariwe n'ibisiga, badashobora kwibukwa no kurengerwa n'ubutabera. 

Umwanzuro : igihe cyose abanyarwanda batazareshya imbere y'amategeko n'ubutabera, igihe cyose ingoma y'agatsiko izabeshya ngo nta moko abaho, igamije gupfukirana ivanguramoko n'iberabwoko ryamunze imikorere y'ubutegetsi bw'u Rwanda, ari ejo hashize ari na none, igihe bizaba biriho nta mahoro nta n'ubwiyunge bizaba bihari. Igihe cyose abahekuye u Rwanda aribo baca imanza, bo bakigira abamalayika, ab'intege nke bazakomeza kwicecekera kandi ipfunwe ribashengura. Bazahora bakubita agatoki ku kandi mu gihe ingoma y'ikinyoma n'igitugu iririmba ubwiyunge ipakira mu banyamahanga b'abahisi n'abagenzi. Inshingano nkuru y'ubuyobozi yagombye kuba iyo kwunga abanyarwanda ibareshyeshya imbere y'amategeko n'ubutabera aho gukomeza kwenyegeza umuriro uzaduhitana twese. Nta ntsinzi ihoraho. Muri Ibukabose Rengerabosentituragura turahanura. Ufite amatwi yumve.

IBUKABOSE-RENGERABOSE Mémoire commune et Justice pour tous

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article