Mwishywa wa prezida Kagame yarembeje abaturage abambura amasambu yabo
Abanyarwanda baramutse babonye uruvugiro ntawabahonoka. Mu byukuli nta bwoba bakigira uretse kubura uruvugiro. Ni nayo mpamvu Kagame akomeza kubafata mu ngoto akababuza ubuhumekero.
Hakorwa iki ngo bihinduke ?
Ingoma y'igitugu itunzwe n'amaraso y'abanyarwanda n'abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari yahinduka ite hatagombye kwongera kumeneka amaraso ?
Ese abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe na Leta bazumva ryali ko kwishyira hamwe bagafatanya ibikorwa alibyo byonyine bishobora guha ingufu inkundura yo kubohora abanyarwanda bakava mu menyo ya rubamba Kagame.