Umuririmbyi Kizito Mihigo azize indilimbo yise "Igisobanuro cy'urupfu"
Muli video ikulikira, Kizito Mihigo aratera mu rya IBUKABOSE-RENGERABOSE, ati "jenoside ntikanyibagize abandi bazize urugomo rutiswe jenoside". Ati "abo bavandimwe nabo ni abantu ndabazirikana, ndabakomeza, ndabibuka".
Kizito Mihigo yagaragaje ko yigobotoye uburoko bw'ubwoko, aba umunyarwanda nyakuri ukunda abanyarwanda bose atavangura. Ati Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu. Kandi umuntu ni nk'undi.
Twese abakunda ukuri n'ubutabera dushyigikire Kizito Mihigo mu bugome n'akarengane ingoma y'igitugu imaze iminsi imugirira. Umutima w'ubutabera niwo uzagarura amahoro mu gihugu cyacu.
Tumusabire ku Mana imukize abagome bamugose muli iki gihe.
Umva indilimbo yise Igisobanuro cy'urupfu :