PREZIDA KAGAME AZAZA MU BUFRANSA FRANÇOIS HOLLANDE YIBEREYE MULI PHILIPPINES
Taliki ya 27/2/2015, Prezida Paul Kagame azaba ali i Paris mu Bufransa aliko ntazabonana na mugenzi we François Hollande wahisemo gukomeza gahunda amaranye igihe y'uruzinduko muli Philippines. Naho Kagame we azinduwe n'ikiganiro rusange muli UNESCO, ikigo cya Loni gishinzwe umuco, gifite icyicaro mu mujyi wa Paris. Nta mibonano iteganyijwe n'inzego zo hejuru z'ubutegetsi bw'ubufransa. Abanyarwanda bagomba kumenya ko prezida Kagame atigeze atumirwa na guverinoma ya prezida Hollande. Birashoboka ko kubera ikinyabupfura cya diplomasi, Ubufransa bushobora kwohereza umukozi mukuru wa Leta cyangwa umuministre kwakira prezida w'u Rwanda, aliko ubundi uru rugendo rwa Kagame ruzaguma hagati y'u Rwanda na UNESCO.
Soma inkuru ikulikira itangaza mu buryo busesuye urugendo rwa prezida Hollande muli Philippines.
Visite d'Etat de M. François Hollande aux Philippines, les 26 & 27 février 2015
Le Président de la République française, M. François Hollande, se rendra aux Philippines les 26 et 27 février 2015, en visite d'État en vue de renforcer et d'élargir les relations bilatéral...