Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Rwanda:Bideri Diogène wo muli CNLG arasaba Abafransa kutazatora Alain Juppé. Ibi bigaragaza ubuswa n'ubwoba ingoma ya Kagame isigaranye.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, isanga bitewe n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa muri 1994 adakwiye kugirirwa icyizere n’Abafaransa mu matora ya perezida ateganyijwe muri 2017 nk’uko yatangaje ko aziyamamaza.

Mu kiganiro CNLG n’ihuriro ry’abahanzi b’Abafaransa ‘Uz et Coutumes’ bakinnye ikinamico igaragaza uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Ukuboza, umujyanama wa CNLG mu by’amategeko, Dr Diogène Bideri yagaragaje ko Abafaransa badakwiye gutora Alain Juppé watangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora azaba muri 2017, bitewe n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr Bideri yagaragaje ko kuri ubu, Abafaransa benshi bamaze kumenya no kugaragaza ukuri ku ruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi; abenshi bandika ibitabo bigaragaza urwo ruhare rw’igihugu cyabo, ndetse hakaba n’ihuriro ry’abakinnyi b’ikinamico yitwa ‘Hagati Yacu’ igaragaza uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kandi yavuze ko raporo yo muri 2008 yitiriwe Mucyo igaragaza uruhare rw’abanyapolitike nka Alain Juppé,ndetse n’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside.

Agendeye kuri ibi byose, Dr Bideri yasabye Abafaransa kudatora Alain Juppé, watangaje ko aziyamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora azaba muri 2017.

Ati” Bagerageza guhishira ukuri ariko biragoye! Nkeka ko abaturage badashobora gutora n’uwo Alain Juppé. Ndagira ngo ntibazamutore kuko yagiriye nabi Abanyarwanda,… mugende mubivuge hose ko tumufata nk’umuntu watugiriye nabi. Icyizere kirahari kuko Abaturage benshi b’Abafaransa bamaze kumenya ukuri, … mugende mutubwirire abantu benshi ku buryo Alain Juppé atatorwa.[…]”

Umuyobozi wa Uz et Coutumes, Dalila Boitaud, yavuze ko icyatumye bakina ikinamico ‘Entre Nous’ cyangwa ‘Hagati Hacu’,ari ukugira ngo bagaragaze ukuri ku ruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Nyuma yo kubeshywa bakaza kwikorera ubushakashatsi bagasanga u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside ni kimwe mu byatumye bahanga iyi kinamico.

Iyi kinamico kandi ngo yakozwe kugira ngo igaragaze ijwi rya sosiyete sivile kuri guverinoma y’u Bufaransa yagize uruhare muri Jenoside.

Boitaud nawe yavuze ko bigoranye ko Abafaransa bazatora Alain Juppé nk’umukuru w’igihugu, bitewe n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uyu mugabo kuri ubu arimo aritegura kuziyamamariza kuba perezida mu matora ataha, … ibi mbona biteye ubwoba, bitewe n’ibyabaye hano mu Rwanda kandi yagizemo uruhare. Twe nk’Abafaransa bazi ibyo yagizemo uruhare mu Rwanda, nadusaba kumutora azabanza adusobanurire ibyabaye aha muri 1994 […]”

Ikinamico ‘Hagati Yacu’ imara amasaha atatu kandi ikinirwa ku muhanda kugira ngo abantu benshi baze kuyireba.Yakinwe n’itsinda ry’abahanzi b’Abafaransa ‘Uz et coutumes’ riri mu Rwanda kuri ubu.Ikubiyemo imikino umunani, igaragaza uruhare rw’u Bufaransa bwari buyobowe na Perezida Francois Mitterand, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Si aba gusa bagaragaza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ibitangazamakuru France Inter na Médiapart, byashyize ahagaragara inyandiko nshya zitanga ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda zatereranye nkana Abatutsi bo mu Bisesero bakicwa n’interahamwe.

Source

 
Rwanda:Bideri Diogène wo muli CNLG arasaba Abafransa kutazatora Alain Juppé. Ibi bigaragaza ubuswa n'ubwoba ingoma ya Kagame isigaranye.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article