Ubuzima bwa Mme Agathe Uwilingiyimana wahoze ali Ministre w'intebe w'u Rwanda
Ubutumwa bwa Léon Ngarukiye

Ndabashuhuje mwese!
Nshimishijwe no kubagezaho uko Intwari Agatha Uwilingiyimana yabayeho kugira ngo abere benshi muri mwe urugero rwiza mwagenderaho.
Ibi simbigiriye ko tuva hamwe,twabyirukanye, tukanabana kandi tukanakorana ibya politike.Impamvu itumye mubibutsa ni uko asa nk'aho mwamwibagiwe kandi ari umwe mu bategarugori bazwi muri Afurika no kw' isi hose.Koko barabivuze ,nta muhanuzi mu babo.

Kuva yakwitaba imana, kw'itariki ya 7 Mata 1994, nta narimwe nigeze numva aho amashyirahamwe y'Abari n'Abategarugori yibuka iyi ntwari yitangiye u Rwanda. Wenda birashoboka ko mwaba mumwibuka simbimenye.
Niba aribyo, amakosa ni ayanjye kuko ntakurikira bimwe mu bikorwa by'abavukarwanda.
Niba kandi ibyo nsaba gukorwa bitarakorwa na rimwe, mwari mukwiriye kumwibuka mukanamumenyekanisha mu bana banyu. Nta rirarenga kandi gukora neza ntibigira igihe n' ahantu.
Mushoboye gutangira kumwibuka ku munsi w'abategarugori mu kwezi gutaha kwa Werurwe uyu mwaka, byaba ari byiza cyane. Mushobora no kuzamwibukira rimwe n'indi ntwari Ingabire Victoire Umuhoza. Mujye mumenya ko abapfuye bataba koko barapfuye. Batubamo ku bundi buryo.

Burya koko ngo upfuye aba agiye. Kubona abanyamahanga bamwibuka kuturusha, biteye agahinda. Ngaho namwe bategarugori namwe bari, nimwiyambure imyambaro y'amashyaka, y'ubwoko, uturere n' amadini, maze mutangire kujya mwibuka iyo ntwari yatuvuyemo tukiyikeneye.
Ndangije mbifuriza kuzigana ubwitonzi n' ubushishozi ibi bitekerezo mbagajajeho. Nta gahato nta n' ishyushyu rikabije mfitiye ibyo mbagejejeho n' ibyo muteganya gukora.
Mwese mwe n'abo mubyara, imibereho ya Nyakwigendera Agatha Uwiringiyimana ibabere urumuri ruzamurikira abandi bategarugori bazatumurikira mu nzira ya Demokarasi no kwitangira abandi.
Mugire amahoro.
Léon."