Guhindura itegeko nshinga kugira ngo prezida Kagame ashobore kwiyamamaza : ingaruka ku Rwanda, ku butegetsi bw’u Rwanda no ku Banyarwanda
Inyandiko ya SIMPUNGA Aloys
Mu nyandiko yanjye nise “IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA” yasohotse mu binyamakuru bitandukanye, ndetse no mu kiganiro nagiranye na radio Itahuka taliki ya 25/04/2015 cyanasubiwemo taliki ya 11/05/2015 nasobanuye ku buryo burambuye Itegekonshinga icyo ali cyo, uko rikorwa n’uko rihindurwa. Nasobanuye kandi na none ku buryo burambuye Itegekonshinga ry’u Rwanda ririho ubu, cyane cyane ingingo zaryo ziziritseho imiziro ibuza Prezida Kagame kuba mu mwaka wa 2017 yashobora kwiyamamaza. Abafite ubushobozi bw’itumanaho rya murandasi bakoresha uyu muyoboro icyo kiganiro bakongera kucyumva mukanze HANO.
Kuwa kabili taliki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yarenze ku miziro yose yali iteganijwe n’Itegekonshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, maze yemeza ko Ingingo ya 101 y’iryo Tegekonshinga yahindurwa. Ku banyarwanda twese tuzi uburyo u Rwanda rwayobowe guhera 1994 n’ishyaka FPR prezida Kagame abereye umuyobozi, ntawe byatangaje kuko mu kwikubira ubutegetsi no gushaka kubugumana, Leta iliho mu Rwanda yerekanye ko yiteguye gukora byose ndetse n’ibinyuranije n’amategeko.
Muli iyo nyandiko nanditse ndetse no mu kiganiro na Radio Itahuka navuze haruguru nashoje mvuga ku buryo buhinnye ingaruka guhindura “ingingo ntayegayezwa” z’Itegekonshinga byatera. Ubutayegayezwa (intagibilité) bw’ingingo ya 101 yo ubwayo yiha mu magambo y’ubukana bwinshi, cyane cyane mu gika cyayo cya nyuma, bugashimangirwa n’ubutayegayezwa ingingo ya 193 mu gika cyayo cya gatatu, aho yanze kwatura ngo ivaneho imiziro iteganijwe mu ngingo ya 101 yerekeranye n’umubare ntarengwa wa manda za Prezida, ibyo bikaba byarabaye uburyo bwo kwongerera agaciro n’ubukana iyo miziro, ndetse iyo ngingo ya 193 mu gika cyayo cya nyuma ikarangiza ivuga ko nta vugururwa ryemerwa kuri yo; kurenga kuli ibyo byose bibujijwe hagahindurwa umubare wa za manda ntarengwa ni igikorwa kizagira ingaruka imwe ikomeye cyane. Iyo ngaruka ni iyo uko ubutegetsi buturutse muli iryo vugururwa buzaba butemewe n’amategeko (illégal). Iyo ngaruka imwe rusange igira inkurikizi nyinshi zitandukanye.
Inkurikizi z’iyo ngaruka nizo ngiye kugaragaza mu gice gikurikira cy’iyi nyandiko ku buryo burambuye nifashisha amateka, amategeko, inama nahawe n’inzobere muli politiki, ibitabo by’ubuhanga butandukanye, isoko z’amakuru zitandukanye, n’ibindi...
MU GIHE MULI 2017 HAZASHYIRWAHO UBUTEGETSI BUVUYE MU GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA NK’UKO BILI GUTEGURWA UBU, INGARUKA ZIZABA IZIHE ?
Abantu ndetse n’ibinyamakuru iyo bavuga ku ngaruka z’iryo vugururwa, ndetse n’abajyanama ba Prezida Kagame iyo basobanura impamvu zaryo, bagarukiriza amaso kuli Prezida Kagame gusa. Nyamara n’ubwo atakwiyamamaza cyangwa akiyamamaza agatsindwa, ubutegetsi ubwo alibwo bwose buzajyaho, umunyapolitiki wese uzajya mu buyobozi bw’igihugu bwimikiwe kuli iryo Tegekonshinga ryavuguruwe ku buryo bunyuranye n’ubuteganijwe n’amategeko ntabwo bazaba bemewe. Kabone n’ubwo ubutegetsi bwa FPR bwavaho hakajyaho ubw’abatavuga rumwe na Leta ubu, nabwo ntibuzaba bwemewe (illégal).
1. Ubwato butagira umusare
Itegekonshinga rya 2003 nirivugururwa mu ngingo yaryo ya 101, imbere y’amategeko, u Rwanda ruzaba nta butegetsi bufite nyuma ya 2017. Ibizakorwa mu gihe iyo ngirwa-Leta izaba igiyeho ntibizayibazwa nka Leta yagiyeho mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibyo ni ibintu bikubiyemo ingaruka nyinshi ziteye ubwoba. Umutekano, ubukungu, ubutabera n’izindi nkingi z’ubuzima bw’igihugu nta Leta izaba ibibazwa kuko ku buryo bwemewe n’amategeko itazaba iyobora igihugu. Icyo gihe bizabazwa hakurikijwe umuntu ku giti cye cyangwa icy’agatsiko hakurikijwe amategeko asanzwe ndetse n’andi mateka y’ubutabera (jurisprudence). Abazaba bayirimo mu nzego izo alizo zose bazashinjwa ubufatanyacyaha.
2. Ubutegetsi butizewe kandi budafite ububasha
Kubera ibyo, amategeko aha umuturage cyangwa abaturage uburenganzira bwo kwigomeka (désobéissance civile). Nta muturage uhanwa iyo adatanze umusoro cyangwa iyo yanze gukora ibitegekwa n’ibisabwa n’ubwo butegetsi. Umunyamerika witwa Henri David Thoreau niwe bwa mbere wanze gutanga umusoro mu mwaka wa 1849 kuko yavugaga ko ujya gushyirwa mu ntambara igihugu cye cyarwanaga muli Mexique bitali ngombwa. Mu mategeko mpuzamahanga uko kwigaragambya kuremewe. Ubwo butegetsi buzajyaho muli 2017 bunyuze muli izo nzira za référendum itemewe nta bubasha buzaba bufite ku muturage. Ntacyo umuturage azaba abugomba.
3. Kutemerwa mu mahanga
Ingirwa-Leta izajyaho ku buryo butemewe n’amategeko ntabwo amahanga azayemera. Amasezerano yose mpuzamahanga agenga Imiryango y’Uturere ndetse n’Imiryango minini mpuzamahanga ashingiye kw’ihame ry’uko ibyo bihugu biba bifite ababihagarariye bemewe iwabo. Imfashanyo n’inguzanyo bizahagarara. Imigenderanire no guhahirana bizahagarara. Na n’ubu nandika iyi nyandiko, ibihano byo mu rwego rw’ubukungu biri ku bihugu bitandukanye kandi ndetse byo bifite ubuyobozi bukurikije amategeko ni byinshi. Ntabwo rero u Rwanda alirwo ruzabisimbuka. Ibihugu byinshi byamaze gutangaza ko bizaha urwo Rwanda akato. Navuga nka Amerika ndetse n’u Bwongereza ubusanzwe byali ku isonga mu gufasha u Rwanda. Hali ndetse n’ibihugu byatangiye kubishyira mu bikorwa bifungira u Rwanda imfashanyo bilimo Ububiligi n’ibindi.
Ibihugu by’amahanga ntibizahagararira mu kurebera, nk’uko amateka abitwigisha, amahanga azafasha abanyarwanda kwigobotora ungoyi y’iyo ngirwa-Leta. Amateka yuzuye za revolisiyo, za Coup d’Etat ndetse limwe na limwe n’ibikorwa by’iterabwoba bifashwa n’ibihugu by’amahanga ngo abaturage bigobotore ingirwa-Leta ziba mu bihugu bitandukanye.
4. Ubutabera mpuzamahanga
Muli 2017, ubwo hazajyaho ubutegetsi butemewe n’amategeko mu Rwanda, inkiko z’ibihugu ndetse n’iz’imiryango mpuzamahanga zizima amatwi iyo ngirwa-Leta ku birego ishobora gutanga. Abazaba bagize iyo ngirwa-Leta aliko bo nk’abantu ku giti cyabo bazabazwa ibijyanye n’ibikorwa byabo. Aha ndemeza ndashidikanya ko igihe Leta iriho ubu nicyura igihe, abayigize bashakishwa na Interpol n’inkiko mpuzamahanga kugeza ubu badafatwa kubera ko bali muli Leta yemewe n’amategeko kugeza 2017 bikaba byabahaga ubudahangarwa, icyo gihe aho bazaba bali hose nko muli bya bihugu 190 interpol ifiteho ububasha, bazafatwa nta kabuza. Leta itemewe n’amategeko (illégal) ntabwo itanga ubudahangarwa mu butabera, ahubwo bibera inyongeracyaha abayilimo bali basanganywe ibyaha.
UMWANZURO
Guhindura ingingo ya 101 ku birebana na manda ebyili ntarengwa za Prezida ntibyemewe kubw’impamvu iyo ali yo yose, kabone n’iyo Prezida yaba we wenyine yarafashe u Rwanda akarugira Paradizo. Iyo ngingo nikorwaho, mu mwaka wa 2017, u Rwanda ruzagwa mu rwobo rwazavanwamo n’Imana yonyine. Ingaruka mbi zizagera ku ngirwa-Leta izashyirwaho n’iryo ngirwa-Ntegekonshinga rizaba rishyizweho kuko itazashobora gukora. Abaturage bazahangana n’iyo ngirwa-Leta. Iyo ngirwa-Leta izateranya abaturage ibashyiremo umwiryane hagati yabo. Muli make igihugu kizacura imiborogo. Kugira ngo iziyubahishe, iyo ngirwa-Leta izatoteza, izafunga, izica. Hali uwakwibwira ko ibyo bitazashyika, aliko yaba yibeshya. Ahandi hose niko byagenze, nta mpamvu mu Rwanda byazagenda ukundi. Ndangije ngaya abagize Inteko zihagarariye abaturage zatoye ko Itegekonshinga ryahindurwa kandi mbibutsa ko amateka azabibabaza buli wese ku giti cye (keretse umwe wanze kubitora). Bali bakwiye guterwa isoni n’umurage w’igihugu basigiye abana n’abuzukuru babo. Nongeye gusaba Abanyapolitiki batali muli Leta iliho ubu kudatezuka guharanira ko u Rwanda rutazagwa muli ruriya rwobo rwo muli 2017. Ndaburira abanyarwanda ngira nti: Aho kwivuza indwara wayirinda. Umubili warwaye n’iyo kubw’amahirwe uvuwe ugakira ntusubira uko wahoze. Aho guhindura Itegekonshinga hakajyaho ubutegetsi byanze bikunze ijana ku ijana buzaroha igihugu mu marira n’imiborogo, abanyarwanda bali bakwiye kudahindura itegekonshinga hakazajyaho undi mu Prezida hali amahirwe ko we yabuza u Rwanda kworama. Abanyarwanda bamenye ko alibo izo ngaruka zizababaza kurusha abo bashyigikira.
Signé: SIMPUNGA Aloys