Ubuhamya kw'itsembabwoko ryakorewe Abahutu muli 1994 (Capt Sano Theogene)
ITANGAZO KU UBUHAMYA BWA BAMWE MU BASILIKARE BA FPR-INKOTANYI : CAPTAIN SANO THEOGENE, LIEUTENANT NKURANGA GASTON, SERGEANT MAJOR KAYIJAMAHE JUMA, N'UMUCIKACUMU BIZIMUNGU YOHANI
I Paris mu Bufransa, taliki ya 12/7/20156
============================================
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE urashima byimazeyo abatanze ubuhamya mu kiganiro cyatangajwe na Radio Inyabutatu. Abo ni Captain Sano Theogene, Lieutenant Nkuranga Gaston, Sergeant-Major Kayijamahe Juma, n'umucikacumu Bizimungu Yohani, bagize ubutwari bwo kuvuga ukuri ku bwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi.
Captain Sano Theogene na bagenzi be bemeje badashidikanya ko FPR-Inkotanyi itigeze ihagarika jenoside yakorewe Abatutsi kuko bitari mu nshingano zayo, ko ahubwo ubuyobozi bukuru bwa FPR bwabuzaga abasilikare bayo gutabara Abatutsi bicwaga n'Interahamwe bazirebera, bakabahatira kwikomereza imirwano aho gutabara izo nzirakarengane.
Na none mu kiganiro cya Radio Inyabutatu, Captain Sano Theogene na baganzi be batanze ubuhamya ku bwicanyi burenze kamere bwakozwe na FPR-Inkotanyi. Bahamya ko kubera uko bwategurwaga n'uko bwakorwaga, ubwicanyi bahagazeho mu bice binyuranye by'u Rwanda mu mwaka wa 1994 na nyuma yaho bwali bugamije gutsemba Abahutu.
Nkuko umunyamakuru Jackson Munyeragwe wa Radio Inyabutatu nawe wali ofisiye mu ngabo z'Inkotanyi yabisubiyemo kenshi muli iki kiganiro, "UKURI kwonyine niko kuzafasha Abanyarwanda kwiyunga".
Ukuri ni ihame remezo y'Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE.
Niyo mpamvu tudahwema guharanira ko Abanyarwanda b'inzirakarengane, baba Abatutsi, Abatwa cyangwa Abahutu, bishwe bazira ubwoko, cyangwa ibitekerezo bya politike, ndetse n'izindi mpamvu zirebana n'intambara yatangiye mu Rwanda muli 1990, bagomba kwibukwa no kurenganurwa n'Ubutabera kimwe, nta vangura rishingiye ku moko, uturere, n'izindi ndwara zikomeje kumunga u Rwanda.
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uboneyeho umwanya wo kugaya no kwamagana bundi bushya politike y'ivanguramoko yahawe intebe n'ingoma ya FPR-Inkotanyi n'imiryango iyikorera mu kwaha, mu mihango itanya Abanyarwanda aho kubunga.
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE urasaba abantu bose bazi uko ubwicanyi bwahitanye ababyeyi n'abavandimwe bacu bwakozwe, haba mbere cyangwa nyuma ya 1994, kwihatira gutanga ubuhamya kugira ngo Abanyarwanda bamenye UKURI, bahozanye amarira rimwe na rizima, basase inzobe biyunge, ntawe usigaye inyuma ashengurwa n'agahinda aterwa no kubuzwa kwibuka no kuririra abe.
Imana ikomeze irinde u Rwanda n'Abanyarwanda kandi ibagwizeho amahoro.
Umuryango IBUKABOSE RENGERABOSE
Paris 12/07/2015