Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par JMV Ndagijimana

Igice cya kabili cy'igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" Cyanditswe na JMV Ndagijimana, Mw'icapiro La Pagaie

"Bernard Kouchner yaravuze ati: «Kuvuga ko FPR yakoze itsembabwoko ry’Abahutu ni uburyo bwo gupfobya itsembabwoko ryakorewe Abatutsi».

Ubu nsohoye iyi nyandiko nzi ikintegereje. Guharabikwa nshinjwa guhakana no gupfobya itsembabwoko. Ni ikibazo cy'urupfu n'ubuzima, cyane cyane iyo uzi ibikorerwa abahakana bakanapfobya itsembabwoko bivuye inyuma. Iyo ntambara niyemeje kuyirwana, kubera ko ukuri kutagira ikiguzi. Nambutse akarwa nta ngingimira. Nahunze igihugu cyanjye kubera impamvu za politiki kuva muri 1994. Nakiriwe n'u Bufaransa kubera ko icyo gihugu nabonaga kindutira icyuka cy'iterabwoba kiba mu guhugu cyanjye. Niba ngomba kubaho nanone ntinya kuvuga mu gihugu nise iwacu ha kabiri, simbona icyo naba nkora mu Bufaransa.

Mwumvise ko Bernard Kouchner ashinja guhakana no gupfobya itsembabwoko cyangwa abahakana ko Paul Kagame ari we wahagaritse itsembabwoko cyangwa abahamya ko yicishije Abatutsi bali basanzwe baba mu Rwanda kugira ngo ashobore gufata ubutegetsi ku ngufu. Cyangwa ko nawe ubwe yakoze ibyaha by'itsembabwoko. Nyamara ibikorwa by'ubwicanyi bitagira ingano bya FPR bwanditswe mu byegeranyo byemewe by'Umuryango w'Abibumbye, by'imiryango itabogamye iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International. Guverinoma ya Paul Kagame n'inshuti ze bemeza ko gusaba ko hagaragazwa ukuri kose ku itsembabwoko ryakozwe mu Rwanda ari uburyo bwo guhakana itsembabwoko.

Amanama, imyigaragambyo, amanama mbwirwaruhame, ibiganiro bikozwe bidateguwe cyangwa ngo biterwe inkunga n'ubutegetsi bw'u Rwanda bihita bibangamirwa bikitwa ko ari ibipfobya itsembabwoko, bitaranaba. Ubwo buryo bwo kubangamira abashaka kwibuka ababo butangiye gucengera mu mico y'amwe mu mashyirahamwe ku buryo atanagitinya gukoresha imbaraga abuza abantu kuvuga. Ibyo byagaragariye i Buruseli mu Bubiligi n'i Den Haag (La Haye) mu Buholandi.

Mu Bufaransa, ibikorwa bigamije gucecekesha abantu ku ngufu no kuburizamo ibyabo kugeza ubu bikorwa mu itangazamakuru cyangwa muri politiki nkuko bigaragara kuri Bernard Kouchner. Hari n'ibinyuzwa mu nyandiko z'amashyirahamwe nka Survie, Le Collectif des parties civiles pour le Rwanda, na Genocide made in Rwanda. Abanyamuryango bo muri iri shyirahamwe ryaratinyutse risuka indobo y’irangi ritukura ku mutwe w'uwahoze ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Bwana Hubert Védrine, ubusanzwe tuziho gukunda igihugu, kutabogama no gushishoza. Iryo shyirahamwe ryahanwe n'ubutabera kubera ko ryendereje Bwana Védrine.

Urundi rugero: Ku itariki ya 20 Ukwakira 2007, ishyirahamwe Démocraties likorera i Paris ryateguye inama ku byerekeye «Uruhare rw'u Bufaransa mu makuba yagwiriye u Rwanda», iyo nama yabereye ku cyicaro cya Sénat i Paris. Hasigaye iminsi mike ngo iyo nama ibe, amwe mu mashyirahamwe y'Abafaransa abogamiye ku butegetsi bw'i Kigali yakoze ibishoboka byose ngo aburizemo icyo gikorwa. Babuze uko bagira, bakoresha ibinyamakuru mu guharabika iyo nama yari yateganyije guha ijambo abanyepolitiki, abasilikari n'abanyamakuru. Ikigo nyarwanda gitanga amakuru (Rwanda News Agency) cyasohoye inkuru cyise «Inama y'abahakana itsembabwoko igiye kubera ku cyicaro cya Sénat y'Abafaransa», kinatangaza ko cyabibwiwe n'uwitwa Alain Gauthier, umuyobozi wa Le Collectif des parties civiles pour le Rwanda.

Iyo nkuru yavuye i Kigali yashinjaga abateguye iyo nama ko bagamije guhakana no gupfobya itsembabwoko. Alain Gauthier we yageze n'aho yandika ibaruwa yamagana inama anayishyikiriza Perezida w'akanama gashinzwe ububanyi n'amahanga ka Sénat, Bwana Xavier de Villepin, wagombaga no gufata ijambo muri iyo nama. Iyo nkuru yo mu Rwanda yamvuzemo yitwaza ko isubira mu magambo yabwiwe na Alain Gauthier igira iti: «Ni JMV Ndagijimana wigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda i Parisi watangaje iby'iyo nama. Akaba ari umwe mu bantu b'ingenzi bahakana itsembabwoko baba mu Bufaransa». Nguko uko inkuru y'ikigo gitanga amakuru yanshyize ku isonga ry'abahakana itsembabwoko badashobora no kumbwira icyo bashingiyeho bampamya icyo kinyoma cyambaye ubusa. Ni nde watekereza ko mu Bufaransa, igihugu kizwiho demokarasi isesuye, haba abantu bumva ko bashobora gukora icyo bishakiye ndetse banakinisha gutangaza ibitakaragasi babishinja abo badahuje imyumvire? Bwana Alain Gauthier yashoboraga  kuza muri iyo nama akavuga ibyo yahagazeho aho guca urwa Mbehe nk'uwariye bitugukwaha yo mu bihugu bitagendera ku mategeko.

Ntibyarangiriye aho, kuko hari abandi bashatse kumbangamira. Ku itariki ya 14 Werurwe 2009,  Ishyirahamwe rikorera mu mujyi wa Angoulême ryari ryantumiriye gutanga ikiganiro mbwirwaruhamwe ku kibazo cyo kwibuka abahitanwe n'itsembabwoko, muri gahunda y'ubwiyunge mu Rwanda. Charles Onana, umunyamakuru ukomoka muri Kameruni, yagombaga gufata ijamba akagira icyo avuga ku rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Hari hateguwe icyumba mu kigo ndangamuco cyagombaga kuberamo inama.

Inama iraye iri bube, impuzamashyirahamwe yo muri ako karere ibarizwa mu rugaga bita Maison des Peuples et de la Paix, isaba ku mugaragaro abategetsi b’Akarere ka Angoulême ko bafata icyemezo cyo kubuza uwo bitaga ruharwa gukandagira muri uwo mujyi. Uwo ruharwa ninjye bavugaga. Akarere ka Angoulême, ari nako nyiri iyo nzu, kahise kisubiraho nta perereza rikozwe, kimana uburenganzira bwo gukoresha inama bise iy'abahakana itsembabwoko muri iyo nzu. Ngo kuvuga ko nigeze kuba Minisitiri w'ububanyi n'amahanga byonyine byatumye  abari bateguye inama bahakanirwa icyumba bari bemerewe.

Tureke kubitindaho! Nubwo havutse imbogamizi zitunguranye, abateguye inama ntibarekeye iyo ngo baratsinzwe. Bahise bumvikana n'umuntu ufite akabari hafi aho nko muri metero 200 uvuye kuri cya cyumba ngo akabatize bakoreremo ikiganiro. Ku itariki ya 14 Werurwe saa munani, abagize ishyirahamwe ryari ryateguye iyo nama bagumye guhagarara imbere ya cya cyumba inama yagombaga kuberamo bategereje abayijemo ngo babarangire inzira ijya ku kabari aho ikiganiro cyari cyimuriwe. Ikiganiro cyiswe icy'abahakana itsembabwoko! Amaherezo, ikiganiro mbwirwaruhame cyitabiriwe n'abayobozi b'akarere, abihayimana, abaturage ba Angoulême n'abanyafurika kiba mu mutuzo, abo banyabinyoma bo bariheza. Mu byo nahavugiye uwo munsi, nabanje kwisobanura bihagije ku binyoma bitagira ishingiro nashinjwaga n'ako gatsiko k'abakorera FPR batuye Angoulême. Abantu benshi mu bitabiriye ikiganiro bateye mu ryanjye bamagana iyo mikorere iteye isoni, nuko ikiganiro mbwirwaruhame kirangira ku buryo bushimishije cyane bitewe n'abo «bazungu b’abanyabinyoma (blancs-menteurs)», nkuko umwanditsi Pierre Péan yabise.

Aho Angoulême rero umutego mutindi wo kuburizamo inama bakoresheje iterabwoba wabashukanye nyirawo. Mu myanzuro, benshi mu bitabiriye ikiganiro bifuje ko hakwamaganwa iyo mikorere ishaka gupfukirana imbaga nyamwinshi y'Abafaransa ngo babone ibintu nkuko FPR n'abanyamahanga bayishyigikiye babyifuza, dore ko batemera ukundi kuri uretse ukwabo ku mahano yagwiririye abanyarwanda.

Usoma iyi nyandiko ntiyumvirane! Ibi mvuga ntibyabereye i Kigali, mu Rwanda. Byabereye Angoulême, mu gihugu y'u Bufaransa, akarere ka Charente, mu Bufaransa rwagati, ku munsi wa 14 w'ukwezi kwa gatatu, mu mwaka wa cyenda w'ikinyejana cya makumyabiri na rimwe! Byarambabaje kubona ko no mu gihugu kigendera kuri demokarasi nk'u Bufaransa, mu kinyejana cya 21, ubugambanyi bugishoboka.

Uwashoboye kundema agatima n'umuyobozi wo mu biro by'umukuru w'akarere ka Angoulême twavuganye kuri telefoni hashize iminsi itatu ikiganiro kibaye. Amaze kumbwira ko ababajwe n'uko akarere kabo kashutswe n'abantu batagira umugayo, uwo mukozi mukuru w'akarere wari wakurikiranya ikiganiro mbwirwaruhame cyo ku itariki ya 14 Werurwe yemeje ko haba ibyavuzwe haba ndetse n'imvugo yakoreshejwe mu kiganiro, nta sano n'imwe byari bifitanye no guhakana no gupfobya itsembabwoko nkuko byari byatangajwe na ya ngirwashyirahamwe. Ntako bisa mu rwego rwo gutsura demokarasi n'uburenganzira bwo kudapfukiranwa mu Bufaransa. Twizere ko icyo kinyoma cyabuze intebe kizabera isomo, haba mu Bufaransa n'ahandi hose, uwishingikiriza gusa ibinyoma n'iterabwoba ryibasira abize mu gukwirakwiza impuha ingoma ya Paul Kagame itangaho imari itagira ingano.

Mu nama yabereye i Parisi kimwe no mu kiganiro mbwirwaruhamwe cyabereye Angoulême, icyari kigamijwe n'amashyirahamwe akorera FPR kwari ugutera ubwoba ababyitabiriye kugira ngo bacecekeshe burundu abatavuga rumwe na bo ku byabaye. Ku itariki ya 20 Ukwakira 2007 i Parisi kimwe no ku itariki ya 14 Werurwe 2009 Angoulême, umutego ntiwafashe nk'uko babyifuzaga ariko habuze gato. Bene iyo mikorere yo kubangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza bagamije guhatira abantu kumva igitekerezo kimwe ntiyemewe rwose mu Bufaransa. Ubwo ni uburyo bwateguwe n'ingoma ya Paul Kagame bukoreshwa buri gihe mu gucecekesha umuntu wese utavuga rumwe na we ku byerekeye itsembabwoko no ku ruhare rw'u Bufaransa mu byabaye  mu Rwanda. Ibyo abigeraho adategwa mu Rwanda. Ikibabaje ni uko hari ibinyetso simusiga biragaraza ko bamwe mu bayobozi b'abafaransa bashobora kugwa muri uwo mutego wa Paul Kagame. Iryo terabwoba ryibasira abize ryagombye gucika mu gihugu kibereye igicumbi  uburenganzira bw'ikiremwamuntu. 

Mu kubogamira kuri Paul Kagame bivuye inyuma kandi ari we wateguye ubwicanyi bwahitanye ibihumbi n'ibihumbi by'abanyarwanda, amashyirahamwe n'abantu ku giti cyabo bamushyigikiye baba byishinja ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu bibarwa kuri Perezida w'u Rwanda kandi bifitiwe ibimenyetso simusiga. 

Abahutu na bo bafite uburenganzira bwo kubaho. FPR ya Kagame yishe ibihumbi n'ibihumbi by'inzirakarengane z'Abahutu. Niba rero kubihamya no kubisubiramo bivuga guhakana itsembabwoko, nemeye nta pfunwe kwitwa uhakana itsembabwoko. Kuki Abahutu nka Fawusitini Twagiramungu, Seti Sendashonga, Pasiteri Bizimungu, Paul Rusesabagina n'abandi benshi bakwitwa inyangamugayo mu gihe bamagana itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, nyuma hakaba   ubufindo butuma baregwa guhakana no gupfobya itsembabwoko, bakanaregwa ingengabitekerezo y'itsembabwoko mu gihe bagaragaje kandi bakamagana ubwicanyi FPR yakoreye inzirakarengane z'Abahutu? Urugero rwa Fawusitini Twagiramungu rwo rurahebuje. Yari Perezida w'ishyaka rya MDR kugeza muri Mata 1994, akaba kandi yari yemejwe n'amasezerano y'amahoro ya Arusha kuyobora leta ya mbere y'inzibacyuho ihuriweho n'amashyaka menshi. Muri Mata 1994, Interahamwe zishe barumuna be, bashiki be ndetse n'abana babo bo mu muryango we wa hafi basaga mirongo itatu. Bishwe n'Abahutu! Muri Nyakanga 1994, yabaye Minisitiri w'Intebe wa Leta nshya yiganjemo FPR ya Paul Kagame, mbere yuko yegura muri 1995 yamagana ubwicanyi ubutegetsi bukorera Abahutu. Mu byukuri, nta wundi wamurusha kuvuga ukuri atabogamye. By'umwihariko, nta wamushinja gushyigikira abamwiciye abavandimwe. Ni iki cyatuma abantu bashidikanya ku byo avuze mu gihe atanga ubuhamya ku byakozwe n'ingabo za leta yari ayoboye hagati ya Nyakanga 1994 na Kanama 1995? Kuri icyo kibazo, uwahoze ari minisitiri w'intebe, mu buhamya bwe bunyuranye, ashinja FPR ibikorwa by'itsembabwoko ibikorera inzirakarengane z'Abahutu. Igiteye agahinda ni uko Alain Gauthier n'agaco ke k'abashyigikiye FPR bahamya ko Fawusitini Twagiramungu wahoze ari minisitiri w'intebe, kimwe na Seti Sendashonga n'izindi nyangamugayo zose babeshya bakanahinyura ukuri mu gihe bashinja Paul Kagame ibyaha!

Biragenda birushaho kugaragara ko abenshi mu biyita ko bafasha imbabare mu bihe by'amakuba mu by'ukuri bakora bivuye inyuma baharanira ibyo na bo ubwabo batazi neza umuzi n'umuhamuro. Bazajya gufunguka amaso amazi yararenze inkombe. Hagati aho abo mu Bufaransa bo baracyitwara nk'abamotsi ba FPR."

Tubikuye mu gitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo", cyanditswe na JMV Ndagijimana, Mw'icapiro La Pagaie

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article