Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Tribune Franco-Rwandaise

Twagiramungu FaustinUyu munsi nibwo abayobozi bakuru b’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza aribo ba Bwana Gerard Semushi Karangwa na Faustin Twagiramungu bagombaga gufatira indege i Buruseli berekeza i Kigali aho bagombaga gusesekara ejo ku manywa. Nyamara ntibigishobotse ko abo bagabo bombi bafatanya urugendo. Bwana Semushi Karangwa araba agiye wenyine kubera ko Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yimye Bwana Faustin Twagiramungu, visa imuhesha uburenganzira bwo kujya mu Rwanda.
Kubera ko pasiporo ye nyarwanda yari yararangiye, Bwana Twagiramungu yahisemo kugendera kuri pasiporo ye y’ububirigi, asaba viza, ambasade y’u Rwanda ikomeza kumurerega imubwira ko bazayimuha vuba, kugeza none ku manywa aho bamweruriye bakamubwira ko Kigali icyiri kwiga iby’urugendo rwe.
semushiBwana Gerard Semushi Karangwa rero ubu agiye gufata indege wenyine. Turizera ko Bwana Twagiramungu azamukurikira mu gihe cya vuba.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article