Jonathan Musonera ati "Ni mureke kurebana amazuru"
Jonathan Musonera wahoze ali ofisiye w'inkotanyi ubu akaba ali umwe mu bayobozi b'ishyaka RNC, aratobora akemeza ko FPR yishe abahutu ibaziza ubuhutu bwabo, ibaziza uko Imana yabaremye.
Mu kuvuga prezida Paul Kagame, Musonera aragira ati "Iriya mpyisi twe twarayihetse, twarayirekuye, uzayitoragurira akayijyana azayiheke".
N'ubwo aya magambo amaze imyaka ibiri avuzwe, aracyafite agaciro mu kugaragaza ukuri ku ruhari rwa Kagame mw'itsembatsemba ry'abahutu n'abatutsi mu Rwanda.