Rwanda : Igorofa ya RWIGARA Assinapol yatangiye gusenywa n’Umujyi wa Kigali
Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Makuruki.rw ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu imahanda yerekeza aho iyo unyubako uko ari ine yari ifunze, hari hagejejwe bya bimodoka kabuhariwe mu gusenya (caterpillars), ndetse ubwo twandikaga iyi nkuru igikorwa cyo gusenya iyi nyubako kikaba cyari cyatangiye.
Igice cy’ibumoso ubwo cyari gitangiye gusenywa
Andi makuru atugeraho ni uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo kwisenyera iyi nzu nyuma y’aho umuryango wa Rwigara utugeze wubahiriza ibyo wari wasabwe byo kwikuriraho ibice byubatswe nta burenganzira. Ndetse kandi ko n’igihe bahawe ngo babe bakuramo ibyakwangirika nta byo bigeze bakora, bityo Umujyi wa Kigali ukaba wafashe icyemezo cyo kubyikuraho, maze uyu muryango ukazishyura icyiguzi bizatwara mu kubisenya.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje aya makuru bubinyuijije mu Itangazo, ko byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuraho inyubako ya Succession Rwigara Assinapol, iri mu kibanza no 632, mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, ubugenzuzi bwagaragaje ko ifite ibibazo bikurikira:
- Kudakomera kubera ikibazo cy’imyubakire ikaba iteye impungenge ku mutekano;
- Yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko ikaba itujuje ibyangombwa bisabwa ku bijyanye n’uruhushya rwo kubaka.
Umujyi wa Kigali uvuga ko kuba nyir’iyo nyubako batayikuriyeho mu gihe cy’ukwezi bahawe cyarangiye tariki ya 15/08/2015, byabaye ngombwa ko bikorwa n’ubuyobozi ku bw’inyungu rusange zo kurinda umutekano nyuma y’integuza y’icyumweru yo kuhavana ibyo baba bakeneye ko bitangirika cyarangiye tariki ya 04/09/2015.
Ni nyuma yahoo uyu muryango wa Rwigara Assinapol wari wasabwe kubyikuriraho bitarenze tariki ya 15 Kanama 2015, ntibikorwe, nyuma itariki ikaza kwigizwa inyuma ho igashyirwa tariki ya 04 Nzeri 2015, nabwo ntisenywe na beneyo.
Turacyabakurikiranira iyi nkuru tukaza kubagezaho amakuru arambuye mu mwanya uza.
soma inkuru y’intangiriro y’iki kibazo
Umuryango wa RWIGARA Assinapol wategetswe kwisenyera igorofa ya HOTEL no kwishyura Miliyoni 7