Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Rédaction F-R-T

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mw’izina ryanjye bwite no mw’izina ry’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) mbifurije umwaka mushya muhire wa 2013. Uyu mwaka twinjiyemo uzatubere twese uwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu mu rwego rw'imibereho myiza, iterambere rusange ariko cyane dusoza ikivi gikomeye cyo guhirika ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi.

Mbere yo gukomeza ubu butumwa, birakwiye ko dufata akanya gato ko kwibuka Abanyarwanda bose bapfuye bazize ubutegetsi bubi; twibuke abo ingoma ya FPR-Inkotanyi yajugunye mu munyururu bazira ibitekerezo byabo; twibuke kandi abanyapolitiki n’abanyamakuru b’Abanyarwanda bafunzwe bazira ko bavuze ibyo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi budashaka. Turazirikana kandi Abanyarwanda bashonje, bicwa n’inzara kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi budatuma bishyira ngo bizane mu bikorwa byabo byo kwishakira imibereho.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Uyu mwaka urangiye igihugu cyacu kiyobowe n’agatsiko kibumbiye mu muryango wa FPR- Inkotanyi kiri mu ntambara cyashoje mu gihugu cy'abaturanyi, Repubulika iharanarira Demokarasi ya Kongo mu gihe cy'imyaka irenga cumi n’itandatu. Muri iyo myaka yose, ingabo z’ako gatsiko zahitanye Abanyarwanda n’Abanyekongo barenga miliyoni ndwi (7.000.000). Ako gatsiko kakomeje kubeshya amahanga mu gihe gahonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gasahura umutungo wa Kongo ngo kararengera umutekano w’u Rwanda
n’Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi. Igitangaza ni uko ibyo kabikora mu gihe ngo nta Mututsi, nta Muhutu, nta Mutwa ukirangwa mu Rwanda! None ahubwo Jenerali Paul Kagame n'agatsiko ayoboye basanze ivanguramoko ryabafasha mu guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Kongo kugira ngo babone uko basahura icyo gihugu.

Nibyo koko umwaka wa 2012 udusigiye byinshi byiza ndetse n'ibibi. Ariko kimwe gikomeye mu rwego rwa politiki ya Revolisiyo yo kubohoza u Rwanda, ni uko agatsiko ka FPR-Inkotanyi karangamijwe imbere n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame kavumbuwe na Loni ndetse n’ibihugu by’inshuti nk'Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntabwo bikiri ibanga, Kagame n’agatsiko ke baravumbuwe. Ubu ntibakinyaragurika hirya no hino mu mahanga bayabeshya.
Ni ukuvuga ko uyu mwaka wa 2012 dushoje weretse amahanga isura nyayo y’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi n'umuyobozi wayo Jenerali Kagame.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Inzira iracyari ndende!
Mu by'ukuri, ntabwo nabizeza ibitangaza ariko kandi ibyiza n'ibindi bishimishije bizagerwaho, ni mwebwe ubwanyu muzaba mubikoze kubera ko "akimuhana kaza imvura ihise". Aha ndashimira imiryango n'amashyaka ya politiki, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ndetse n'abakora politiki ku giti cyabo kubera umurava n'umuhate bakomeje kugira mu guharanira impinduka yo mu rwego rwa politiki mu Rwanda. Icyo twifuza muri RUD-Urunana ni uko ingufu z'Abanyarwanda zitakomeza gutatanywa ahubwo zahurizwa hamwe kugira ngo zitabare igihugu n'Abanyarwanda muri rusange kandi mu bihe bitarambiranye.

Birakwiye ko Abanyarwanda imihanda yose dutegura imitima tukitegura kubana no gukorana twubaka igihugu cyacu. Umugambi mwiza wo guhuriza imbaraga hamwe uzagerwaho ari uko habaye ikizere hagati yacu twese. Nidusobanukirwe ko umwanzi w'Umuhutu atari Umututsi, ko umwanzi w'Umututsi atari Umuhutu cyangwa Umutwa. Ahubwo ni ngombwa kuzirikana ko umwanzi wawe ari ubutegetsi bubi; Umwanzi w’Abanyarwanda ni ubutegetsi bubi.
Habayeho agatsiko kayobowe n'Umuhutu agakora nk'ibyo Kagame na FPR-Inkotanyi bakora, twakarwanya nk'uko turi kurwanya akayobora u Rwanda muri iki gihe. Kagame ashobora kuvaho hakajyaho akandi gatsiko kayobowe n'Umututsi kagakora ibibi nk'ibya Kagame ndetse wenda kakanamurusha.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Hari ingingo zikwiye kuzirikanwa kubirebana na politiki y'urugamba RUD-Urunana ikora:

Igishyizwe imbere na RUD-Urunana si ubwoko ahubwo ni ukuvanaho ubutegetsi bubi, ni ugushyiraho imiyoborere inogeye abaturage kandi ishingiye ku mahame ya demokarasi, ni uko Abanyarwanda bafatwa kimwe imbere y’amategeko, ni uguca iterambere rishingiye ku moko cyangwa agatsiko k’abantu. Turakangurira abagitsimbaraye kuri politiki ivangura amoko, kuyicikaho kuko ntacyo byazageza ku Banyarwanda.

Mu nzira y'igikorwa rusange cyo kumunga ingoma ya FPR-Inkotanyi RUD-Urunana ifatanyije na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR-Inkeragutabara) maze ayo mashyaka yombi akaba yibumbiye muri Congres National pour la Democratie (CND). Ugufatanya kwacu kwerekana ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bashobora gushyira hamwe maze bakubaka u Rwanda. Ugufatanya kwacu ni ikimenyetso cyerekana ko mu butegetsi buzajyaho Abanyarwanda bamaze kwibohora ingoma ya FPR-Inkotanyi, buri Munyarwanda azabwibonamo.

RUD-Urunana ntabwo yimirije imbere imirwano y’imbunda. Nkuko twakomeje kubivuga, kurwanya ubutegetsi bishobora gukorwa binyuze mu nzira yo kwigomeka ku butegetsi hakoreshejwe kubusuzugura, kwanga kwitabira ibikorwa byabwo, kwanga kubahiriza amategeko yabwo, kwigaragambya, kubuvuga uko buri nta kubuhishira, n’ibindi (non violence).

Ndarangiza nshimira kandi Congres National de la Democratie (CND) n’andi mashyaka atavuga rumwe n’agatsiko ka RPF-Inkotanyi mbifuriza ko umwaka wa 2013 wazababera mwiza twese hamwe tugashobora kuzatera intambwe dusesekaza demokarasi mu Rwanda.

Imana ikomeze iduhe umugisha kandi iturinde mu byo dukora byose.

Bikorewe i Washington, DC kuwa 1 Mutarama 2013

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w”Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article