Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

UWAVUZE KO ATISHE YICISHIJWE AGAFUNI

Uyu Bwana Byamungu Léonidas akomoka muri Komini Kibilira muri Perefegitura ya Gisenyi. Ubwe yarahohotewe akiri umunyeshuli, aho yavukijwe kwiga ahubwo akinjizwa muri gereza ya Gisenyi. Ubwo ni mu mwaka w'1995, FPR ikimara gufata ubutegetsi mu Rwanda. Ubwe yasabwe kwemera ko yishe umututsi ngo witwaga Musare, umuntu Byamungu yemeza ko atigeze abaho muri ako karere. Uyu Byamungu avuga ko ubwo buryo bwo kuvuga abantu batabayeho ngo wari umugambi wa FPR Inkotanyi wo kongera nkana umubare w'abatutsi bapfuye ngo kandi ari ibinyoma. We n'abo bari bafunganywe muri Komini Kibilira mbere yo kujyanwa muri gereza ya Gisenyi, ngo barakubiswe karahava, abasilikare ba FPR Inkotanyi babategeka kwemera ko bishe abatutsi. Abemeye ko bishe abatutsi bakajya ku ruhande rwabo kuko babizezaga guhita barekurwa, abatemeye bakajya nabo ku ruhande rwabo. Uyu Byamungu wari ukiri muto, yibwiye ko ahisemo ubuzima, yemera ko yishe. Ntacyo ariko byamumariye, kuko yafungiwe muri Gereza ya Gisenyi aho yamazemo imyaka ine we avuga ko yahohotewe ngo kuko nta cyaha yigeze akora. 
Ubwo ndetse se umubyara Kajeguhakwa Stefano umusaza wari ufite imyaka 63 y'amavuko nawe FPR yamufungiye muri iyo gereza ya Gisenyi ; yahise yitaba imana akimara kurekurwa.
Abanze kwishyiraho icyaha cyo kwica, ngo bahitaga bicwa ako kanya, benshi bicishijwe udufuni.
Uyu Byamungu kandi aravuga ukuntu impunzi z'abahutu zari ku umusozi wa Ngurungunzu muri Komini ya Kibilira zishwe n'abasilikare ba FPR zigahambwa n'umuganda w'abaturage uyu Byamungu yari mo.

Mu gihe ngo cyo guhamba mu cyubahiro abazize génocide yakorewe abatutsi, abaturage bongeye gusabwa gukora umuganda wo gutaburura bamwe bahambye, amagufa yabo ajyanwa mu urwibutso rwo ku Muhororo. Ubu urwo rwibutso ngo rwitiriwe abatutsi gusa. 
Uyu Byamungu arasaba umuntu wese ufite ubuhamya nk'ubwo ko yagombye kubutanga. Ati uretse no kuba ari uburyo bwo kubohoka, ngo ni igikorwa cy'ingirakamaro mu mateka y'ibyabaye mu Rwanda.

IkonderaInfos.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article