Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uramagana isenywa ry'inzu nyakwigendera Rwigara Assinapol yasigiye umupfakazi we n'impfubyi ze
ITANGAZO IBRB/120915
Ejo ku wa gatandatu taliki ya 12/9/2015, abakozi b'umujyi wa Kigali bajyanye za tingatinga (caterpillars) batangira gusenya inzu y'amagorofa atanu ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol wishwe na Paul Kagame amuziza umutungo we yashakaga kumwambura.
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wamaganye wihanukiriye ubugizi bwa nabi ingoma ya Paul Kagame ikomeje kugirira abanyarwanda. Nta munsi wira idasenyeye abaturage b'abakene nyakujya mu giturage, n'abandi bose badakora ibyo ishatse. Ni muli urwo rwego Nyakwigendera Rwigara Assinapol yishwe azira ko yanze gutegeza Kagame n'abambari be umutungo yaruhiye kuva kera. None ubugome bwa bugeze naho Kagame atanga itegeko ryo gusibanganya ibikorwa bya Rwigara mu mujyi wa Kigali kugira ngo n'abali bamuzi bamwibagirwe.
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uboneyeho kugaragariza umuryango wa Rwigara Assinapol, cyane cyane umubyeyi Adeline Rwigara n'abana yamusigiye, ko tubashyigikiye mu karengane bahura nako muli iki gihe. Twamaganye umutima w'ubugome n'ubugizi bwa nabi guverinoma ya Kagame ikomeje kugaragariza uwo muryango n'abandi isenyera bose, igamije kubicisha inzara.
Tuboneyeho kwibutsa prezida Paul Kagame ko gusenyera abanyarwanda muli rusange, n'umuryango wa Rwigara Assinapol by'umwihariko,binyuranye n'amategeko y'igihugu cy'u Rwanda. Binyuranyije kandi n'amategeko mpuzamahanga arengera ubudahangarwa rw'umutungo wa buli muntu.
Leta y'u Rwanda igomba gusubiza umupfakazi n'impfubyi za Rwigara Assinapol amafranga ahwanye n'agaciro k'inzu yabo prezida Kagame amaze gusenya.
Bikorewe i Paris kw'italiki ya 13/9/2015