Rwanda : Ntawukuriryayo Jean Damascène yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena
Perezida wa Sena Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene
Perezida wa Sena y’u Rwanda Ntawukuriryayo Jean Damascène yeguye kuri uyu mwanya yari yaragiyeho tariki 10 Ukwakira 2011 asimbuye Dr. Vincent Biruta.
Mu Nteko rusange ya Sena idasanzwe yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 nibwo Dr Ntawukuriryayo yagejeje ubusabe bwe ku basenateri, nabo babanza kubutorera, barabwemeza.
Dr Ntawukuriryayo ari nawe wahamagaje iyi nteko rusange yasobanuye ko ari impamvu ze bwite zitumye yegura kuri uyu mwanya ukomeye, dore ko Perezida wa Sena ari we ukurikira Perezida wa Repubulika mu bayobozi bakuru b’igihugu.
Itegeko rivuga ko Inteko Rusange y’abasenateri izahamagazwa na Visi Perezida, nabo bakitoramo uzasimbura Dr Ntawukuriryayo.
Umwe mu basenateri bitabiriye iyi nama rusange utashatse ko dutangaza amazina ye yavuze ko ubusanzwe ubwegure bwose butungurana, gusa nta kindi yashatse kongeraho ngo bitewe n’uko Dr Ntawukuriryayo yeguye kubera impamvu ze bwite.
Ntawukuriryayo yabaye umukandida w’Ishyaka riharanira iterambere rusange (PSD) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2010. Uyu mugabo w’imyaka 53 yabaye Umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 1999. Nyuma yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru n’ubushakashatsi.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2002 yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, nyuma agirwa Minisitiri w’Ubuzima tariki 28 Nzeri 2004. Yatorewe kuba Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.
Ntawukuriryayo Jean Damascène yavukiye i Runyinya, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ikoranabuhanga rya Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi.
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/ntawukuriryayo-jean-damascene