Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

De : Ikondera infos

http://www.youtube.com/watch?v=l4oy6vm6NwM

Mu kiganiro-mpaka cy'amashyaka FDU INKINGI, IHURIRO NYARWANDA " RNC" n'AMAHORO PEOPLE'S CONGRESS, cyo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2013;
i Buruseli mu Bubiligi, ikibazo cy'amoko kiri mu byahavugiwe; bigaragara ko abanyarwanda bakwiye nyamara kukiganiraho kugirango amateka akomeje kubagira imbohe nibura yumvikanweho.

Ko ngo abahutu baba bamerewe nabi mu Rwanda, ntawe ubishidikanya, ngo  nk'uko n'abatutsi bamerewe nabi mu bihe byashize. Ngo uwo mubabaro ukaba wagombye kuba imwe mu mpanvu zo guca burundu ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwakwitwaza ubwoko ngo bukandagire abaturage.

Nibwo benshi bagarutse  cyane ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kubwira urubyiruko rw'u Rwanda ku itariki ya 30 kamena muri uyu mwaka w'2013, aho we nka perezida w'igihugu asaba  abana b'abahutu gusaba imbabazi z'ibyaha ababyeyi babo bakoze, ijambo rivugwa ko ari rutwitsi, ko rishobora ndetse kuba ritegura indi jenoside.

Tubamenyeshe ko amashyaka uko ari atatu yari ahagarariwe ku rwego rwo hejuru.

Ku ruhande rwa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI, hari Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa ; Charles Ndereyehe, Komiseri ushinzwe ingamba na politiki ; Sixbert Musangamfura, Komiseri ushinzwe ububanyi n'amahanga ; Joseph Bukeye, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga ; Madame Madeleine Bicamumpaka, Komiseri ushinzwe Imari na Michel Niyibizi, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Ku ruhande rw'Ihuriro RNC hari Dogiteri Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa mukuru; Joseph Ngarambe, Umunyamabanga mukuru ; Jonathan Musonera, Umukangurambaga mukuru na Major Jean Marie Micombero, Ushinzwe Ububanyi n'amahanga mu Burayi.

Ku ruhande rw'ishyaka Amahoro hari Perezida waryo Etienne Masozera,  Gallican Gasana umunyamabanga mukuru na Dogiteri Narcisse Gakuba ushinzwe igenamigambi; iri shyaka rishya ryatumye ihuriro FDU-RNC ngo rihinduka urugaga rw'inyabutatu.

Uretse gutangaza ko intsinzi yo guhindura ubutegetsi mu Rwanda bayikozaho imitwe y'intoki, bongeye kugaragaza impungenge baterwa n'uko Perezida  Kagame akomeje  guheza mu buroko Mme Ingabire Vigitoriya imyaka itatu ikaba ishize, Déo Mushayidi, Bernard Ntaganda ndetse n'abanyarwanda bose dore ko nko kuri Rudasingwa, ngo U Rwanda ni prison (uburoko) Perezida Paul Kagame abereye umuyobozi. Ndetse kuri Rudasingwa, arabwira Perezida Kagame ko niba atabafunguye vuba,  bo  bazabifungurira.

Kuri Masozera w'ishyaka amahoro, ngo ubutegetsi bwifuzwa, ni ubutazongera guha ububasha bukomeye Perezida w'igihugu, Perezida wica agakiza  ngo nk'uko bimeze kuri iki gihe cya Kagame.

Mu mwanya w'ibibazo, hagaragaye ko abanyarwanda barambiwe, ndetse bakaba biteguye kwitabira ibikorwa byatuma buri munyarwanda adakomeza guhezwa ku gihugu cye cy'u Rwanda.

Ikonderainfos i Buruseli mu Bubiligi.

http://www.youtube.com/watch?v=l4oy6vm6NwM

Jason-umututsi-wiyita-extremiste.jpg

Jason Muhayimana w'umututsi ati "Kwicwa kw'Abahutu byagaragaje ko nabo ali abantu bashobora kubabara. Ako kababaro kagaragaza ko abantu bose bashobora kubabara. Ubanza ali Imana yabikoze"

Uwitwa Christophe Ndangali w'umuhutu ati :"Iyo dukoze analyse neza, nubwo tugomba gusubira mu gihugu cyacu kandi tukacyubabaka twese tukubahana, dusanga Umututsi aliwe wendereza Umuhutu"

Christophe.jpg

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Burya umuti utangwa kundwara yagaragaye,ntawabura kwishimira icyemezo abanya Rwanda bishyize hamwe bo muri FDU Inkngi AMAHORO na bo mw,Ihuriro RNC mugihe bizihizaga imyaka itatu yubufatanye
ndetse no kwakira AMAHORO murugaga bahuriyemo, wabaye umunsi wokwinigura cyane cyane mukwerekana ntampungenge ikiri kumutima haba mumitekerereze no mubyifuzo bya bamwe mubari bahari,
byagaragajeko duhishishiwe byinshi byiza mubihe birimbere.

K

Hahahahahaa !!!! Ndabona byari bishyushye muriki giterane. Mubyukuri ni gutya
ibintu bigomba kugenda buri wese akinigura avuga akababaro ke, ibibyimba bigaturika abanyamabi bose kumpande zose bagahanwa cyangwase ababikwiriye bakababarirwa, mais nabo bababariwe bakamburwa
les droits civiques kugira ngo bumveko kubabarirwa ataruguhanagurwaho icyaha. Ndashimira cyane amashyaka yatumye uyu mubonano uba. Niyongere ategure undi, kandi wo uzamare umunsi wose bihita en
directe kumaradiyo yabanyarwanda bari muri opposition. Byaba byiza Ikondera rihitishije ibyavugiwe muriyi mitingi yose ngo yamaze amasaha arengaho gato atatu, bityo bakatumara ipfa. Ni ngombwa
kuko ibyabereye muriki giterane ari nkumusogongero. Igihe tuzabikora tugeze iwacu muri ya nama izaduhuza twese abanyarwanda, bizaba ari ibicika ! Icyo gihe ndabona imihirimbiri izatuna pe