Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Hassan Ngeze agiye gusohora igitabo yise "Rwanda : Igicumbi cy'ikinyoma"

Basomyi, Banyarwanda, bavandimwe, bana bacu, nshuti,

Nshimishijwe no kubagezaho igitabo nabandikiye cyitwa « Rwanda : Igicumbi cy’ikinyoma”.

Ubwicanyi ndengakamere bwa jenoside yo muli 1994 bwaje tureba kandi buba tubibona. Nibwo bwicanyi bubi cyane bwaranze ikinyejana cya makumyabiri.

By’umwihariko, mbabazwa no kuba nari mfite amakuru menshi namenye kubw’akazi nakoraga, nkagira ibimenyetso byerekanaga ko igihugu kigiye gusenyuka, hakiyongeraho amakuru nabonye igihugu kirimo gisenyuka, n’andi menshi cyane nakusanyije kimaze gusenyuka. Ibi mbibonamo umutwaro undemereye cyane numva ngomba gusangiza abakiri bato kugira ngo mbabere isomo ryabafasha kutazagwa mu mitego twe bakuru twaguyemo.

Nari gushimishwa no kugira ububasha bwo kuba narabihagaritse, cyangwa narabibujije kubaho. Abari babifitiye ubushobozi ntabyo bakoze kubera impamvu ndashobora kumenya, impamvu ziri hejuru y’ubushobozi bwanjye.

Ku giti cyanjye ndasaba imbabazi ababa barababajwe n’inyandiko zanjye cyangwa ibikorwa byanjye.

Ngo udakora ntakosa. Nakomeje kwibaza kenshi impamvu abantu batinya kwemera ko bakosheje ngo bibe byabafasha gusaba imbabazi. Twe twakuriye mu bwanditsi no mu bushakashatsi ni kenshi twisanga mu makosa, ni kenshi twakoreshejwe amakosa tutabizi.

Muri iki gitabo, nahisemo gutanga ubuhamya bwerekana aho numva nakosheje ntabizi. Mbaye mbisabiye imbabazi.

Hassan Ngeze

Ubutumwa dusoma kuli Facebook y'igitabo "Rwanda : Igicumbi cy'ikinyoma"

 

Bavandimwe, Basomyi, Banyarwanda mukunda ukuri no kumenya amateka y'igihugu cyacu,

Benshi muri mwe mwakomeje kutumenyesha ko mufite amatisiko yo gusoma igitabo cya Hassan Ngeze, abandi nabo mukibaza muti ese noneho ni iki gishya Ngeze yakwandika kirenze ibyo yasohoraga mu binyamakuru yakozemo cyangwa yayoboye nka Kangura. Igishya nuko muli iki gitabo asobanura impamvu yagiye yandika ibyo mwasomye kera mu kinyamakuru cye cyitwaga Kangura, akavuga aho yakuraga amakuru ashyushye. Ukwezi kwa gatatu 1994, Hassan Ngeze yatangaje ko prezida Yuvenali Habyarimana ari hafi kwicwa, banga kumwemera. Arasobanura aho yakuraga amakuru nkayo y'ibanga akavuga n'abayamugezagaho.

Muri iki gitabo Hassan Ngeze ntiyibagiwe no kutubwira uko yakurikiriraga hafi ibikorwa bya FPR-Inkotanyi, ukuntu yagiye mu manama amwe n'amwe yo gushinga FPR-Inkotanyi, uko yasuye impunzi z'abatutsi mu mahanga, akajya no gusura abakomokaga ku baherekeje Umwami Yuhi V Musinga ababiligi bari baraciriye ahitwa I MOBA muri RD Congo. Hassan Ngeze avuga ko icyo gihe yagiye n'i Nairobi gusura Nyiricyubahiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

HASSAN NGEZE aturarikiye gusoma iki gitabo gikubiyemo amateka ye ku giti cye, ari nako ageza ku abanyarwanda amabanga menshi yari yihishe inyuma y'ibyoretse u Rwanda.

IKIDASANZWE gikuru, nuko Hassan Ngeze agiye kuba umunyarwanda wa mbere wemera ko nawe nk'umuntu yakoze amakosa n'ibyaha, akemera ko yibeshye, kandi akabisabira imbabazi mu ruhame, agamije gutanga umusanzu w'UBWIYUNGE, akoresheje UKURI gusana imitima, ukuri kugabanya ipfunwe, uburakari, inzika n'urwikekwe hagati y'abanyarwanda, ukwo kuri kukaba ali kwo gushobora gufasha abanyarwanda kwiyunga babanje kuganira ku mahano yababayeho bagasabana imbabazi, bityo ibibi bakabitera umugongo bakumvikana ku mategeko mashya y'igihango cyahanga u Rwanda rushya basangiye.

ITANGAZO KW'ISOHOKA RY'IKI GITABO
 

1. Igitabo "‪‎Rwanda‬ Igicumbi‬ cyikinyoma‬" kizasohoka kw'italiki ya 15/12/2015 mw'icapiro EDITIONS LA PAGAIE.


2. Inkuru nziza ku basomyi batuye muli Afrika : ubusanzwe iki gitabo kigura amayero 22 (22€).

Abasomyi batuye mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afrika bazakibona ku giciro giciriritse cya’amayero 18 (18€) kandi batishyuye amafranga ya posita. 


3. Abasomyi batuye mu bihugu by’i Burayi, muli Amerika no muli Canada bazakigura hagati y’italiki ya 01/12/2015 na 31/01/2016 bazakigura ku mayero 20 (20€) gusa. Bivuze ko batazishyura ikiguzi yo kucyohereza.

Tubasabye kwihangana, mu minsi itarenze 15 tuzabagezaho uburyo bworoshye bwo kukigura.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article