Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Amanama kw'ihinduka ry'itegeko nshingaAmanama kw'ihinduka ry'itegeko-nshinga

Mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru hamwe na hamwe mu turere tw’igihugu inzego z’ibanze zigizwe n’abanyamuryango b’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi zimaze gutangiza ibiganiro ku ngingo zo kwemeza guhindura itegeko nshinga.

No muri iyi minsi Radio y’igihugu irumvikanaho amajwi y’abaturage basaba ko itegeko nshinga ryahindurwa kandi ko umuyobozi mukuru w’ishyaka FPR Perezida Paul KAGAME yakongererwa manda yo kuyobora igihugu kugirango akomeze icyerecyezo yatangiye.

Amakuru aca mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda kuva mu mpera z’iki cyumweru biromo na Radio y’igihugu aravuga ku byifuzo by’uko itegeko nshinga ryahindurwa kandi Perezida Paul KAGAME akongera gutorerwa kuyobora igihugu.

Kuri iyi ngingo, ureste ibiganiro by’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi FPR-INKOTANYI bimaze iminsi bikorerwa hamwe na hamwe mu turere, abagize inzego z’ibanze kandi bari muri iryo shyaka baremeza badaciye ku ruhande ko iryo tegeko rikwiye guhindurwa vuba na bwangu.

Radio y’igihugu yumvikanyeho n’uyu munsi amajwi y’abaturage basaba guhindura itegekonshinga kandi n’umukuru w’igihugu Paul KAGAME akongererwa igihe cyo kuyobora binyuze mu guhindurav itegeko ryongera manda.

Mu bitekerezo batanga, bisa nk’aho banasubiza babeshyuza amakuru ku bakunze kuvuga ko hari uwaba ababwira gutangaza ko ibi ari ibyo babwirwa.

Cyakora benshi mu bamaze kugira ibiganiro mu buryo bw’ibyifuzo kandi byemeza ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka kandi na Perezida KAGAME akazemera gutorerwa indi manda barimo abo mu nzego z’ibanze bo mw’ishyaka RPF riri ku butegetsi.

Abo boase baravuga ko ntawundi babona ukwiye kandi ushoboye kuyobora no gukomeza icyerecyezo cy’iterambere u Rwanda rurimo kandi cyanatangijwe na Perezida KAGAME.

Ibi biravugwa mu gihe manda ya Perezida Paul Kagame ishigaje hafi imyaka ibiri gusa.

Cyakora bisa nk’aho aribwo inzego z’ibanze zibigizeho ibiganiro mu buryo bweruye kandi bwemeza ko bikwiye gukorwa zidashidikanya .

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Wowe wandika iyi article ufite kibazo ki ? Paul Kagame yafashe ubutegetsi akoresheje ingufu za gisilikari. Igihe cyose azaba atarashaka kuburekura, simbona icyamubuza gukora icyo ashaka ngo abugumane ; cyane cyane ko ingufu yakoresheje kugira ngo abufate zikiri zose.
L
Niko ubibona aliko hali ababibona ukundi. TFR